51

 يَا نِعْمَ الْحَسِيبُ يَا نِعْمَ الطَّبِيبُ يَا نِعْمَ الرَّقِيبُ يَا نِعْمَ الْقَرِيبُ يَا نِعْمَ الْمُجِيبُ يَا نِعْمَ الْحَبِيبُ يَا نِعْمَ الْكَفِيلُ يَا نِعْمَ الْوَكِيلُ يَا نِعْمَ الْمَوْلَى يَا نِعْمَ النَّصِيرُ

Yewe umwiza mu kubara, yewe umwiza mu kuvura, yewe umwiza mu kubungabunga, yewe umwiza mu kuba hafi, yewe umwiza mu gusubiza, yewe umwiza mu gukundwa, yewe umwiza mu guhaza, yewe umwiza mu guhagararira, yewe umwiza mu kuyobora, yewe umwiza mu kurokora!

52

  يَا سُرُورَ الْعَارِفِينَ يَا مُنَى الْمُحِبِّينَ يَا أَنِيسَ الْمُرِيدِينَ يَا حَبِيبَ التَّوَّابِينَ يَا رَازِقَ الْمُقِلِّينَ يَا رَجَاءَ الْمُذْنِبِينَ يَا قُرَّةَ عَيْنِ الْعَابِدِينَ يَا مُنَفِّسَ عَنِ الْمَكْرُوبِينَ يَا مُفَرِّجَ عَنِ الْمَغْمُومِينَ يَا إِلَهَ الْأَوَّلِينَ وَ الْآخِرِينَ

Yewe byishimo by’abamuzi, yewe tuze ry’abamukunda, yewe muhoza ku bamukeneye, yewe mukunzi w’abicuza, yewe uha abakene, yewe ugarukirwa n’abanyabyaha, yewe rumuri rw’amaso y’abamugaragira, yewe utanga ibyishimo ku bihebye, yewe muhoza w’abababaye, yewe Mana y’ababanje n’abazaheruka!

53

  اللَّهُمَّ إِنِّي أَسْأَلُكَ بِاسْمِكَ يَا رَبَّنَا يَا إِلَهَنَا يَا سَيِّدَنَا يَا مَوْلانَا يَا نَاصِرَنَا يَا حَافِظَنَا يَا دَلِيلَنَا يَا مُعِينَنَا يَا حَبِيبَنَا يَا طَبِيبَنَا

Mana Nyagasani, mu by’ukuri ndagusaba kubw’izina ryawe, yewe mugenga wacu, yewe Mana yacu, yewe muyobozi wacu, yewe mugenga, yewe murokozi wacu, yewe murinzi wacu, yewe gihamya yacu, yewe mufasha wacu, yewe mukunzi wacu, yewe muvuzi wacu!

54

  يَا رَبَّ النَّبِيِّينَ وَ الْأَبْرَارِ يَا رَبَّ الصِّدِّيقِينَ وَ الْأَخْيَارِ يَا رَبَّ الْجَنَّةِ وَ النَّارِ يَا رَبَّ الصِّغَارِ وَ الْكِبَارِ يَا رَبَّ الْحُبُوبِ وَ الثِّمَارِ يَا رَبَّ الْأَنْهَارِ وَ الْأَشْجَارِ يَا رَبَّ الصَّحَارِي وَ الْقِفَارِ يَا رَبَّ الْبَرَارِي وَ الْبِحَارِ يَا رَبَّ اللَّيْلِ وَ النَّهَارِ يَا رَبَّ الْأَعْلانِ وَ الْأَسْرَارِ

Yewe mugenga w’abahanuzi n’abeza, yewe mugenga w’abanyakuri n’abakora ibyiza, yewe mugenga w’ijuru n’umuriro, yewe mugenga w’abato n’abakuru, yewe mugenga w’ibinyampeke n’imbuto, yewe mugenga w’imigezi n’amashyamba, yewe mugenga w’ubutayu n’ibibaya, yewe mugenga w’ubutaka n’inyanja, yewe mugenga w’ijoro n’amanywa, yewe mugenga w’ibigaragara n’ibyihishe!

55

  يَا مَنْ نَفَذَ فِي كُلِّ شَيْ‏ءٍ أَمْرُهُ يَا مَنْ لَحِقَ بِكُلِّ شَيْ‏ءٍ عِلْمُهُ يَا مَنْ بَلَغَتْ إِلَى كُلِّ شَيْ‏ءٍ قُدْرَتُهُ يَا مَنْ لا تُحْصِي الْعِبَادُ نِعَمَهُ يَا مَنْ لا تَبْلُغُ الْخَلائِقُ شُكْرَهُ يَا مَنْ لا تُدْرِكُ الْأَفْهَامُ جَلالَهُ يَا مَنْ لا تَنَالُ الْأَوْهَامُ كُنْهَهُ يَا مَنِ الْعَظَمَةُ وَ الْكِبْرِيَاءُ رِدَاؤُهُ يَا مَنْ لا تَرُدُّ الْعِبَادُ قَضَاءَهُ يَا مَنْ لا مُلْكَ إِلا مُلْكُهُ يَا مَنْ لا عَطَاءَ إِلا عَطَاؤُهُ

Yewe uwo ibikorwa bye biri muri buri cyose, yewe uwo ubumenyi bwe buri muri buri cyose, yewe uwo ingufu ze ziri muri buri cyose, yewe uwo ingabire ze zitabarwa n’abagaragu be, yewe uwo gushimirwa n’ibiremwa bye bidahagije, yewe uwo gutekereza kw’abanyabwenge kutagera kumumenya, yewe uwo ibitekerezo bidashobora gusobanukirwa kamere ye, yewe uwo ubuhambare bwe ari umwambaro we, yewe uwo abagaragu badashobora guhunga ubutabera bwe, yewe uwo nta bwami uretse ubwami bwe, yewe uwo nta buntu uretse buntu bwe!

56

 يَا مَنْ لَهُ الْمَثَلُ الْأَعْلَى يَا مَنْ لَهُ الصِّفَاتُ الْعُلْيَا يَا مَنْ لَهُ الْآخِرَةُ وَ الْأُولَى يَا مَنْ لَهُ الْجَنَّةُ الْمَأْوَى يَا مَنْ لَهُ الْآيَاتُ الْكُبْرَى يَا مَنْ لَهُ الْأَسْمَاءُ الْحُسْنَى يَا مَنْ لَهُ الْحُكْمُ وَ الْقَضَاءُ يَا مَنْ لَهُ الْهَوَاءُ وَ الْفَضَاءُ يَا مَنْ لَهُ الْعَرْشُ وَ الثَّرَى يَا مَنْ لَهُ السَّمَاوَاتُ الْعُلَى

Yewe ufite urugero rwo hejuru, yewe ufite ibigwi bihanitse, yewe uwo intangiriro n’impera biri mu maboko ye, yewe ufite ijuru rihoraho, yewe ufite ibimenyetso bihambaye, yewe ufite amazina meza, yewe uwo amategeko n’ubucamanza biri mu maboko ye, yewe uwo umuyaga n’ibirere biri mu maboko ye, yewe uwo Arshi n’isi biri mu maboko ye, yewe nyir’ibirere bihanitse!

