Umwuzukuru w’intumwa y’Imana Muhamad(swalallahu alayhi), Zainul Abidin(alayhi salaam) aragira ati:

❝ Ukuri umwana agomba nyina umubyara ni; ukumenya ko hari igihe yagutwise akagutwara ahantu undi muntu wese atabasha kugutwara, kandi ukamenya ko yakugaburiraga imbuto zo mu nda ye aho nta muntu ushobora kugaburira undi gutyo, maze ukamenya ko yabashije kukubungabunga akoresheje amaso ye, amatwi, amaboko, amaguru, umusatsi, uruhu rwe (muri make ibice by’umubiri bye byose);

kandi anakurinda yigengesera bishoboka maze mu gukora ibyo byose yabikorana ibyishimo byinshi, kandi muri icyo gihe yaritwararikaga ndetse no mu gihe yari agutwite iyo yahuraga n’uburibwe, kuremererwa n’ububabare yarakwitangiraga akihangana bishoboka kugeza igihe cyageze hamwe n’imbagara z’Imana ku bw’impamvu abasha kugushyira hano ku isi;

Kuva ubwo yahoraga yishimira ko wahora uhaze we ashonje, ko wahora wambaye we ntacyo yambaye, ko wahora nta nyota ufite we anyotewe, ko yagukingira izuba we akicwa n’izuba, akishyira mu bibazo kugira ngo wowe uhore utekanye maze akarara inkera kugira ngo aryoshye ibitotsi byawe. ❞

___________

Taahaful uqul, urp 242-243

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here