Imamu Ridwa (alayhi salaam) mu gusobanura ayat ya kane yo muri surat Djum’a igira iti:

ذَٰلِكَ فَضْلُ اللَّهِ يُؤْتِيهِ مَنْ يَشَاءُ ۚ وَاللَّهُ ذُو الْفَضْلِ الْعَظِيمِ

Iyo ni ingabire ya Allah agenera uwo ashatse (mu bagaragu be) kandi Allah ni nyir’ingabire ihambaye.

Yaravuze ati:

 إِنَّ الْعَبْدَ إِذَا اخْتَارَهُ اللَّهُ عزّوجلّ لِأُمُورِ عِبَادِهِ شَرَحَ صَدْرَهُ لِذَلِکَ وَ أَوْدَعَ قَلْبَهُ یَنَابِیعَ الْحِکْمَهًِْ وَ أَلْهَمَهُ الْعِلْمَ إِلْهَاماً فَلَمْ یَعْیَ بَعْدَهُ بِجَوَابٍ وَ لَا یُحَیَّرُ فِیهِ عَنِ الصَّوَابِ فَهُوَ مَعْصُوم مُؤَیَّدٌ مُوَفَّقٌ مُسَدَّدٌ قَدْ أَمِنَ مِنَ الْخَطَایَا وَ الزَّلَلِ وَ الْعِثَارِ یَخُصُّهُ اللَّهُ بِذَلِکَ لِیَکُونَ حُجَّتَهُ عَلَی عِبَادِهِ وَ شَاهِدَهُ عَلَی خَلْقِهِ وَ ذلِکَ فَضْلُ اللهِ یُؤْتِیهِ مَنْ یَشاءُ وَ اللهُ ذُو الْفَضْلِ الْعَظِیم.

Mu by’ukuri iyo Allah ahitiyemo umugaragu we inshingano zo kuyobora abagaragu be, Allah yagurira igituza cye uwo murimo, umutima we akawuhindura ububiko bw’ubwenge n’ubugege, akamuhishurira bumwe mu bumenyi (budafitwe n’abandi bantu basanzwe) mu buryo bw’amahishurwa n’iyerekwa ku buryo adashobora gutegwa asubiza, nyuma y’aho kandi akabasha kumenya ukuri kw’ibintu mu buryo bumworoheye! We aba ari ma’suum (umuziranenge) wemejwe, washyizweho kandi ushyigikiwe na Allah. Ntacumura, ntakosa cyangwa ngo yibeshye kandi Allah amuha uru rwego ngo akunde abe gihamya ndakuka mu bagaragu ba Allah, abe n’umuhamya ku biremwa bye. Iyo ni ingabire ya Allah agenera uwo ashatse kandi Allah ni nyir’ingabire zihambaye.

Soma:
___________
1. Tafseer ahlu bayit(as), umzng 16, paji 252.

2. Al kaafiy, umzng 1, paji 203.

3. Biharul anwaar, umzng 25, paji 127.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here