57

 اللَّهُمَّ إِنِّي أَسْأَلُكَ بِاسْمِكَ يَا عَفُوُّ يَا غَفُورُ يَا صَبُورُ يَا شَكُورُ يَا رَءُوفُ يَا عَطُوفُ يَا مَسْئُولُ يَا وَدُودُ يَا سُبُّوحُ يَا قُدُّوسُ

Mana Nyagasani, mu by’ukuri ndagusaba kubw’izina ryawe, yewe nyir’ukubababrira kwinshi, yewe nyir’imbabazi nyinshi, yewe nyir’ukwihangana cyane, yewe nyir’ugushima cyane, yewe nyir’ibambe, yewe nyir’impuhwe nyinshi, yewe muhagararizi, yewe nyir’impuhwe, yewe nyir’ugusingizwa, yewe nyir’ubutagatifu!

58

يَا مَنْ فِي السَّمَاءِ عَظَمَتُهُ يَا مَنْ فِي الْأَرْضِ آيَاتُهُ يَا مَنْ فِي كُلِّ شَيْ‏ءٍ دَلائِلُهُ يَا مَنْ فِي الْبِحَارِ عَجَائِبُهُ يَا مَنْ فِي الْجِبَالِ خَزَائِنُهُ يَا مَنْ يَبْدَأُ الْخَلْقَ ثُمَّ يُعِيدُهُ يَا مَنْ إِلَيْهِ يَرْجِعُ الْأَمْرُ كُلُّهُ يَا مَنْ أَظْهَرَ فِي كُلِّ شَيْ‏ءٍ لُطْفَهُ يَا مَنْ أَحْسَنَ كُلَّ شَيْ‏ءٍ خَلَقَهُ يَا مَنْ تَصَرَّفَ فِي الْخَلائِقِ قُدْرَتُهُ

Yewe uwo mu birere harimo ubuhambare bwe, yewe uwo mu isi harimo ibimenyetso bye, yewe uwo muri buri cyose harimo ibimenyetso bye, yewe uwo mu nyanja harimo ibitangaza bye, yewe uwo mu misozi hari ubuhuniko bwe, yewe uwatangije irema akanarisubiramo, yewe uwo buri cyose kigarukira, yewe uwo buri cyose kigaragaramo impuhwe ze, yewe uwatunganyije iremwa rya buri cyose, yewe uwakwije ingufu ze mu biremwa!

59

 يَا حَبِيبَ مَنْ لا حَبِيبَ لَهُ يَا طَبِيبَ مَنْ لا طَبِيبَ لَهُ يَا مُجِيبَ مَنْ لا مُجِيبَ لَهُ يَا شَفِيقَ مَنْ لا شَفِيقَ لَهُ يَا رَفِيقَ مَنْ لا رَفِيقَ لَهُ يَا مُغِيثَ مَنْ لا مُغِيثَ لَهُ يَا دَلِيلَ مَنْ لا دَلِيلَ لَهُ يَا أَنِيسَ مَنْ لا أَنِيسَ لَهُ يَا رَاحِمَ مَنْ لا رَاحِمَ لَهُ يَا صَاحِبَ مَنْ لا صَاحِبَ لَهُ

Yewe mukunzi w’utagira umukunzi, yewe muganga w’utagira umuganga, yewe usubiza utagira umusubiza, yewe nshuti magara y’udafite inshuti magara, yewe nshuti y’udafite inshuti, yewe uwikingwaho n’udafite uwo yikingaho, yewe muyobozi w’udafite umuyobora, yewe muhoza w’udafite umuhoza, yewe nyir’impuhwe w’udafite umugirira impuhwe, yewe mufasha w’udafite umufasha!

60

 يَا كَافِيَ مَنِ اسْتَكْفَاهُ يَا هَادِيَ مَنِ اسْتَهْدَاهُ يَا كَالِيَ مَنِ اسْتَكْلاهُ يَا رَاعِيَ مَنِ اسْتَرْعَاهُ يَا شَافِيَ مَنِ اسْتَشْفَاهُ يَا قَاضِيَ مَنِ اسْتَقْضَاهُ يَا مُغْنِيَ مَنِ اسْتَغْنَاهُ يَا مُوفِيَ مَنِ اسْتَوْفَاهُ يَا مُقَوِّيَ مَنِ اسْتَقْوَاهُ يَا وَلِيَّ مَنِ اسْتَوْلاهُ

Yewe uhagije ku wifuza ko amuhaza, yewe uyobora uwifuza ko amuyobora, yewe urinda uwifuza ko amurinda, yewe wita k’uwifuje ko amwitaho, yewe ukiza uwifuje ko amukiza, yewe mucamanza w’uwifuza ko amucira urubanza, yewe ukungahaza uwifuje ko amukungahaza, yewe usohoza k’uwifuza ko amusohoreza, yewe utanga ingufu k’uwifuza ko amuha ingufu, yewe muyobozi k’uwifuza ko amubera umuyobozi!

61

اللَّهُمَّ إِنِّي أَسْأَلُكَ بِاسْمِكَ يَا خَالِقُ يَا رَازِقُ يَا نَاطِقُ يَا صَادِقُ يَا فَالِقُ يَا فَارِقُ يَا فَاتِقُ يَا رَاتِقُ يَا سَابِقُ [فَائِقُ‏] يَا سَامِقُ

Mana Nyagasani, mu by’ukuri ndagusaba kubw’izina ryawe, yewe muremyi, yewe utanga amafunguro, yewe nyir’ijambo, yewe nyir’ukuri, yewe utandukanya, yewe utanya, yewe ufunguura, yewe uhuza, yewe uwahozeho, yewe uhambaye!

62


يَا مَنْ يُقَلِّبُ اللَّيْلَ وَ النَّهَارَ يَا مَنْ جَعَلَ الظُّلُمَاتِ وَ الْأَنْوَارَ يَا مَنْ خَلَقَ الظِّلَّ وَ الْحَرُورَ يَا مَنْ سَخَّرَ الشَّمْسَ وَ الْقَمَرَ يَا مَنْ قَدَّرَ الْخَيْرَ وَ الشَّرَّ يَا مَنْ خَلَقَ الْمَوْتَ وَ الْحَيَاةَ يَا مَنْ لَهُ الْخَلْقُ وَ الْأَمْرُ يَا مَنْ لَمْ يَتَّخِذْ صَاحِبَةً وَ لا وَلَدا يَا مَنْ لَيْسَ لَهُ شَرِيكٌ فِي الْمُلْكِ يَا مَنْ لَمْ يَكُنْ لَهُ وَلِيٌّ مِنَ الذُّلِّ

Yewe uhindura amanywa n’ijoro, yewe uwashyizeho umwijima n’imuri, yewe uwaremye igicucucucu n’umushyuhe, yewe uwagaragaje izuba n’ukwezi, yewe ugena ibyiza n’ibibi, yewe uwaremye urupfu n’ubuzima, yewe uwo irema n’itegeko biri mu maboko ye, yewe utarigeze umufasha n’umwana, yewe udafite uwo babangikanye mu bwami bwe, yewe udafite umuha amategeko mu basuzuguritse!

