….

Byashoboka ko habaho gushidikanya cyangwa guhishwa k’umuntu utekereza neza, akagira ubwenge nyuma y’ibyo tumaze kuvuga haruguru ku bigendanye n’imikoranire y’ ibyumviro n’ibindi bice bibifasha mu kazi kabyo ka buri mwanya ko byatunganyijwe kandi binashyirwa mu bikorwa na Nyir’ukumenya, Nyir’ugushobora byose ALLAH.

Ese birashoboka ko iyi mikoranire idasanzwe, yuje ubwenge n’ubuhanga yabaho nta kiyikoresha?

Ni gute kamere (nature) yonyine yakwifasha gusobanukirwa imiterere/imiremekere y’ijisho cyangwa ugutwi kandi ikanamenya umukoro wa buri kimwe ndetse n’inzira iboneye ya buri kimwe iri bwifashishwe mu rwego rwo gusobanukirwa cyangwa gukora ikindi?

Ese bijya mu bwenge ko kamere ubwayo yakwishoboza gushyiraho iyo gahunda hatabayeho Umuhanzi ushobora byose wabihanze mu buryo bunoze kandi busobanutse?

Twibaze nk’umuntu ufite ubumuga bwo kutabona uburyo ahangayika n’ibihombo agira mu buzima bwe bwa buri munsi. Ntashobora kureba aho agana, cyangwa ngo abone ko ibirenge bye ko bigiye gukandagira mu cyobo cyangwa agiye kurira umusozi.; yewe ntashobora no kubona imbere ye, ntasobanukirwa amabara, ntiyakwishimira cyangwa ngo ntiyishimire uburanga bw’uwariwe wese;

Ntashobora kumenya ahatari ikintu, yewe ntamenya n’umwanzi witwaje inkota ishushanyije; yewe ntanashobora kwiga imwe mu myuga nko kwandika, ubucuruzi cyangwa se gukora imikufi n’ibindi.

Ubwonko bwe bumufasha kugira aho ajya (ava aha ajya hariya) cyangwa se kwakira amafunguro naho ubundi yari kuba nk’ibuye riteretse ahantu gusa.
Ibi kandi ni kimwe nk’ umuntu ufite ubumuga bwo kutumva. Ahura n’ibimugoye byinshi, ntaryoherwa n’ibiganiro, ntabyiyumviro bishimisha cyangwa bidashimisha by’amajwi agira, mu kuganira n’abantu biba bigoye bityo nawe ubwe mu gihe aganira n’abo rimwe na rimwe bikamugora bikanamubabaza.

Nubwo ari muzima, kubigendanye no kumva ameze nk’uwapfuye, nubwo bigaragara ko ahari ariko bisa nkaho ari kure cyane hatagera n’amakuru;
Ese ntago mutekereza ko ibi byumviro, sisiteme (uburyo bikoramo), ubwenge na buri kindi cyose bisaba umuyoboro (iyo hataza kubaho gutunganya/kweza ukurema kwe byari kuba harimo inenge) byatanzwe(tubifite)?

Ese ibi byose byahanzwe nta kigero, ubushobozi/imbaraga n’ubumenyi? Ntago ari ukuri koko?
Ni iby’ibanze bitagira ingano bigaragara mu kurema no gushyira kuri gahunda kwa Nyir’ubushobozi Nyir’ukurema.

Nabajije umutware wanjye: “Mutware none ni gute hari mu bantu badafite ibyumviro ndetse n’imikorere yabyo twabonye hanyuma bagahura n’ibyango cyangwa ingorane twavuze hejuru? ”

Imam Jaafar Al-Swadiq(alayhi salam) aramusubuza ati: “Ni mu rwego rwo kuburira babandi batabifite ndetse no kubandi bose”

Abantu bahuye n’izo ngorane zo kubura ibyumviro bahabwa ibihembo nyuma y’urupfu igihe bazaba bararanzwe no gushimira Allahu (swt) kandi bakanamugarukira kubera kugerwaho n’ingorane byaterwaga no kubura ibyumviro. Ibi kandi bizaba ari byiza kuribo kugeza ubwo iyo biza kuba bishoboka bagahabwa amahirwe yo kugaruka mu buzima bahozemo ku isi (ingorane bahuraga nazo) bari kwakirana yombi icyo cyifuzo ku bw’ibihembo birenze bari kuzajya babona.

________________

Tauhid Mufadhal, umzng 1, kuva ku urp 20 kugeza ku urp 23

Igice cya 1: Icyo Islamu ivuga ku byumviro bitanu by’umubiri n’akamaro kabyo

1 COMMENT

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here