Muri ino nyandiko ntabwo turi bwibande ku mirongo ya Quran cyangwa se ku mvugo z’intumwa y’Imana, ahubwo turaza kugereranya ibintu bimwe na bimwe bishobora kudufasha kwibaza niba koko bishoboka ko intumwa yava ku isi idasize umuyobozi, nabyo ni ibi bikurikira:
Iyo witegereje ibijyanye n’uko umubiri w’umuntu wubatse, nta gushidikanya ko Nyagasani yakoresheje ubuhanga budasanzwe, ubugenge ndetse n’ubutabera ku buryo buri kintu yagishyize mu mwanya wacyo! Muri ubwo buhanga, ni nayo mpamvu yahaye umuntu umutwe umwe nk’umuyobozi wa buri kimwe ukaba ari nawo uri hejuru ya byose ku mubiri w’umuntu.
Uwo mutwe ushobora gufashwa n’ibindi bice, ariko uramutse utariho ibisigaye bigerwaho n’ingaruka zikomeye. None rero! Ni gute Imana yagize ubuhanga n’ubugenge bihoraho ku myubakire y’umubiri w’umuntu ku buryo uwo mubiri yawuhaye umuyobozi ariwo mutwe ariko ibyo ikabiburira Idini yayo ya Islam? Mu gihe iyo dini ari yo wa muntu azifashisha mu buzima bwe?
Hari uwavuga ko ukubaho kw’intumwa y’Imana bihagije kutubera igisubizo kuri icyo kibazo kuko yari umuyobozi w’idini. Biramutse ari uko, ntibyatunyura bitewe n’uko intumwa itazahora mu buzima bwo kuri ino si mu gihe idini ari ikintu kizahoraho ku isi. Byashoboka bite ko abagize idini bahora bafite ikiyobora imibiri yabo ariko byagera ku idini ryo ribayobora, iyo myubakire iteye ityo ikarangirana n’itabaruka ry’intumwa?
Mu gihe Imana yategekaga abantu isengesho, yagennye ko rigomba kugira umuyobozi umwe kandi ni uko bizahora, mu gihe nyamara iryo sengesho ari kimwe mu bigize idini ya Islam kubera ko isengesho ari inkingi yaryo.
None ni gute ibigize ikintu bigira umuyobozi ariko icyo kintu ubwacyo kikabaho ntawukiyobora? Mu yandi magambo ni gute iswala igira umuyobozi ariko idini yagennye iyo swala ikabaho ntawe uyiyobora uturuka kwa nyir’idini? Ni gute inkingi y’inyubako igira uyiyobora mu buryo buhoraho ariko iyo nyubako ubwayo ikabaho nta bayiyobora. Ubuhanga bw’Imana buri he?
Imana yagennye ko umuryango w’umuntu (family) ugira umuyobozi (umugabo) kandi umuryango ni kimwe mu bigize idini ya Islam, tunazi neza ko iryo hame ritazigera rihinduka, rizahoraho. Turanabizi neza ko Idini riri hejuru y’umuryango kubera ko ariryo ritanga umuyoboro imiryango igenderaho.
None! Ni gute Idini riri hejuru y’umuryango rishobora kubaho nta muyobozi Imana yarigeneye mu gihe buri muryango Imana yagennye ko umugabo awubera umuyobozi? Ubugenge, ubutabera n’ubuhanga bya Nyagasani byaba bibarizwa he mu gihe ibiri hasi (umuryango) yabigeneye umuyobozi uhoraho naho yagera ku biri hejuru (Islam) akabiburira abayobozi bahoraho?
Abaislam bemera ko iryo dini ari khatamun-adyaan (idini ryasozereje andi), bivuze ko nta rindi rizigera ribaho ngo ryemerwe imbere ya Nyagasani.
Abaislam kandi bemera ko Intumwa y’Imana Muhamad (swalallahu alayhi wa aalihi wa salam) ari khatamun-ambiyaai wal-mursaliin (uwasozereje intumwa n’abahanuzi). Abaislam kandi bazi neza ko iyo dini ari iy’ibihe byose.
Bisobanuka bite ko iyo dini ya Islam y’ibihe byose bisigaye yabura ubuyobozi buzageza ku minsi yose isigaye? Ese wabigenza ute uramutse ari wowe nyiraryo?
Ngibi bimwe abaislam b’abashia bashingiraho bemera ko intumwa idashobora kuva kuri ino si idashyizeho abazayobora imbaga y’abemera.