63
 يَا مَنْ يَعْلَمُ مُرَادَ الْمُرِيدِينَ يَا مَنْ يَعْلَمُ ضَمِيرَ الصَّامِتِينَ يَا مَنْ يَسْمَعُ أَنِينَ الْوَاهِنِينَ يَا مَنْ يَرَى بُكَاءَ الْخَائِفِينَ يَا مَنْ يَمْلِكُ حَوَائِجَ السَّائِلِينَ يَا مَنْ يَقْبَلُ عُذْرَ التَّائِبِينَ يَا مَنْ لا يُصْلِحُ عَمَلَ الْمُفْسِدِينَ يَا مَنْ لا يُضِيعُ أَجْرَ الْمُحْسِنِينَ يَا مَنْ لا يَبْعُدُ عَنْ قُلُوبِ الْعَارِفِينَ يَا أَجْوَدَ الْأَجْوَدِينَ

Yewe uzi icyo abakene bakeneye, yewe uzi ibiri mu bituza by’abacecetse, yewe uwumva umuborogo w’abababaye, yewe ubona kurira kw’abafite ubwoba, yewe ufite ibyo abasaba bakeneye, yewe uwakira urwitwazo rw’abasaba imbabazi, yewe udashyigikira ibikorwa by’abangizi, yewe utaburizamo inyishyu z’abagira neza, yewe utajya kure y’imitima y’abamumenye, yewe nyir’ubuntu kurusha abanyabuntu!

64

 يَا دَائِمَ الْبَقَاءِ يَا سَامِعَ الدُّعَاءِ يَا وَاسِعَ الْعَطَاءِ يَا غَافِرَ الْخَطَاءِ يَا بَدِيعَ السَّمَاءِ يَا حَسَنَ الْبَلاءِ يَا جَمِيلَ الثَّنَاءِ يَا قَدِيمَ السَّنَاءِ يَا كَثِيرَ الْوَفَاءِ يَا شَرِيفَ الْجَزَاءِ

Yewe ubaho by’iteka ryose, yewe uwumva umuhamagaro, yewe mugari mugutanga, yewe ubabarira amakosa, yewe uwaremye ikirere, yewe usimbuza ibyago ibyiza, yewe nyir’ibisingizo byiza, yewe uwahoranye ingufu, yewe uhambaye mu gusohoza, yewe nyir’ibihembo bishamaje!

65

اللَّهُمَّ إِنِّي أَسْأَلُكَ بِاسْمِكَ يَا سَتَّارُ يَا غَفَّارُ يَا قَهَّارُ يَا جَبَّارُ يَا صَبَّارُ يَا بَارُّ يَا مُخْتَارُ يَا فَتَّاحُ يَا نَفَّاحُ يَا مُرْتَاحُ

Mana Nyagasani, mu by’ukuri ndagusaba ku bw’izina ryawe, yewe uhishira cyane, yewe nyir’imbabazi nyinshi, nyir’insinzi ihambaye, yewe nyir’ubuhambare buhanitse, yewe nyir’ukwihangana cyane, yewe nyir’ukugira neza cyane, yewe nyir’uguhitamo, yewe nyir’ugufungura, yewe nyir’ukugabira cyane, yewe nyir’ugutanga ibyishimo!

66
يَا مَنْ خَلَقَنِي وَ سَوَّانِي يَا مَنْ رَزَقَنِي وَ رَبَّانِي يَا مَنْ أَطْعَمَنِي وَ سَقَانِي يَا مَنْ قَرَّبَنِي وَ أَدْنَانِي يَا مَنْ عَصَمَنِي وَ كَفَانِي يَا مَنْ حَفِظَنِي وَ كَلانِي يَا مَنْ أَعَزَّنِي وَ أَغْنَانِي يَا مَنْ وَفَّقَنِي وَ هَدَانِي يَا مَنْ آنَسَنِي وَ آوَانِي يَا مَنْ أَمَاتَنِي وَ أَحْيَانِي

Yewe uwandemye maze akantunganya, yewe uwampaye amafunguro maze akandera, yewe uwandishije maze akananywesha, yewe uwanshyize hafi maze akananyiyegereza, yewe uwanyejeje maze akampaza, yewe uwandinze maze akambungabunga, yewe uwangize umunyengufu maze akankungahaza, yewe uwampaye umugisha maze akanyobora, yewe uwampojeje maze akanambeshaho, yewe wowe ufite ubushobozi bwo kunkuramo umwuka no kunzura!

67

 يَا مَنْ يُحِقُّ الْحَقَّ بِكَلِمَاتِهِ يَا مَنْ يَقْبَلُ التَّوْبَةَ عَنْ عِبَادِهِ يَا مَنْ يَحُولُ بَيْنَ الْمَرْءِ وَ قَلْبِهِ يَا مَنْ لا تَنْفَعُ الشَّفَاعَةُ إِلا بِإِذْنِهِ يَا مَنْ هُوَ أَعْلَمُ بِمَنْ ضَلَّ عَنْ سَبِيلِهِ يَا مَنْ لا مُعَقِّبَ لِحُكْمِهِ يَا مَنْ لا رَادَّ لِقَضَائِهِ يَا مَنِ انْقَادَ كُلُّ شَيْ‏ءٍ لِأَمْرِهِ يَا مَنِ السَّمَاوَاتُ مَطْوِيَّاتٌ بِيَمِينِهِ يَا مَنْ يُرْسِلُ الرِّيَاحَ بُشْرا بَيْنَ يَدَيْ رَحْمَتِهِ

Yewe ugaragaza ukuri binyuze mu ijambo rye, yewe uwakira ukwicuza kw’abagaragu be, yewe uri hagati y’umuntu n’umutima we, yewe uwo ubuvugizi nta gaciro bufite uretse ku bwo gushaka kwe, yewe uzi inzira y’uwayobye, yewe uwo nta kitambika itegeko rye, yewe uwo ubutabera bwe budakorwa mu nkokora, yewe uwo itegeko rye ryinjira muri buri cyose, yewe uwo ibirere bisobekeranyije ku bw’imbaraga ze, yewe uwohereza umuyaga w’inkuru nziza ivuye kuri we ku bw’impuhwe ze!

68

 يَا مَنْ جَعَلَ الْأَرْضَ مِهَادا يَا مَنْ جَعَلَ الْجِبَالَ أَوْتَادا يَا مَنْ جَعَلَ الشَّمْسَ سِرَاجا يَا مَنْ جَعَلَ الْقَمَرَ نُورا يَا مَنْ جَعَلَ اللَّيْلَ لِبَاسا يَا مَنْ جَعَلَ النَّهَارَ مَعَاشا يَا مَنْ جَعَلَ النَّوْمَ سُبَاتا يَا مَنْ جَعَلَ السَّمَاءَ بِنَاءً يَا مَنْ جَعَلَ الْأَشْيَاءَ أَزْوَاجا يَا مَنْ جَعَلَ النَّارَ مِرْصَادا

Yewe uwagize isi isaso, yewe uwagize imisozi inkingi(z’isi), yewe uwagize izuba itara, yewe uwagize ukwezi urumuri, yewe uwagize ijoro umwambaro, yewe uwagize amanywa ishakiro ry’imibereho, yewe uwagize ibitotsi ikiruhuko, yewe uwagize ikirere inyubako, yewe uwagize ibintu ibitsina byombi, yewe wagize umuriro igitegereje(abanyabyaha n’abahakanyi)!

69

 اللَّهُمَّ إِنِّي أَسْأَلُكَ بِاسْمِكَ يَا سَمِيعُ يَا شَفِيعُ يَا رَفِيعُ يَا مَنِيعُ يَا سَرِيعُ يَا بَدِيعُ يَا كَبِيرُ يَا قَدِيرُ يَا خَبِيرُ [مُنِيرُ] يَا مُجِير

Mana Nyagasani, mu by’ukuri ndagusaba kubw’izina ryawe, yewe uwumva cyane, yewe urinda cyane, yewe ufite urwego rwo hejuru, yewe uhambaye cyane, yewe uwihuse mu (bikorwa), yewe uwatangije(isi), yewe uhambaye, yewe nyir’ingufu, yewe uzi byose, yewe uwikingwaho!

