-Imam Hussein (alayhi salaam) ni muntu ki?

Amazina ye ni imam Hussein (alayhi salaam) irizwi cyane mu yo yahamagarwaga ni Aba Abdillah, naho azwi cyane mu mazina ye y’utubyiniriro ni Shahid, Sayyed shuhada hamwe na Madhluum. Se ni imamu Ali bun abi Twalib (alayhi salaam), nyina ni Fatwimatu Zahara (alayha salaam). Uyu muimamu muziranenge yaboneye izuba i Madina tariki 3 sha’ban umwaka wa 4 hidjriya hanyuma aza kwitaba Imana ayihowe ubwo yicirwaga i Karbala na Yazid mwene muawiyat tariki 10 Muharamu umwaka wa 61 hidjiriya.

Uyu muziranenge yabaye kuri ino si imyaka 57 y’amavuko (Al kafiy;umzng 1 paji 463)

Afite imyaka 6 y’amavuko nibwo sekuru we intumwa y’Imana Muhammad (swalallahu alayhi) yitabaga Imana.

Yamaranye na se imam Ali (alayhi salaam) imyaka 30 yonyine, amarana na mukuru we imam Hassan (alayhi salaam) imyaka 10 kandi nyuma y’uko mukuru we yishwe ku itegeko rya Muawiya mwene Abu sufiyaan, imam Hussein (alayhi salaam) yahise amusimbura ku nshingano ze z’ubuimamu maze azimaraho imyaka isaga 10.

Assalam alayka Yaa Sayyid Shuhada

-Amavuko ya imam Hussein n’ubwana bwe

Imam Hussein (alayhi salaam) akimara kuvuka, Fatwimat (alayha salaam) yagiye kumwereka intumwa y’Imana Muhammad (swalallahu alayhi) ngo imwite izina nuko intumwa y’Iman imubonye irishima cyane maze iravuga iti: “Uyu mwana, Imana niyo iri bumuhitiremo izina rimukwiriye” nuko hashize akanya malayika Djibril (alayhi salaam) asanganira intumwa y’Imana arayibwira ati: “Imana nyagasani irakwifuriza amahoro n’imigisha byayo kandi ivuze ko uru ruhinja mugomba kurwita HUSSEIN” maze intumwa igendera kuri iryo tegeko rivuye kwa Allah, urwo ruhinja irwita HUSSEIN.

Mbere y’ubuyisilamu nta muntu n’umwe wari wariswe amazina “Hassan na Hussein” kugeza ubwo aya mazina meza yiswe abatware b’abasore bo mu ijuru, abahungu babiri ba Fatwimat (alayha salaam), abuzukuru b’intumwa y’Imana Muhammad (swalallahu alayhi).

Mu bwana bwa imamu Hussein(as), intumwa y’Imana yakunze kumugaragariza impuhwe n’urukundo byinshi cyane, ikamuhora iruhande ari nako inamusoma cyane ku buryo buhoraho

Rimwe na rimwe yamuhekaga ku ntugu zayo ikamumarana umwanya munini cyane ku buryo n’igihe yabaga irimo gusali itigeraga yumva Hussein (alayhi salaam) yatandukana nayo!

Rimwe intumwa y’Imana iri ku rugendo, abari kumwe nayo bagiye kubona babona irahagaze maze iravuga ngo:

ان لله و ان الیه راجعون

Iti: “Twavuye ku Mana kdi niho tuzasubizwa”

Ihita irira cyane.

Nuko babaza intumwa uko bigenze maze irababwira iti: ” Malayika Djibril (alayhi salaam) angejejeho inkuru mbi y’ukuntu uyu muhungu wanjye Hussein (alayhi salaam) azicanwa inyota ku butaka bw’i Karbala, hafi n’umugezi wa efurate muri Iraq” nuko intumwa irangije ibwira abo bari kumwe iti: “MURAMENYE MUZAZIRIKANE IBINTU BIBIRI BY’AGACIRO NYUMA YANJYE; QOR’AN N’ABANTU BO MU RUGO RWANJYE

Aha niho imam Hussein (alayhi salaam) ashyinguye haherereye mu gihugu cya Iraq, mu mujyi wa Karbala, akaba asurwa n’abantu benshi baturutse impande zose z’isi

– Ubukuru bwa imamu Hussein n’imico yamurangaga

Imam Hussein (alayhi salaam) yigiye kuri sekuru imico myiza no kwihangana, yigira kuri se ubumenyi n’ubutwari anigira kuri nyina ubukiranutsi no kweza roho.

Imam Hussein (alayhi salaam) yamaraga amanywa n’amajoro bye byose ahugijwe n’ibikorwa ngandukiramana kandi yari umumenyi udatana no gushyira mu ngiro ibyo azi kandi akaba umukiranutsi wikwije ibigwi bitagira ingano.

Imam Hussein (alayhi salaam) yari azwiho kugira ukuboko gutanga kutiganyira ku buryo ari kenshi abantu bazaga gusaba mu mujyi maze abaturage bakabayobora kwa imamu Hussein (alayhi salaam) kdi ntawamugeraga imbere ngo atahe imbokoboko.

Imam Hussein (alayhi salaam) ntiyigeze agira ubwoba bwo kwinjira mu mbuga za pilitiki n’intambara haba ku gihe cya se yewe no ku gihe cya mukuru we. Izo mbuga zombi yazigaragayemo guhera ku myaka yo hasi kandi azigaragazamo ubutwari bugaragara n’umutima ukomeye wihangana. Mu ntambara ya swiffin, abinyujije mu ijambo rye rikomeye yakomeje imitima y’ingabo za se imamu Ali (alayhi salaam), Mu rugamba rwa nehrawan, inkota ye y’ubutabera yakoze akazi katoroshye.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here