Imihango muri islamu ni iki?

Muri islamu Hezi (imihango) ni amaraso,abonwa n’abagore buri kwezi, akaba anyura mu myanya yabo y’ibanga, akaba agira ibimenyetso bikurikira:

1- Kuba asa nayanduye, afite ibara ry’umutuku usa nuvanze n’umukara, cyangwa se ari umutuku, akaba asohokana imbara (buhoro) kandi ashyushye buhoro.

2- Hezi (imihango) imara iminsi itatu(3) kugeza ku minsi icumi (10).Ni ukuvugako umugore ubona amaraso ntageze ku minsi itatu cyangwa akarenza iminsi icumi,icyo gihe ayo maraso yabonye ntageze ku minsi itatu hamwe nayo yarenze ku munsi wa cumi ntago ari imihango ahubwo ni Istihadha.

3- Imihango ibonwa kuva ku myaka icyenda(9) kugeza ku myaka mirongo itanu(50)(ku bagore ) no kugeza ku myaka mirongo itandatu(60)(ku bagore bakomoka mu muryango w’intumwa y’Imana Muhammad saww).Ni ukuvuga ko umwana w’umukobwa wabonye amaraso  utarageza ku myaka icyenda cyangwa se umugore akayabona yarengeje imyaka yavuzwe haruguru, icyo gihe ntago aba ari hezi(imihango) aba ari Istihadha.

4- Umugore wonsa cyangwa utwite ashobora kubona imihango.

5- Umukobwa utazi ko yujuje imyaka icyenda, igihe abonye amaraso ariko akaba adafite ibiranga imihango, icyo gihe ayo maraso ntago aba ari imihango. Ariko iyo afite ibiranga imihango, aba ari imihango. Biba binerekana ko yujuje imyaka icyenda.

5- Umugore utazi niba yaragejeje mu gihe cyo gucura, igihe abonye amaraso ariko akagira gushidikanya niba ari imihango cyangwa atariyo, agomba gufata ko ari imihango.

6- Imihango igomba kuza iminsi itatu yikurikiranya. Iyo ije iminsi ibiri,uwagatatu ntize ikagaruka ku munsi wa kane, icyogihe ntago aba ari hezi, iba ari istihadha.

6- Iyo havuzwe ko imihango igomba kuza iminsi itatu yikurikiranya ntago bisobanuyeko muri iyo minsi itatu imihango igomba kuba iza ikanagera hanze muri iyo minsi yose. Ahubwo niyo byaba bigaragara ko muri iyo minsi mu bwambure harimo imihango, birahagije.

7- Iyo iminsi itatu ishize umugore abona imihango nyuma yayo imihango ikaza kugenda agakekako yarangiye, hashira nk’iminsi ibiri cyangwa itatu,….amaraso akagaruka, ya maraso yaje muriyo minsi nayo ni imihango. Ya minsi yo hagati yashize imihango itaza nayo ibarwa ko yaruri mu mihango.

8- Iyo umugore abonye amaraso ariko agahagarara iminsi itatu itageze, nyuma y’iminsi ibiri cyangwa itatu,…akongera akagaruka, ayo yagarutse iyo amaze iminsi itatu akiza aba ari imihango,ya yandi yaje mbere ntabwo aba ari imihango ahubwo aba ari istihadha.

9- Iyo umugore asanzwe abona imihango rimwe mu kwezi bikageraho akabona amaraso kabiri mu kwezi, iyo ayo maraso afite ibimenyetso by’imihango hagati yayo hakaba haraciyemo iminsi icumi ataza, icyo gihe ayo maraso (ayambere n’ayababiri) yose ni imihango.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here