70

يَا حَيّا قَبْلَ كُلِّ حَيٍّ يَا حَيّا بَعْدَ كُلِّ حَيٍّ يَا حَيُّ الَّذِي لَيْسَ كَمِثْلِهِ حَيٌّ يَا حَيُّ الَّذِي لا يُشَارِكُهُ حَيٌّ يَا حَيُّ الَّذِي لا يَحْتَاجُ إِلَى حَيٍّ يَا حَيُّ الَّذِي يُمِيتُ كُلَّ حَيٍّ يَا حَيُّ الَّذِي يَرْزُقُ كُلَّ حَيٍّ يَا حَيّا لَمْ يَرِثِ الْحَيَاةَ مِنْ حَيٍّ يَا حَيُّ الَّذِي يُحْيِي الْمَوْتَى يَا حَيُّ يَا قَيُّومُ لا تَأْخُذُهُ سِنَةٌ وَ لا نَوْمٌ

Yewe uwabayeho mbere y’ibyabayeho byose, yewe uzahoraho nyuma y’ibyabayeho byose, yewe uriho udafite icyo asa na cyo mu biriho, yewe uriho udafite icyo abangikanye na cyo mu biriho, yewe uriho udakeneye ibiriho, yewe uwabayeho, yewe uhoraho ukuraho ibiriho byose, yewe uhoraho utanga ifunguro ku biriho, yewe uriho utarazunguye ukubaho kwe ku byabayeho, yewe uhoraho uzura abapfuye, yewe uhora wikingwaho udafatwa n’umunaniro n’ibitotsi!

71

يَا مَنْ لَهُ ذِكْرٌ لا يُنْسَى يَا مَنْ لَهُ نُورٌ لا يُطْفَى يَا مَنْ لَهُ نِعَمٌ لا تُعَدُّ يَا مَنْ لَهُ مُلْكٌ لا يَزُولُ يَا مَنْ لَهُ ثَنَاءٌ لا يُحْصَى يَا مَنْ لَهُ جَلالٌ لا يُكَيَّفُ يَا مَنْ لَهُ كَمَالٌ لا يُدْرَكُ يَا مَنْ لَهُ قَضَاءٌ لا يُرَدُّ يَا مَنْ لَهُ صِفَاتٌ لا تُبَدَّلُ يَا مَنْ لَهُ نُعُوتٌ لا تُغَيَّرُ

Yewe uhora wibukwa utajya yibagirana, yewe uhorana urumuri rutazimywa, yewe ufite imigisha itabarwa, yewe ufite ubutegetsi budakurwaho, yewe ufite ibisingizo bitagira iherezo, yewe ufite ubuhambare butagereranywa, yewe uwihagije bitagerwaho, yewe nyir’ubutabera budasubirwaho, yewe ufite ibisingizo bidahindurwa, yewe ufite ibimuranga bidahindurwa !

72

 يَا رَبَّ الْعَالَمِينَ يَا مَالِكَ يَوْمِ الدِّينِ يَا غَايَةَ الطَّالِبِينَ يَا ظَهْرَ اللاجِينَ يَا مُدْرِكَ الْهَارِبِينَ يَا مَنْ يُحِبُّ الصَّابِرِينَ يَا مَنْ يُحِبُّ التَّوَّابِينَ يَا مَنْ يُحِبُّ الْمُتَطَهِّرِينَ يَا مَنْ يُحِبُّ الْمُحْسِنِينَ يَا مَنْ هُوَ أَعْلَمُ بِالْمُهْتَدِينَ

Yewe mugenga w’ibiriho byose, yewe nyir’umunsi w’ibihembo(imperuka), yewe gisubizo cy’abasaba, yewe mufasha w’abashaka ubwihisho, yewe nyir’ukumenya abafite ubwoba, yewe ukunda abihangana, yewe ukunda abicuza, yewe ukunda abanyesuku, yewe ukunda abagiraneza, yewe uzi abayobotse !

73

 اللَّهُمَّ إِنِّي أَسْأَلُكَ بِاسْمِكَ يَا شَفِيقُ يَا رَفِيقُ يَا حَفِيظُ يَا مُحِيطُ يَا مُقِيتُ يَا مُغِيثُ يَا مُعِزُّ يَا مُذِلُّ يَا مُبْدِئُ يَا مُعِيدُ

Mana Nyagasani, mu by’ukuri ndagusaba kubw’izina ryawe, yewe nshuti magara, yewe murinzi, yewe uzengurutse byose, yewe nyir’ugutanga ingufu, yewe nyir’ugutakambirwa, yewe nyir’ugutanga icyubahiro, yewe nyir’ugusuzuguza, yewe nyir’ugutangiza, yewe nyir’ugusubiramo!

74

يَا مَنْ هُوَ أَحَدٌ بِلا ضِدٍّ يَا مَنْ هُوَ فَرْدٌ بِلا نِدٍّ يَا مَنْ هُوَ صَمَدٌ بِلا عَيْبٍ يَا مَنْ هُوَ وِتْرٌ بِلا كَيْفٍ يَا مَنْ هُوَ قَاضٍ بِلا حَيْفٍ يَا مَنْ هُوَ رَبٌّ بِلا وَزِيرٍ يَا مَنْ هُوَ عَزِيزٌ بِلا ذُلٍّ يَا مَنْ هُوَ غَنِيٌّ بِلا فَقْرٍ يَا مَنْ هُوَ مَلِكٌ بِلا عَزْلٍ يَا مَنْ هُوَ مَوْصُوفٌ بِلا شَبِيهٍ

Yewe umwe rukumbi utagira uwo babangikanye, yewe uwihariye utagira urugero, yewe uwihagije bizira igisebo, yewe uwihariye utagira urugero, yewe mucamanza uzira amahugu, yewe mugenga wa byose utagira umufasha, yewe munyembaraga uzira igisebo, yewe mukungu uzira ubukene, yewe mwami uzira gusimburwa, yewe utakwa bizira kugereranywa!

75

يَا مَنْ ذِكْرُهُ شَرَفٌ لِلذَّاكِرِينَ يَا مَنْ شُكْرُهُ فَوْزٌ لِلشَّاكِرِينَ يَا مَنْ حَمْدُهُ عِزٌّ لِلْحَامِدِينَ يَا مَنْ طَاعَتُهُ نَجَاةٌ لِلْمُطِيعِينَ يَا مَنْ بَابُهُ مَفْتُوحٌ لِلطَّالِبِينَ يَا مَنْ سَبِيلُهُ وَاضِحٌ لِلْمُنِيبِينَ يَا مَنْ آيَاتُهُ بُرْهَانٌ لِلنَّاظِرِينَ يَا مَنْ كِتَابُهُ تَذْكِرَةٌ لِلْمُتَّقِينَ يَا مَنْ رِزْقُهُ عُمُومٌ لِلطَّائِعِينَ وَ الْعَاصِينَ يَا مَنْ رَحْمَتُهُ قَرِيبٌ مِنَ الْمُحْسِنِينَ

Yewe uwo kumwibuka ari icyubahiro ku bibuka, yewe uwo kumushimira ari intsinzi ku bashimira, yewe uwo kumusingiza ari icyubahiro ku basingiza, yewe uwo kumwubaha ari ukurokoka kw’abamwubaha, yewe uwo inzira ze zigaragarira abamugarukira, yewe uwo ibimenyetso bye ari gihamya ku babona, yewe uwo igitabo cye ari urwibutso ku batinya Imana, yewe uwo amafunguro ye agera ku bumvira no ku bacumura, yewe uwo imigisha ye yegereye abakora ibyiza!

