Igisubizo cyoroshye nuko igihe yari arimo, aricyo byamusabaga gukora kugira ngo arokore ubuyisilamu n’abayisilamu.

Ubwo imam Hussein (alayhi salaam) yavaga i Madina yerekeza i Karbala yasize yandikiye umuvandimwe ibnu Hanafiya ati;

اني لم اخرج بطرا و لا مفسدا و لا ظالما و إنما خرجت أن أمر باالمعروف و أنهى عن المنكر و أسير بسيرة جدي و أبي و أطلب الصلاح في امة جدي

NTAGO NASOHOTSE I MADINA NJYANYWE I KARBALA N’IKIBI, UBWANGIZI CYANGWA AMAHUGU! MU BY’UKURI NAJYANYWE I KARBALA NO KUJYA GUTEGEKA IBYIZA NKABUZA IBIBI, NAJYANYWEYO NO KUJYA KUBAHIRIZA IMIGENZO YA SOGOKURU NA DATA KANDI NTA KINJYANYEYO KITARI UGUSHAKA KO ABANTU (UMAT) BA SOGOKURU BATUNGANA.

Mu gihe cya imam Hussein (alayhi salaam) ubusilamu bwari bugeze habi aho Yazid mwene Muawiyat yahagararaga mu bantu akavuga ati:

لعبت بنو هاشم بالملك فلا…….خبر جاء و لا وحي نزل

Bene Hashimu (abo mu muryango w’intumwa y’Imana) bakinishije ingoma/ubutegetsi……(nah’ubundi) nta makuru yigeze ava mu ijuru nta n’amahishurwa yigeze abaho.

Uwo muntu umeze utyo niwe wifuzaga ko imam Hussein (alayhi salaam) amuha bayiat (guha umutegetsi ikiganza mu rwego rwo kwereka rubanda ko wemera ubutegetsi bwe) hanyuma yabyanga akamwica!!!!

IYO IMAMU ARAMUKA AHAYE BAYIAT UMUNTU NK’UWO UHAKANIRA UBUTUMWA BWA RASULU KU MUGARAGARO, WUMVA BYARI KUGENDA BITE NYUMA YAHO?!(tekereza unibaze)!!

Mu gihe nk’ikingiki nta kindi cyari gikwiye kitari ukwihagararaho ngo idini irwanweho kandi ninawo mwanzuro imamu yafashe maze atangira no guhamagarira abantu kumufasha bakarwana ku busilamu.

Byose byaje gusozwa n’urupfu ruteye agahinda yiciwe i Karbala tariki 10 Muharamu, acibwa umutwe, abantu bo mu muryango we bafatwa bugwate bajyanwa kwa Yazidi mwene Muawiya nk’imfungwa aho yari atuye muri Siriya y’ubu.

Mu buryo bugaragarira amaso wavuga ko imamu Hussein (alayhi salaam) yatsinzwe kuko yishwe ariko nyamara siko bimeze kuko imam yakoze igikorwa cy’ubutwari cyitamwigabizwa n’ubonetse wese ku buryo kugeza uyu munsi akiri mu bituza by’abantu!

Kugeza uyu munsi imamu Hussein (alayhi salaam) yibukwa nk’umwuzukuru w’intumwa y’Imana wishwe n’abiyita abakunzi b’intumwa nyamara ari ukuryarya, ibi ubwabyo byereka neza umuyisilamu aho akwiye kunyuza intambwe z’ibirenge bye nta kuzuyaza !

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here