Amaduwa asomwa mu gihe cyo gufata wudhu.

1. Iyo umuntu arebye mu mazi agiye gufata wudhu asoma iyi Duwa agira ati:

بِسْمِ اللَّهِ وَ بِاللَّهِ وَ الْحَمْدُ لِلَّهِ الَّذِي جَعَلَ الْمَاءَ طَهُوراً وَ لَمْ يَجْعَلْهُ نَجِساً .

” Bismillahi wa billahi wal-hamdulillahi-lladhi ja’alal-maa twahuran wa lam yaj’alhu najsan.

Ku izina ry’Imana (Bitangijwe izina ry’Imana) no ku bw’ubufasha bw’Imana kandi ikuzo no gushimwa bikwiye Imana yo yaduhaye (yashyizeho) amazi asukura kandi muri yo ntiyashyiramo umwanda (najsi).

2. Iyo umuntu agiye gukaraba intoki aravuga ati:

اللّهُمَّ اجْعَلْنی مِنَ التّوّابینَ وَ اجْعَلْنی مِنَ الْمُتَطهِّرین»

 Allahumma-j’alni mina-ttawabiina waj’alni minal-mutatwahhirin.

Mana Nyagasani nshyira mu bakwicuzaho unanshyire mu bejewe (mu basukuwe)”

3. Iyo umuntu ari kuzunguza amazi mu kanwa (kwiyunyuguza) aravuga ati:

اَللّهُمَّ لَقِّنى حُجَّتى يَوْمَ أَلْقاكَ وَأَطْلِقْ لِسانى بِذِكْراكَ وَ شُکْرِکَ

 Allahumma laqqini hujjati yawma ilqaka wa itwliq lisani bi dhikraka wa shukrika.

“Mana yange shyira mu kanwa kange (mbwira) gihamya ikomeye nzavuga ku munsi w’imperuka (Umunsi nzaza iwawe) kandi ururimi rwange uruhe kuvuga ibisingizo byawe (dhikir) no gushimira”.

4. Iyo umuntu ari koza mu mazuru aravuga ati:

اَللّهُمَّ لا تُحَرِّمْ عَلَىَّ ريحَ الْجَنَّةِ وَاجْعَلْنى مِمَّنْ يَشَمُّ ريحَها وَرَوْحَها وَطيبَها

Allahuma la tuharrim alayya riihal-jannati waj’alni mimman yashammu riihaha wa rawhaha wa twibaha.

” Mana Nyagasani ntuzanshyire mu baziririjwe kumva umuhumuro w’ijuru ahubwo uzanshyire mu bazumva umuhumuro n’umubavu w’ijuru”.

5. Iyo umuntu arimo koza uburanga aravuga ati:

اَللّهُمَّ بَیِّضْ وَجهی یَوْمَ تَسْوَدُّ فیهِ الْوُجُوهُ وَ لا تُسَوِّدْ وَجْهی یَوْمَ تَبْیَضُّ فیهِ الْوُجُوهُ.

Allahumma bayyidw wajihi yawma tas’waddu fiihil-wujuhu wa laa tusawwid wajhi yawma tab’yadwu fiihil-wujuhu.

” Mana Nyagasani ubwo ku munsi w’imperu uburanga bwa bamwe buzaba bwabaye umukara, uburanga bwange uzabugire ubukeye (uburabagirana) kandi kuri uwo umunsi ubwo uburanga (bw’ibiremwa) buzaba burabagirana, uburanga bwange ntibuzabe bwijimye (nabwo buzabe buri mu burabagirana)”.

6. Iyo umuntu arimo koza ukuboko kw’iburyo aravuga ati:

اَللّهُمَّ اَعْطِنی کِتابی بِیَمینی وَ الْخُلْدَ فِی الْجَنانِ بِیَساری وَ حاسِبْنی حِساباً یَسیراً.

Allahumma a’twini kitabi bi yamiini wal-khulda fil-Janani bi yasaari wa hasibni hisaaban yasiiran.

“Mana Nyagasani ku munsi w’imperuka uzashyire igitabo cy’ibikorwa byange mu kaboko k’iburyo naho ukubaho kwange mu ijuru k’ubuziraherezo ubishyire mu kaboko k’ibumoso kandi uzanyorohereze mu ibarura ry’ibikorwa byange”.

7. Iyo umuntu arimo koza ukuboko kw’ibumoso aravuga ati:

اَللّهُمَّ لا تَعْطِنی کِتابی بِیَساری وَ لا تَجْعَلْها مَغْلُولَهً اِلی عُنُقی وَ اَعُوذُبِکَ مِنْ مُقَطَّعاتِ النِّیرانِ.

Allahumma laa ta’twini kitabi bi yasaari wa laa taj’alha maghlulatan ilaa u’nuqi wa a’udhubika min muqatwa’ati-nniirani.

” Mana Nyagasani ku kunsi w’imperuka ntuzashire igitabo cy’ibikorwa byange mu kuboko kw’ibumoso kandi ntuzakimanike ku ijosi ryange kandi nikinze kuri wowe ngo undinde umuriro wa Jahanama”.

8. Iyo umuntu arimo guhanagura ku mutwe aravuga ati:

اَللّهُمَّ غَشِّنی بِرَحْمَتِکَ وَ بَرَکاتِکَ وَ عَفْوِکَ.

Allahumma ghashshini bi rahmatika wa barakatika wa afwika.

” Mana Nyagasani ntwikiriza impuhwe zawe n’ibyiza byawe ndetse n’imbabazi zawe”.

9. Iyo umuntu arimo guhanagura ku birenge byombi aravuga ati:

اَللْهُمَّ ثَبِّتْنی عَلَی الصِّراطِ یَوْمَ تَزِلُّ فیهِ الاَقْدامُ وَاجْعَلْ سَعیی فیما یُرضیکُ عَنّی یا ذَالجلالِ و الاِکرام..

Allahumma thabbitni ala swiratwi yawma tazillu fiihil-aqdaamu waj’al sa’yi fima yurdwiiku anni ya dhal-jalaali wal-ikraam.

” Mana Nyagasani komeza intambwe zange ubwo nzaba ndi kunyura ku kiraro kijya mu ijuru (Swiratwa), mu gihe kuri uwo munsi intambwe z’abantu zizaba zihinda umushyitsi (zitengurwa cyangwa se zititira) kandi umpe gushyira umuhate mu byo wishimira. Yewe wowe ufite ubuhambare buhebuje!”.

10. Iyo umuntu arangije gufata wudhu avuga iyi duwa agira ati:

اَللّهُمَّ اِنّى أَسْئَلُكَ تَمامَ الْوُضُوءِ وَتَمامَ الصَّلوةِ وَتَمامَ رِضْوانِكَ وَالْجَنَّةَ اَلْحَمْدُ لِلَّهِ رَبِّ الْعالَمينَ.

Allahumma inni as’aluka tamamal-wudhui wa tamaama-swalati wa tamaama ridw’wanika wal-janata alhamdulillahi rabbil-aalamiina.

“Mana Nyagasani ndagusaba ugutungana kwa wudhu n’isengesho byange, no guhabwa ijuru ry’uzuye ibyiza. Ibisingizo n’ikuzo bikwiye Imana umugenga w’ibiremwa byose”.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here