76

 يَا مَنْ تَبَارَكَ اسْمُهُ يَا مَنْ تَعَالَى جَدُّهُ يَا مَنْ لا إِلَهَ غَيْرُهُ يَا مَنْ جَلَّ ثَنَاؤُهُ يَا مَنْ تَقَدَّسَتْ أَسْمَاؤُهُ يَا مَنْ يَدُومُ بَقَاؤُهُ يَا مَنِ الْعَظَمَةُ بَهَاؤُهُ يَا مَنِ الْكِبْرِيَاءُ رِدَاؤُهُ يَا مَنْ لا تُحْصَى آلاؤُهُ يَا مَنْ لا تُعَدُّ نَعْمَاؤُهُ

Yewe uwo izina rye rihambaye, yewe uwo ibigwi bye bihambaye, yewe uwo nta yindi Mana uretse we, yewe uwo ibisingizo bye bihambaye, yewe uwo amazina ye asukuye, yewe uwo kubaho kwe ari iby’iteka, yewe uwo ubuhambare bwe ari ubwiza bwe, yewe uwo ubuhambare bwe ari umwambaro, yewe uwo ingabire ze zitabarwa, yewe uwo imigisha ye itabarwa!

77

اللَّهُمَّ إِنِّي أَسْأَلُكَ بِاسْمِكَ يَا مُعِينُ يَا أَمِينُ يَا مُبِينُ يَا مَتِينُ يَا مَكِينُ يَا رَشِيدُ يَا حَمِيدُ يَا مَجِيدُ يَا شَدِيدُ يَا شَهِيدُ

Mana Nyagasani, mu by’ukuri ndagusaba kubw’izina ryawe, yewe mufasha, yewe utanga amahoro, yewe ugaragara, yewe munyembaraga, yewe ushikamye, yewe uyobora, yewe usingizwa, yewe nyir’icyubahiro, yewe ukomeye, yewe mutangabuhamya!

78

 يَا ذَا الْعَرْشِ الْمَجِيدِ يَا ذَا الْقَوْلِ السَّدِيدِ يَا ذَا الْفِعْلِ الرَّشِيدِ يَا ذَا الْبَطْشِ الشَّدِيدِ يَا ذَا الْوَعْدِ وَ الْوَعِيدِ يَا مَنْ هُوَ الْوَلِيُّ الْحَمِيدُ يَا مَنْ هُوَ فَعَّالٌ لِمَا يُرِيدُ يَا مَنْ هُوَ قَرِيبٌ غَيْرُ بَعِيدٍ يَا مَنْ هُوَ عَلَى كُلِّ شَيْ‏ءٍ شَهِيدٌ يَا مَنْ هُوَ لَيْسَ بِظَلامٍ لِلْعَبِيدِ

Yewe nyiri Arsh ihambaye, yewe nyir’ijambo rikomeye, yewe nyir’ibikorwa biyobora, yewe nyir’ukwihorera bikomeye, yewe nyir’uguhemba no guhana, yewe muyobozi usingizwa, yewe ukora ibyo ashaka, yewe uhora hafi bizira kujya kure, yewe mutanga buhamya wa buri cyose, yewe utari umunyamahugu ku bagaragu!

79

 يَا مَنْ لا شَرِيكَ لَهُ وَ لا وَزِيرَ يَا مَنْ لا شَبِيهَ [شِبْهَ‏] لَهُ وَ لا نَظِيرَ يَا خَالِقَ الشَّمْسِ وَ الْقَمَرِ الْمُنِيرِ يَا مُغْنِيَ الْبَائِسِ الْفَقِيرِ يَا رَازِقَ الطِّفْلِ الصَّغِيرِ يَا رَاحِمَ الشَّيْخِ الْكَبِيرِ يَا جَابِرَ الْعَظْمِ الْكَسِيرِ يَا عِصْمَةَ الْخَائِفِ الْمُسْتَجِيرِ يَا مَنْ هُوَ بِعِبَادِهِ خَبِيرٌ بَصِيرٌ يَا مَنْ هُوَ عَلَى كُلِّ شَيْ‏ءٍ قَدِيرٌ

Yewe udafite uwo babangikanye n’umufasha, yewe udafite uwo basa n’uwo bameze kimwe, yewe muremyi w’izuba n’ukwezi k’urumuri, yewe ukungahaza umukene, yewe uha amafunguro umwana muto, yewe ugirira impuhwe umusaza, yewe uteranya igufa ryavunitse, yewe bwikingo bw’umunyabwoba umwikingaho, yewe uzi byimbitse akanabona abagaragu be, yewe ufitiye ubushobozi buri cyose!

80

يَا ذَا الْجُودِ وَ النِّعَمِ يَا ذَا الْفَضْلِ وَ الْكَرَمِ يَا خَالِقَ اللَّوْحِ وَ الْقَلَمِ يَا بَارِئَ الذَّرِّ وَ النَّسَمِ يَا ذَا الْبَأْسِ وَ النِّقَمِ يَا مُلْهِمَ الْعَرَبِ وَ الْعَجَمِ يَا كَاشِفَ الضُّرِّ وَ الْأَلَمِ يَا عَالِمَ السِّرِّ وَ الْهِمَمِ يَا رَبَّ الْبَيْتِ وَ الْحَرَمِ يَا مَنْ خَلَقَ الْأَشْيَاءَ مِنَ الْعَدَمِ

Yewe nyir’ubuntu n’ingabire, yewe nyir’ibyiza n’icyubahiro, yewe muremyi wa Lauhi na Qalami, yewe muremyi w’ibiremwa n’abantu, yewe nyir’ibihano no guhora, yewe uhishurira abarabu n’abatari abarabu, yewe nyir’ugukuraho ibikomeye n’ububabare, yewe mumenyi w’amabanga n’imigambi, yewe mugenga w’inzu(Ka’aba) n’ahatagatifujwe, yewe waremye buri cyose agikuye mu busa!

81

اللَّهُمَّ إِنِّي أَسْأَلُكَ بِاسْمِكَ يَا فَاعِلُ يَا جَاعِلُ يَا قَابِلُ يَا كَامِلُ يَا فَاصِلُ يَا وَاصِلُ يَا عَادِلُ يَا غَالِبُ يَا طَالِبُ يَا وَاهِبُ

Mana Nyagasani, mu by’ukuri ndagusaba kubw’izina ryawe, yewe mukozi (wa buri kimwe), yewe ugena, yewe uwakira, yewe uwuzuye, yewe utandukanya, yewe muhuza, yewe mutabera, yewe mutsinzi, yewe ushaka, yewe utanga!

