Umugore ugira iminsi agira mu mihango idahinduka,akaba anafite iminsi amara mu mihango idahinduka.

Abo bagore bagabanyijemo ibice bitatu:

1- Umugore ugira iminsi agira mu mihango idahinduka, akaba anafite iminsi amara mu mihango idahinduka.

Urugero: Nk’umugore umara amezi abiri kuzamura abona imihango mu gihe kidahinduka (urugero: Niba abonye imihango hashize iminsi 29 ,mu kundi kwezi nabwo azongera ayibone hashize iminsi 29.). Akaba nanone amara iminsi nki 5 ari mu mihango,nandi mezi azamaramo iminsi 5 .

2- Umugore ubona imihango ariko ikaba yaza ntigende. Bikomeje kugenda gutyo, ariko ukwezi kwagera akabona amaraso afite ibimenyetso by’imihango maze hashira iminsi imwe (ingana buri kwezi) akagenda agakomeza uko yarameze. Icyo gihe ya maraso yaje afite ibimenyetso by’imihango niyo afata nk’imihango naho andi asanganywe (ya yandi yanze kugenda) ni istihadha.

3- Umugore ubona imihango mu minsi idahinduka ariko muri cya gihe ayimaramo ikaza iminsi itatu yikurikiranye yashira imihango ikagenda hashira umunsi umwe cyangwa ibiri,…imihango ikagaruka ku buryo itarenza iminsi icumi. Ya minsi ya mbere na ya yindi yashize imihango itaza wongereyeho na ya yindi yiyongereyeho nyuma, yose iba ari iminsi y’imihango .Iyo rero n’ukwezi kundi bigenze gutyo, uwo mugore nawe aba ari umugore ufite iminsi idahinduka akanagira iminsi amara mu mihango idahinduka.

  • Kuba Imihango yaza mbere cyangwa nyuma y’iminsi isanzwe yagiraga mu mihango

– Umugore ugira iminsi agira mu mihango idahinduka,akaba anafite iminsi amara mu mihango idahinduka. Iyo abonye imihango mbere y’iminsi isanzwe, imihango igakomeza mu minsi isanzwe ikanarenga ya minsi isanzwe ariko ntirenge iminsi icumi, icyo gihe iyo minsi yose iba ari imihango. Iyo iminsi irenze icumi, ya minsi yari asanzwe amara ari mu mihango niyo afata ko ari iminsi y’imihango, naho iminsi ya mbere n’iyanyuma yose iba ari istihadha

Urugero: Umugore niba yarasanzwe abona imihango hashize iminsi nka 28, akanayimaramo iminsi nki 4 ,iyo imihango ije iminsi 28 itararangira igakomeza kugeza ku munsi wa 28 ikanamara ya minsi 4 yarasanzwe ayimaramo ikaharenga ariko ntirenge iminsi 10, icyo gihe iyo minsi yose ni iy’imihango. Naho igihe ya mihango yakomeje ikarenga ya minsi ine yari asanzwe ayimaramo igakomeza ikarenga iminsi icumi, azafata ya minsi 4 yari asanzwe amara ari mu mihango avugeko ariyo minsi y’imihango indi minsi yambere yayo n’iyanyuma yayo yose izaba ari istihadha. Ni ukuvugako ibadat atakoze muri iyo minsi aziko ari mu mihango agomba kuzishyura.

– Umugore ugira iminsi agira mu mihango idahinduka, akaba anafite iminsi amara mu mihango idahinduka, iyo imihango ije mbere y’igihe gisanzwe igakomeza ikagera no muri yaminsi yari asanzwe iyibonamo ariko ntibigere ku minsi 10, iyo minsi yose izaba ari iy’imihango. Igihe imihango yaje mbere ukurikije n’igihe yarisanzwe iziraho maze ikarenga iminsi 10, icyo gihe umugore azafata ya minsi yari asanzwe amara mu mihango avugeko ariyo minsi y’imihango indi minsi isigaye izaba ari istihadha. Naho igihe imihango yaje ku gihe yarisanzwe iziraho  ikarenga iminsi isanzwe (iminsi amara mu mihango) ariko ntirenge 10 ,icyo gihe iyo minsi yose izaba ari imihango. Naho igihe yarenze iminsi 10 azafata ya minsi azanzwe amara mu mihango avugeko ariyo minsi y’imihango, naho iminsi irengaho yose izaba ari istihadha.

– Umugore ugira iminsi agira mu mihango idahinduka,akaba anafite iminsi amara mu mihango idahinduka. Iyo mu gihe yari asanzwe ajya mu mihango nta mihango abonye, imihango ikaza mu yindi minsi ariko ikamara ya minsi yari asanzwe ayimaramo, icyo gihe azafata ko iyo ari imihango nubwo yaza mbere y’igihe gisanzwe cyangwa nyuma y’igihe gisanzwe.

– Umugore ugira iminsi agira mu mihango idahinduka, akaba anafite iminsi amara mu mihango idahinduka. Iyo imihango ije ikarenga iminsi icumi, afata iminsi yari asanzwe amara mu mihango akaba ariyo afata nk’imihango nubwo amaraso yabonye yaba adafite ibimenyetso by’imihango. Iminsi yindi isigaye iba ari istihadha kabone nubwo amaraso yaba ari kuza yaba afite ibimenyetso by’imihango.

Urugero: Niba umugore yari asanzwe amara iminsi itandatu mu mihango, imihango yaza ikamara iminsi cumi nibiri itarahagarara, icyo gihe azafata iminsi itandatu yambere nk’iminsi y’imihango maze iminsi itandatu yindi ibe ari istihadha.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here