Imana Nyagasani muri Qor’an ntagatifu iragira iti:

وَدَّ كَثِيرٌ مِنْ أَهْلِ الْكِتَابِ لَوْ يَرُدُّونَكُمْ مِنْ بَعْدِ إِيمَانِكُمْ كُفَّارًا حَسَدًا مِنْ عِنْدِ أَنْفُسِهِمْ مِنْ بَعْدِ مَا تَبَيَّنَ لَهُمُ الْحَقُّ ۖ…

Surat Al-Baqarah 109

Ayat tumaze gusoma ni ayat y’109 muri suratul baqarat ikaba ivuga ku ishyali abayahudi n’abakristo bagiriye abaislamu nyuma y’uko bagezweho n’ukuri.
Nifuje rero ko muri aka kanya twaganira kuri umwe mico mibi yaranze abantu kuva isi yaremwa, aho Abana ba Nabi Adam (alayhi salaam) umwe yagiriye undi ishyari kugeza n’aho amuvutsa ubuzima.
Abamenyi b’idini mu bijyanye b’idini mu bijyanye n’imyitwarire bagaragaza ko ishyari ari kimwe mu mico/myitwarire idakwiye kuranga umuislamu.

Ishyari ni iki ?

Ishyari ni imyumvire n’imitekerereze itera nyirayo kwifuza ko inema zahawe abandi zavaho bakazitakaza.
Umunyeshyari, ni wawundi utifuza kubona abandi babona ibyiza, batera imbere, batekana cg se bagira amahoro n’imibereho myiza mu buzima bwabo. Iyo abandi bagize ibyago, biramushimisha akumva aguwe neza kubera ikibi cyageze ku bandi.

Ibi bitandukanye no kugira ishyaka rigutera guharanira kugera ku byiza abandi bagezeho.

Imam Sadiq (alayhi salaam) yaravuze ati:
Umwemera agira ishyaka(ryo guharanira kugera ku byo abandi bagezeho) ariko ntagira ishyari Naho indyarya irangwa n’ishyari kandi nta shyaka igira.

Uwitwa Mulaa Ahmad Naraqiy, ishyari yarihaye ibyiciro bine:

Icya mbere ari nacyo kibi kurusha ibindi byose;
ni uko umunyeshyari yifuriza abandi gutakaza inema bahawe kabone n’ubwo nta nyungu abikuramo.
Icya 2. Umunyeshyari yifuza ko ibyiza abandi bafite, babitakaza akaba ari we ubigira gusa.

Icya 3. Umunyeshyari yifuza ko ibyiza abandi bafite, yabigira wenyine ariko kuko nta bushobozi bwo kubigira afite yifuza ko babitakaza ndetse n’iyo afite ubushobozi bwo kubikuraho arabisenya. (Aha ni ho haza kwangiza iby’abandi, kuroga, kwica… n’ibindi bitewe n’ishyari).

Icya 4. Ni kimwe n’ikiciro cya gatatu aho bitandukanira ni uko umunyeshyari adashobora gukuraho cg ngo asenye ibyiza by’abandi kabone n’iyo yaba afite ubushobozi bwo kubisenya.

Ishyari muri ibi byiciro uko ari bine, ntirikwiye kandi ni igikorwa cya Haramu mu idini ya Islamu.

Abasobanuzi ba Quran bemeza ko impamvu yateye Qaabil kwica umuvandimwe we, ari ishyari yamugiriye kuko igitambo cya Haabil cyakiriwe naho icya mwene se nticyakirwe!
Ndetse bemeza ko icyateye bene se wa Yusufu (alayhi salaam) kumuta mu mwobo ari ishyari bari bamufitiye kuko se yamukundaga kubarusha!

Ingaruka z’ishyari:

1. Kubura umutuzo (Bitewe n’uko ufite ishyari ahora ahangayitse ngo yebaba kanaka yungutse iki kd atabyifuza, ndetse no guhora ashaka icyakuraho inema z’abandi)
2. Rimunga ibikorwa byiza.

Nk’uko tubibwirwa na Amirul muminiina Ali (alayhi salaam)
Ati ishyari rimunga ibikorwa byiza nk’uko umuriro utwika ibyatsi byumye(inkwi)

Reka dusoze dusaba nyagasani Allah sub’haanahu wa ta’aalaa ko yarinda imitima yacu n’abacu iri shyano ry’ishyari kandi adutere inkunga mu gushyigikirana no kwifurizanya ibyiza n’iterambere.

 

3 COMMENTS

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here