82

يَا مَنْ أَنْعَمَ بِطَوْلِهِ يَا مَنْ أَكْرَمَ بِجُودِهِ يَا مَنْ جَادَ بِلُطْفِهِ يَا مَنْ تَعَزَّزَ بِقُدْرَتِهِ يَا مَنْ قَدَّرَ بِحِكْمَتِهِ يَا مَنْ حَكَمَ بِتَدْبِيرِهِ يَا مَنْ دَبَّرَ بِعِلْمِهِ يَا مَنْ تَجَاوَزَ بِحِلْمِهِ يَا مَنْ دَنَا فِي عُلُوِّهِ يَا مَنْ عَلا فِي دُنُوِّهِ

Yewe utanga imigisha kubw’ineza ye, yewe uwubahisha kubw’ubuntu bwe, yewe utanga kubw’impuhwe ze, yewe utanga icyubahiro kubw’imbaraga ze, yewe ugena kubw’ubugenge bwe, yewe utanga amategeko kubw’ubushishozi bwe, yewe ushishoza kubw’ubumenyi bwe, yewe wirengagiza kubwo kwihangana, yewe uri hafi (y’ibiremwa) n’ubuhambare bwe,  yeweuhambaye akaba ari no hafi!

83

 يَا مَنْ يَخْلُقُ مَا يَشَاءُ يَا مَنْ يَفْعَلُ مَا يَشَاءُ يَا مَنْ يَهْدِي مَنْ يَشَاءُ يَا مَنْ يُضِلُّ مَنْ يَشَاءُ يَا مَنْ يُعَذِّبُ مَنْ يَشَاءُ يَا مَنْ يَغْفِرُ لِمَنْ يَشَاءُ يَا مَنْ يُعِزُّ مَنْ يَشَاءُ يَا مَنْ يُذِلُّ مَنْ يَشَاءُ يَا مَنْ يُصَوِّرُ فِي الْأَرْحَامِ مَا يَشَاءُ يَا مَنْ يَخْتَصُّ بِرَحْمَتِهِ مَنْ يَشَاءُ

Yewe urema icyo ashaka, yewe ukora icyo ashaka, yewe uyobora uwo ashaka, yewe uyobya uwo ashaka, yewe uhana uwo ashaka, yewe ubabarira uwo ashaka, yewe uwubahisha uwo ashaka, yewe usuzuguza uwo ashaka, yewe utanga ishusho (isura) ashaka mu nda, yewe ugenera impuhwe ze uwo ashaka!

84
يَا مَنْ لَمْ يَتَّخِذْ صَاحِبَةً وَ لا وَلَدا يَا مَنْ جَعَلَ لِكُلِّ شَيْ‏ءٍ قَدْرا يَا مَنْ لا يُشْرِكُ فِي حُكْمِهِ أَحَدا يَا مَنْ جَعَلَ [مِنَ الْمَلائِكَةِ] الْمَلائِكَةَ رُسُلا يَا مَنْ جَعَلَ فِي السَّمَاءِ بُرُوجا يَا مَنْ جَعَلَ الْأَرْضَ قَرَارا يَا مَنْ خَلَقَ مِنَ الْمَاءِ بَشَرا يَا مَنْ جَعَلَ لِكُلِّ شَيْ‏ءٍ أَمَدا يَا مَنْ أَحَاطَ بِكُلِّ شَيْ‏ءٍ عِلْما يَا مَنْ أَحْصَى كُلَّ شَيْ‏ءٍ عَدَدا

Yewe utarigeze umufasha n’umwana, yewe washyiriyeho buri cyose igeno, yewe udafashwa na buri wese mu mategeko ye, yewe uwagize abamalayika intumwa, yewe washyize umunara mu kirere, yewe uwagize isi igishikamye, yewe waremye umuntu mu mazi, yewe uwageneye buri cyose igihe, yewe uwo ubumenyi bwe buzengurutse buri cyose, yewe uzi umubare wa buri cyose!

85

 اللَّهُمَّ إِنِّي أَسْأَلُكَ بِاسْمِكَ يَا أَوَّلُ يَا آخِرُ يَا ظَاهِرُ يَا بَاطِنُ يَا بَرُّ يَا حَقُّ يَا فَرْدُ يَا وِتْرُ يَا صَمَدُ يَا سَرْمَدُ

Mana Nyagasani, mu by’ukuri ndagusaba ku bw’izina ryawe, yewe uwabanje, yewe uzaheruka, yewe ugaragarira amaso, yewe utagaragarira amaso, yewe mugira neza, yewe kuri, yewe uwihariye, yewe umwe rukumbi, yewe ukungahaye, yewe uw’iteka ryose!

86

يَا خَيْرَ مَعْرُوفٍ عُرِفَ يَا أَفْضَلَ مَعْبُودٍ عُبِدَ يَا أَجَلَّ مَشْكُورٍ شُكِرَ يَا أَعَزَّ مَذْكُورٍ ذُكِرَ يَا أَعْلَى مَحْمُودٍ حُمِدَ يَا أَقْدَمَ مَوْجُودٍ طُلِبَ يَا أَرْفَعَ مَوْصُوفٍ وُصِفَ يَا أَكْبَرَ مَقْصُودٍ قُصِدَ يَا أَكْرَمَ مَسْئُولٍ سُئِلَ يَا أَشْرَفَ مَحْبُوبٍ عُلِمَ

Yewe umwiza mu neza uzwi, yewe umwiza mu gusengwa usengwa, yewe uhambaye mu gushimirwa ushimirwa, yewe munyengufu mu kwibukwa wibukwa, yewe uhambaye mu gusingizwa usingizwa, yewe uwabanjirije buri cyose usabwa, yewe uhambaye mu gusingizwa usingizwa, yewe uhambaye mu kugambirirwa ugambirirwa, yewe munyembabazi mu gusabwa usabwa, yewe utagatifutse ukundwa uzwi!

87

 يَا حَبِيبَ الْبَاكِينَ يَا سَيِّدَ الْمُتَوَكِّلِينَ يَا هَادِيَ الْمُضِلِّينَ يَا وَلِيَّ الْمُؤْمِنِينَ يَا أَنِيسَ الذَّاكِرِينَ يَا مَفْزَعَ الْمَلْهُوفِينَ يَا مُنْجِيَ الصَّادِقِينَ يَا أَقْدَرَ الْقَادِرِينَ يَا أَعْلَمَ الْعَالِمِينَ يَا إِلَهَ الْخَلْقِ أَجْمَعِينَ

Yewe mukunzi w’abarira, yewe mu nyacyubahiro w’abamwizera, yewe uyobora abayobye, yewe muyobozi w’abemera, yewe muhoza w’abamwibuka, yewe mufasha w’abahuguzwa, yewe urokora abanyakuri, yewe ugena kurusha abagena bose, yewe uzi kurusha abazi bose, yewe muremyi w’ibiremwa byose!

88

يَا مَنْ عَلا فَقَهَرَ يَا مَنْ مَلَكَ فَقَدَرَ يَا مَنْ بَطَنَ فَخَبَرَ يَا مَنْ عُبِدَ فَشَكَرَ يَا مَنْ عُصِيَ فَغَفَرَ يَا مَنْ لا تَحْوِيهِ الْفِكَرُ يَا مَنْ لا يُدْرِكُهُ بَصَرٌ يَا مَنْ لا يَخْفَى عَلَيْهِ أَثَرٌ يَا رَازِقَ الْبَشَرِ يَا مُقَدِّرَ كُلِّ قَدَرٍ

Yewe uhambaye akanaganza, yewe utunze akanagena, yewe utagaragarira amaso uzi byose, yewe usengwa agashimira, yewe ucumurirwa akababarira, yewe utajya ahinduka mu bitekerezo, yewe utabonwa n’amaso, yewe utagira icyo ahishwa, yewe uha amafunguro abantu, yewe ugena buri geno!

