Umugore uri Mudhitwarbat(umugore umaze amezi menshi yikurikiranye abona imihango ariko iminsi ayigiramo ikaba ihinduka n’iminsi ayimaramo ikaba ihinduka.Cyangwa se umugore warusanzwe abona imihango ku gihe kidahinduka cyangwa ayimaramo iminsi idahinduka, ariko nyuma bikaza guhinduka akaba atakibona imihango mu gihe kizwi cyangwa ngo ayimaremo iminsi izwi.
– Umugore uri mudhitwarbat iyo abonye imihango ntirenze iminsi icumi, iyo minsi yose iba ari imihango. Iyo abonye imihango ikarenza iminsi icumi harimo iminsi ifite ibimenyetso by’imihango itari munsi yitatu ntinarenge icumi,icyogihe iyo ibarwa nk’imihango. Iyo irengeje iminsi icumi ariko yose ikaba ifite ibimenyetso by’imihango, icyo gihe uwo mugore arebera kubo mu muryango we uko bameze. Niba bose cyangwa abenshi muri bo bagira ibihe bimwe ny’imihango, uwo mugore nawe azagendera kuri ibyo bihe byabo. Niba nabo batandukanyije ibihe by’imihango, uwo mugore azafata iminsi irindwi(7) afate ko ariyo minsi y’mihango indi minsi isigaye izaba ari istihadha.