N’ubwo imamu Hussein (alayhi salaam) afite ibigwi byinshi ahuriraho n’abandi baimamu baziranenge ariko nanone hari ibyo yari yihariye we wenyine utapfa gusangana abandi baimamu aho tuhasanga nka:

1. Abaimamu baziranenge bose babayeho nyuma ye bakomoka ku mugongo we. Umuswahaba w’intumwa y’Imana witwa Salman Al farisiy yaravuze ati: umunsi umwe Hussein (alayhi salaam) yari yicaye ku bibero by’intumwa y’Imana hanyuma iramusoma irangije iravuga iti:

انت السيد ابن السيد ابو السادة انت الامام ابن الامام ابو الائمة انت الحجة ابن الحجة ابو الحجج تسعة من صلبك و تاسعهم قائمهم

“Wowe uri umutware, umwana w’umutware, se w’abatware. Uri imam, mwene imam, se w’abaimamu. Uri ikimenyetso ndakuka cya Allah, so ni ikimenyetso ndakuka cya Allah kandi uri se w’ibimenyetso ndakuka bya Allah. Abaimamu 9 bazakomoka ku mugongo wawe kandi uwacyenda muri bo niwe uzahagarara agafata ibendera maze akarwanirira izina ryabo”

(Tardjuma y’igitabo IRSHAD cya sheikh Mufid)

 

2. Icya kabiri imamu Hussein (alayhi salaam) yihariye ni urukundo agirirwa mu bituza by’abantu mu buryo busa n’igitangaza aho usanga buri mwaka abantu basaga miliyo 30 baturutse mu mpande z’isi zitandukanye kandi bemera bitandukanye (abashiya,abasuni,abakristo,abayahudi,…) baba bateraniye aho ashyinguye i Karbala muri Iraq baje kumwibuka amarira n’agahinda ari byose. Abantu bajya gusura/kugenderera imamu Hussein (alayhi salaam) usibye amafaranga y’urugendo gusa bitwaza hamwe n’ibindi byangombwa by’inzira n’andi mafaranga macye cyane, izindi serivisi zose bazisanga i Karbala zibategereje kuko hari abandi bantu nabo bahagera bazanywe gusa no gutanga serivisi (nko kurya, kuryama, kwivuza, gutwara abananiwe, kuruhuka,…) zitandukanye ku bantu bagiye gusura imamu Hussein (alayhi salaam). 

Intumwa y’Imana (swalallahu alayhi) yari yarahanuye uru rukundo rudasanzwe ubwo yagiraga iti:

ان للحسين حرارة في قلوب الناس لن تبرد ابدا

Mu by’ukuri Hussein (alayhi salaam) azagirirwa icyibatsi cy’urukundo kitazigera gihora/kizima na rimwe mu mitima y’abantu (Djamiu ahaafithu shiat;umzng 12 paji 556)
Aha ni aho imam Hussein ashyiguye, akaba ari mu mwaka wa 2016 aho abakunzi be bari bagiye kumusura mu gikorwa bita Arbaen kiba buri mwaka;

 

3. Icya gatatu imam Hussein (alayhi salaam) yihariye nuko ubutaka (turba) bw’aho ashyinguye ari umuti w’indwara zinyuranye kandi ibi bikaba byemezwa n’amahadith anyuranye aturuka ku baziranenge.

4. Icya kane imam Hussein (alayhi salaam) yihariye nuko ariwe muimamu muziranenge wenyine mu baimamu bose wabashije kwereka isi yose urugero rwo gutanga icyo umuntu akunze kurenza ibindi mu nzira y’Imana nk’uko Allah abiduhamagarira muri Q3:92 ku buryo dushobora kuvuga duti; Iyo imamu Hussein (alayhi salaam) ataza kwemera gucibwa umutwe ngo atange ubuzima bwe, ubw’umuryango we n’ubwabasangirangendo be mu inzira ya Allah, uyu munsi byari kuba bigoranye cyane kubona urugero rusobanutse cyane rwerekana uburyo umuntu ashobora gutanga icyo akunze kurenza ibindi mu nzira y’Imana (ingero zose zisigaye tuzi zari kuba zicagase). Imamu Hussein (alayhi salaam) nawe yabivuze nk’igisigo ubwo yabonaga asumbirijwe n’umwanzi urupfu rutangiye kumugera amajanja, ubwo yagiraga ati:

ترکت الخلق طرا في هواك……و ايتمت العيال لكي اراكا-

و لو قطعتني في الحب ازبا……لما حن الفؤاد الى سواك-

-MANA YANJYE DORE NITARUYE BURI KIREMWA CYOSE KUBERA WOWE WENYINE GUSA….. NARENGEJE AMASO ABANJYE NGO NZE NGUSANGA.

-NUBWO NACAGAGURWAMO IBICE NKAHINDURWA UBUSHWANGE MU NZIRA YAWE….. UMUTIMA WANJYE NTUZIGERA URARIKIRA UNDI/IKINDI KITARI WOWE.

5. Icya gatanu imam Hussein (alayhi salaam) yihariye nuko gukomeza gusugira kw’idini y’ubuyisilamu nyuma ye byaturutse mu bwitange no guhorwa Imana kwe. Amateka atugaragariza ko iyo imam aramuka atitanze ngo ahagarare gitwari, nta busilamu buba bugihari uyu munsi! Ni nayo mpamvu intumwa yavuze iti:

حسين مني و انا من الحسين

Hussein ava muri njye nanjye nkava muri Hussein

-(kaamilu ziyarat, ibnu qawlawiyat)

Imamu Hussein (alayhi salaam) nawe ubwe yarabyivugiye ubwo yagiraga ati:

لو بايعت يزيد فعلى الاسلام السلام

Iyo nza kuramuka mpaye bayiat Yazid mwene Muawiyat, mwari guhita musezera ku idini y’ubuyisilamu

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here