Imam Baqir (alayhi salam) ni umwe mu buzukuru b’intumwa y’Imana Muhamad (swalallahu alayhi wa aalihi wa salam) akaba na Imam wa gatanu mu ba-imam bo muri Ahlubayt (alayhim salam). Umunsi umwe uwo mu-imam yaziwe n’umuntu amubaza ikibazo giteye amatsiko agira ati: Ese ubushobozi n’ingufu Imana yaduhaye nk’ikiremwamuntu zaba zingana iki? Ese Imana yaba yaraduhaye ingufu zose zitagabanyije, cyangwa yazitwimye zose, cyangwa se ahubwo yaduhaye izifite imbago ntarengwa?

Imam aramubwira ati :”Ushobora guhaguruka?” Umugabo arahaguruka! Imam ati :”Zamura ukuguru kwawe mu kirere. Umugabo arabikora! Imam arongera ati :”Ngaho zamura n’uko kuguru kundi mu kirere”! Umugabo ati :”Ntabwo nabikora, nahita ngwa hasi.” Imam Baqir (alayhi salam) ati :”Izo ni zo ngufu Imana yaguhaye, ntabwo Imana yaguhaye ingufu zose uko zakabaye ariko na none ntabwo yazikwimye zose.”

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here