 89

اللَّهُمَّ إِنِّي أَسْأَلُكَ بِاسْمِكَ يَا حَافِظُ يَا بَارِئُ يَا ذَارِئُ يَا بَاذِخُ يَا فَارِجُ يَا فَاتِحُ يَا كَاشِفُ يَا ضَامِنُ يَا آمِرُ يَا نَاهِي

Mana Nyagasani, mu by’ukuri ndagusaba ku bw’izina ryawe, yewe urinda, yewe ubeshaho, yewe urema, yewe uhambaye, yewe uhoza, yewe wagura (ibituza), yewe ukiza, yewe mwishingizi, yewe utegeka, yewe ubuza!

 90

يَا مَنْ لا يَعْلَمُ الْغَيْبَ إِلا هُوَ يَا مَنْ لا يَصْرِفُ السُّوءَ إِلا هُوَ يَا مَنْ لا يَخْلُقُ الْخَلْقَ إِلا هُوَ يَا مَنْ لا يَغْفِرُ الذَّنْبَ إِلا هُوَ يَا مَنْ لا يُتِمُّ النِّعْمَةَ إِلا هُوَ يَا مَنْ لا يُقَلِّبُ الْقُلُوبَ إِلا هُوَ يَا مَنْ لا يُدَبِّرُ الْأَمْرَ إِلا هُوَ يَا مَنْ لا يُنَزِّلُ الْغَيْثَ إِلا هُوَ يَا مَنْ لا يَبْسُطُ الرِّزْقَ إِلا هُوَ يَا مَنْ لا يُحْيِي الْمَوْتَى إِلا هُوَ

Yewe uwo nta wundi uzi ibyihishe uretse we, yewe uwo nta wundi ukuraho ibibi uretse we, yewe uwo nta wundi urema ibiremwa uretse we, yewe uwo nta wundi ubabarira ibyaha uretse, yewe uwo nta wundi ushyikiriza imigisha uretse we, yewe uwo nta wundi wiyegereza imitima uretse we, yewe uwo nta wundi ugenga buri cyose uretse we, yewe uwo nta wundi umanura imvura uretse we, yewe uwo nta wundi utanga amafunguro uretse we, yewe uwo nta wundi uzura abapfuye uretse we!

91

 يَا مُعِينَ الضُّعَفَاءِ يَا صَاحِبَ الْغُرَبَاءِ يَا نَاصِرَ الْأَوْلِيَاءِ يَا قَاهِرَ الْأَعْدَاءِ يَا رَافِعَ السَّمَاءِ يَا أَنِيسَ الْأَصْفِيَاءِ يَا حَبِيبَ الْأَتْقِيَاءِ يَا كَنْزَ الْفُقَرَاءِ يَا إِلَهَ الْأَغْنِيَاءِ يَا أَكْرَمَ الْكُرَمَاءِ

Yewe mufasha w’abanyantege nke, yewe nshuti ya ba nyakamwe, yewe mufasha w’inshuti, yewe uganza abanzi, yewe muhanitsi w’imirere, yewe muhoza w’abiyejeje, yewe mukunzi w’abamutinya, yewe bukungu bw’abakene, yewe Mana y’abakire, yewe munyempuhwe w’abanyempuhwe!

92

يَا كَافِيا مِنْ كُلِّ شَيْ‏ءٍ يَا قَائِما عَلَى كُلِّ شَيْ‏ءٍ يَا مَنْ لا يُشْبِهُهُ شَيْ‏ءٌ يَا مَنْ لا يَزِيدُ فِي مُلْكِهِ شَيْ‏ءٌ يَا مَنْ لا يَخْفَى عَلَيْهِ شَيْ‏ءٌ يَا مَنْ لا يَنْقُصُ مِنْ خَزَائِنِهِ شَيْ‏ءٌ يَا مَنْ لَيْسَ كَمِثْلِهِ شَيْ‏ءٌ يَا مَنْ لا يَعْزُبُ عَنْ عِلْمِهِ شَيْ‏ءٌ يَا مَنْ هُوَ خَبِيرٌ بِكُلِّ شَيْ‏ءٍ يَا مَنْ وَسِعَتْ رَحْمَتُهُ كُلَّ شَيْ‏ءٍ

Yewe uhagije muri buri cyose, yewe murinzi wa buri cyose, yewe utagira icyo asa na cyo, yewe uwo mu butunzi bwe nta kiyongeramo, yewe utagira icyo ahishwa, yewe uwo ubutunzi bwe butagabanyuka, yewe udafite icyo asa na cyo, yewe uwo nta kitari mu bumenyi bwe, yewe uzi byose, yewe uwo impuhwe ze ziri muri buri cyose!

93

اللَّهُمَّ إِنِّي أَسْأَلُكَ بِاسْمِكَ يَا مُكْرِمُ يَا مُطْعِمُ يَا مُنْعِمُ يَا مُعْطِي يَا مُغْنِي يَا مُقْنِي يَا مُفْنِي يَا مُحْيِي يَا مُرْضِي يَا مُنْجِي    

Mana Nyagasani, mu by’ukuri ndagusaba ku bw’izina ryawe, yewe uwubahisha, yewe ugabura, yewe utanga imigisha, yewe ugabira, yewe ukungahaza, yewe uhaza, yewe ukuraho, yewe uzura, yewe gutanga kunyurwa, yewe urokora!

94

يَا أَوَّلَ كُلِّ شَيْ‏ءٍ وَ آخِرَهُ يَا إِلَهَ كُلِّ شَيْ‏ءٍ وَ مَلِيكَهُ يَا رَبَّ كُلِّ شَيْ‏ءٍ وَ صَانِعَهُ يَا بَارِئَ كُلِّ شَيْ‏ءٍ وَ خَالِقَهُ يَا قَابِضَ كُلِّ شَيْ‏ءٍ وَ بَاسِطَهُ يَا مُبْدِئَ كُلِّ شَيْ‏ءٍ وَ مُعِيدَهُ يَا مُنْشِئَ كُلِّ شَيْ‏ءٍ وَ مُقَدِّرَهُ يَا مُكَوِّنَ كُلِّ شَيْ‏ءٍ وَ مُحَوِّلَهُ يَا مُحْيِيَ كُلِّ شَيْ‏ءٍ وَ مُمِيتَهُ يَا خَالِقَ كُلِّ شَيْ‏ءٍ وَ وَارِثَهُ

Yewe uwabanjirije buri cyose akanagisozereza, yewe Mana ya byose akaba na nyirabyo, yewe mugenga wa byose na nyir’ukubirema, yewe waremye buri cyose ukaba na nyir’ukukirema, yewe uwatangije buri cyose ukaba na nyir’ukukigarura, yewe watangije buri cyose ukaba na nyir’ukukigena, yewe uwatangije buri cyose ukaba na nyir’ukugihindura, yewe nyir’ukuzura buri cyose akaba na nyir’ukugikuramo umwuka, yewe nyir’ukurema buri cyose akaba na nyir’ukukizungura!

