Umugore ugira iminsi agira mu mihango idahinduka ,ariko igihe ayimaramo kikaba gihinduka.

– Iyo umugore abona imihango ariko ntihagarare hanyuma akajya ageraho akabona amaraso afite ibimenyetso by’imihango, iyo ayo maraso aje mu kwezi kumwe akamara iminsi nk’itanu afite ibimenyetso by’imihango mu kundi kwezi nabwo akaza akamara ya minsi nabwo afite ibimenyetso by’imihango ariko iminsi yaziyeho mu kwezi kwa mbere ikaba atariyo yaziyeho mu kwezi kwa kabiri icyo gihe uwo mugore aba afite iminsi amara mu mihango idahindu ariko igihe ayibonera kikaba gihinduka. Amaraso azabona muri iyo minsi afite ibimenyetso by’imihango niyo azaba ari imihango. Ku kijyanye na ya minsi isigaye, amaraso azakomeza kubona azaba ari istihadha.

– Iyo hashize amezi abiri umugore abona  imihango ikaza iminsi itatu ikongera ikagenda hagati hagacamo umunsi umwe cyangwa ibiri ,… imihango itaza nyuma imihango ikagaruka. Mu kundi kwezi nabwo akabona imihango iminsi itatu ikogera ikagenda hashira iminsi nk’ibiri cyangwa itatu,…ikagaruka ariko iminsi yose hamwe (kuri buri kwezi) iyo yabonyemo imihango hamwe niyo yamaze atabona imihango ikaba itarenga umunani nubwo iminsi yo hagati (ni ukuvuga iminsi yo hagati yashize atabona imihango) yaba itangana. Uwo mugore agira iminsi agira mu mihango idahinduka ,ariko igihe ayimaramo kikaba gihinduka.

Urugero: Iyo mu  kwezi kwa mbere nko kuva ku taliki ya ya mbere kugeza kuya 3 umugore abonye imihango,umunsi wa 4 nuwa 5 ntize nyuma yaho umunsi wa 6,7,8 imihango ikagaruka, mu kundi kwezi nabwo nko kuva ku taliki ya 11 kugeza kuya 13 akabona imihango kuva ku tariki ya 14,15,16 imihango ntize nyuma yaho kutaliki ya 17,18 imihango ikagaruka, icyo gihe uwo mugore azaba afite iminsi umunani (8) amara mu mihango (ni ukuvuga ko yaminsi abanza kubonaho imihango wongeyeho ya yindi amara atabona imihango ukongeraho na ya yindi abonaho imihango bwa kabiri).

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here