Iyo turebye mu bisobanuro (tafsir) dusanga muri Tafsir Nuur y’umumenyi witwa Muhsin Qera’ati by’iyi ayat iboneka muri Qor’an 17:32

(‎وَلا تَقْرَبُوا الزِّنَا إِنَّهُ كَانَ فَاحِشَةً وَسَاءَ سَبِیلا (۳۲

Ntimukegere ubusambanyi, kuko mu by’ukuri ni igikorwa kibi kandi ni inzira mbi [Qoran 17:32]

Dusangamo ibisobanuro bitandukanye, tukaba tugiye gukomeza ku gice cya kabiri cyabyo;

Dore ingamba na gahunda idini ya islam yafashe kugira ngo abantu batagwa mu cyaha cy’ubusambanyi.

(1) Idini ya islam yashyizeho gahunda ko abagabo n’abagore batagomba kwivanga ahantu hamwe na hamwe.

(2) Idini ya islam yabujije abagore kwishyiramo imitako(maquillage) mu rwego rwo kwiyereka abagabo batari ababo(namaharamu).

(3) Idini ya islam yabujije abagabo kwivanga n’abagore batari ababo(namaharam) n’abagore ni uko.

(4) Idini ya islam yabujije abagabo n’abagore gusuhuzanya habana intoki mu gihe baziririjwe hagati yabo( namaharam), ibuza no kureba amafoto na filime z’urukozasoni.

(5) Idini ya islam yashyizeho ibihano bikomeye kuri babandi bakoze ubusambanyi.

(6) Idini ya islam igira abantu inama yo kubaka urugo hakiri kare mu gihe ubushobozi bwabonetse.

(7) Idini ya islam igira inama abantu ko inkwano bazigira nkeya kugira ngo inkumi n’abasore babashe kubaka umuryango biboroheye.

(8) Idini ya islam yashyize imigisha n’ibihembo byinshi cyane kuri babandi bazubaka urugo ndetse na bamwe bagira umuhate mu gushakira amaramuko imiryango yabo

◼ Amasomo dukura muri iyi ayat ntagatifu 

– Bimwe mu byaha bigira rukuruzi nyinshi cyane ku buryo iyo utabashije kubigendera kure cyane wisanga waguye mu nzira mbi; kugeza ubwo Qor’an ituburira igira iti:

«لا تقربوا»

▪Ntago ari ugukora ubusambanyi byonyine gusa dukwiye kwirinda ahubwo n’ibibanziriza ubwo busambanyi tuba tugomba kubyirinda. (Akenshi imboni imwe gusa, guhamagara, urwandiko n’ibindi…; ibyo byose hari igihe biba impamvu yo kugwa mu busambanyi.)

▪Ubusambanyi iyo urebye mu mateka usanga n’ubundi cyari igikorwa kibi cyane kandi kigayitse; ndetse no mu yandi madini yose cyahoze ari icyaha gikomeye ;

 «کان فاحشة»

▪Mu kubuzanya ibibi; tuge tugerageza tuvuge ububi by’icyaha turi kubuza abandi nk’uko Qor’an yabigenje.

«لا تقربوا … ساء سبيلا»

▪Ubusambanyi ubwabyo ni icyaha gikomeye kandi bikaba n’impamvu itera ibyaha bindi maze bikaba n’impamvu yo kugira iherezo ribi kuri twe nk’uko Qor’an igira iti:

«ساء سبيلاً»

________

– Tafsir Nuur

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here