Surah Ar-Rahman yamanukiye i Makka; ikaba ifite imirongo(ayah) 78;

📝 Inshamake kuri iyi surah:

Iyi surah urebye muri rusange ivuga ku nema Imana Nyagasani yahaye ibiremwa byayo byaba ibigaragara ndetse n’ibitagaragara (ma’anawi), aho igenda isobanura uburyo ibyo biremwa byagiye bihabwa izo nema ku buryo iyi surah umuntu ashobora kuyita isura y’impuhwe cyangwa se isurah y’inema;
Akaba ariyo mpamvu yatangijwe n’izina «Ar-Rahman» rivuga ubuntu bw’Imana Nyagasani ndetse igasozwa ivuga ku buhambare n’icyubahiro bya Nyagasani.

Muri iyi surah kandi uyu murongo (ayah) ukurikira wisubiramo inshuro 31:

‎فَبِأَيِّ آلَاءِ رَبِّكُمَا تُكَذِّبَانِ
Ni iyihe nema mu nema za Nyagasani wanyu muhinyura !?
Aho Nyagasani aba abaza ibiremwa bye niba mu by’ukuri hari inema bihinyura mu zo yabihaye!

Iyi surah muri make igabanyije bu bice bitanu aribyo:

Igice cya mbere:
Iki ni igice kibanza iyi surah; aho kivuga ku inema zitandukanye aho dusangamo; iremwa ry’umuntu, kwigishwa no kurerwa bye, gushyirwaho kw’ibipimo by’ukuri (ubutabera), ibikoresha bifasha umuntu mu buzima bwe ndetse n’amafunguro y’umubiri n’aya roho bye.

Igice cya kabiri:
Kivuga uburyo bwo kuremwa kw’abantu n’amadjini

Igice cya gatatu:
Kivuga ku bimenyetso ntakuka by’Imana Nyagasani haba hano ku isi ndetse no mu kirere

Igice cya kane:
Iki gice cyarenze ku nema za hano ku isi, gikomereza ku nema zo mu bundi buzima buzakurikira ubu tubamo hano ku isi zikaba ari inema zo mu ijuru aho dusangamo ubusitani butandukanye, imigezi, imbuto, abafasha beza kandi bakomera ku isezerano ndetse n’ubwoko butandukanye bw’imyambaro

Igice cya gatanu:
Iki gice cyo kivuga ibyateganyirijwe abanyabyaha aho kigaruka kuri bimwe mu bihano bibabaza bazahura nabyo ku munsi w’imperuka.

Ibyiza byo gusoma iyi surah:
Iyi surah iyo witegereje neza ubona ko ituma umuntu yiyumvamo ko akwiye gushima Imana Nyagasani ku nema yamuhundagajeho nta kiguzi, mu mahadith hajemo ibyiza byinshi byo gusoma iyi surah; kuyisoma unayitekerezo atari ukuyisoma mu kuzunguza iminwa gusa; aho tubona hadith y’intumwa y’Imana Muhammad (salallahu alayhi) aho igira iti:

من قرأ سورة الرحمن رحم الله ضعفه و ادی شکر ما انعم الله علیه.

« Buri wese uzasoma surah Ar-Rahman, Imana Nyagasani imugirira impuhwe kubera intege nke ze (zo kutabasha gushimira uko bikwiye inema yahawe zose), kandi imukiriraho ukuri kose yayigombaga mu kuyishimira ku bw’inema zose yamuhundagajeho » (Nuur thaqalayn; umzng 5, urp 187)

___________
-Tafsir Al-amthar

Yikurikire yose mu kinyarwanda hano:

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here