95

 يَا خَيْرَ ذَاكِرٍ وَ مَذْكُورٍ يَا خَيْرَ شَاكِرٍ وَ مَشْكُورٍ يَا خَيْرَ حَامِدٍ وَ مَحْمُودٍ يَا خَيْرَ شَاهِدٍ وَ مَشْهُودٍ يَا خَيْرَ دَاعٍ وَ مَدْعُوٍّ يَا خَيْرَ مُجِيبٍ وَ مُجَابٍ يَا خَيْرَ مُونِسٍ وَ أَنِيسٍ يَا خَيْرَ صَاحِبٍ وَ جَلِيسٍ يَا خَيْرَ مَقْصُودٍ وَ مَطْلُوبٍ يَا خَيْرَ حَبِيبٍ وَ مَحْبُوبٍ

Yewe umwiza mu kwibuka no mu kwibukwa, yewe umwiza mu gushimira no mu gushimirwa, yewe umwiza mu gusingiza no mu gusingizwa, yewe umwiza mu gutanga ubuhamya no mu gutangwaho ubuhamya, yewe umwiza mu guhamagara no mu guhamagarwa, yewe umwiza mu gusubiza no mu gusubizwa, yewe umwiza mu guhoza no mu guhozwa, yewe umwiza mu kuba inshuti no mu kugirwa inshuti, yewe umwiza mu kugambirirwa no mu gushakwa, yewe umwiza mu gukunda no mu gukundwa!

96

يَا مَنْ هُوَ لِمَنْ دَعَاهُ مُجِيبٌ يَا مَنْ هُوَ لِمَنْ أَطَاعَهُ حَبِيبٌ يَا مَنْ هُوَ إِلَى مَنْ أَحَبَّهُ قَرِيبٌ يَا مَنْ هُوَ بِمَنِ اسْتَحْفَظَهُ رَقِيبٌ يَا مَنْ هُوَ بِمَنْ رَجَاهُ كَرِيمٌ يَا مَنْ هُوَ بِمَنْ عَصَاهُ حَلِيمٌ يَا مَنْ هُوَ فِي عَظَمَتِهِ رَحِيمٌ يَا مَنْ هُوَ فِي حِكْمَتِهِ عَظِيمٌ يَا مَنْ هُوَ فِي إِحْسَانِهِ قَدِيمٌ يَا مَنْ هُوَ بِمَنْ أَرَادَهُ عَلِيمٌ

Yewe usubiza umuhamagaye, yewe mukunzi w’umwubaha, yewe uri hafi y’umukunda, yewe murinzi w’umwikinzeho, yewe munyempuhwe w’umugarukiye, yewe uwihanganira umucumuyeho, yewe munyempuhwe mu buhambare bwe, yewe uhambaye mu bugenge bwe, yewe uwo ubugira neza bwe bwahozeho, yewe uzi umushaka!

97

اللَّهُمَّ إِنِّي أَسْأَلُكَ بِاسْمِكَ يَا مُسَبِّبُ يَا مُرَغِّبُ يَا مُقَلِّبُ يَا مُعَقِّبُ يَا مُرَتِّبُ يَا مُخَوِّفُ يَا مُحَذِّرُ يَا مُذَكِّرُ يَا مُسَخِّرُ يَا مُغَيِّرُ

Mana Nyagasani mu by’ukuri ndagusaba kubw’izina ryawe, yewe nyir’impamvu, yewe nyir’ukwitaho, yewe uhindura, yewe uhana, yewe ugena, yewe utinyitse, yewe uburira, yewe uwibutsa, yewe ugaragaza, yewe uhindura!

98
 يَا مَنْ عِلْمُهُ سَابِقٌ يَا مَنْ وَعْدُهُ صَادِقٌ يَا مَنْ لُطْفُهُ ظَاهِرٌ يَا مَنْ أَمْرُهُ غَالِبٌ يَا مَنْ كِتَابُهُ مُحْكَمٌ يَا مَنْ قَضَاؤُهُ كَائِنٌ يَا مَنْ قُرْآنُهُ مَجِيدٌ يَا مَنْ مُلْكُهُ قَدِيمٌ يَا مَنْ فَضْلُهُ عَمِيمٌ يَا مَنْ عَرْشُهُ عَظِيمٌ

Yewe uwo ubumenyi bwe bwabanje, yewe uwo isezerano rye ari ukuri, yewe uwo impuhwe ze zigaragara, yewe uwo itegeko rye riganje, yewe uwo igitabo cye ari Muhkam, yewe uwo igeno rye rihamye, yewe uwo Quraan ye ihambaye, yewe uwo ubwami bwe bwahozeho, yewe uwo ibyiza bye bye ari rusange, yewe uwo Arsh ye ihambaye!

99


يَا مَنْ لا يَشْغَلُهُ سَمْعٌ عَنْ سَمْعٍ يَا مَنْ لا يَمْنَعُهُ فِعْلٌ عَنْ فِعْلٍ يَا مَنْ لا يُلْهِيهِ قَوْلٌ عَنْ قَوْلٍ يَا مَنْ لا يُغَلِّطُهُ سُؤَالٌ عَنْ سُؤَالٍ يَا مَنْ لا يَحْجُبُهُ شَيْ‏ءٌ عَنْ شَيْ‏ءٍ يَا مَنْ لا يُبْرِمُهُ إِلْحَاحُ الْمُلِحِّينَ يَا مَنْ هُوَ غَايَةُ مُرَادِ الْمُرِيدِينَ يَا مَنْ هُوَ مُنْتَهَى هِمَمِ الْعَارِفِينَ يَا مَنْ هُوَ مُنْتَهَى طَلَبِ الطَّالِبِينَ يَا مَنْ لا يَخْفَى عَلَيْهِ ذَرَّةٌ فِي الْعَالَمِينَ

Yewe udashamajwe no kumva ibyumvwa, yewe utabuzwa gukora n’igikorwa icyaricyo cyose, yewe udahuzwa n’ibivugwa mu bivugwa, yewe utajya witiranya icyo asabwe mu bisabwa, yewe utagira ikimwihisha mu bintu, yewe utananizwa n’abamutitiriza, yewe ntego y’abamushaka, yewe uwo umuhate w’abamuzi ugarukiraho, yewe uwo ugushaka kw’abashaka kw’abashaka kugarukiraho, yewe utihishwa n’agato mu biriho!

100

يَا حَلِيما لا يَعْجَلُ يَا جَوَادا لا يَبْخَلُ يَا صَادِقا لا يُخْلِفُ يَا وَهَّابا لا يَمَلُّ يَا قَاهِرا لا يُغْلَبُ يَا عَظِيما لا يُوصَفُ يَا عَدْلا لا يَحِيفُ يَا غَنِيّا لا يَفْتَقِرُ يَا كَبِيرا لا يَصْغُرُ يَا حَافِظا لا يَغْفُلُ سُبْحَانَكَ يَا لا إِلَهَ إِلا أَنْتَ الْغَوْثَ الْغَوْثَ خَلِّصْنَا مِنَ النَّارِ يَا رَبِّ  

Yewe nyir’ukwihangana nta gihunga, yewe nyir’ineza utagira ubugugu, yewe munyakuri utajya atandundikira, yewe utanga utajya aruha, yewe mutsinzi utajya atsindwa, yewe uhambaye utagereranywa, yewe mutabera utabogama, yewe mukungu utajya akena, yewe uhambaye utajya asuzugurika, yewe urinda utajya yibagirwa, Ubutagatifu ni ubwawe yewe Mana idafite indi mana ibangikanye na yo; turagutakambiye, turagutakambiye ngo udushyire kure y’umuriro yewe Mugenga!

 

3 COMMENTS

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here