Imyizerere yo kuzabaho k’umucunguzi uzaza mu bihe bya nyuma ni imyizerere y’isi yose ifitwe n’abakurikira amadini yose yo ku isi.

Byaje no mu gitabo bitagatifu nk’Ivangiri, Amasezerano yombi, ibitabo by’abaHindu n’Abamajusi ariko buri tsinda ry’amadini rigira uko ryita umucunguzi waryo ndetse n’igihe azazira hakazamo gutandukana ariko bose bagahuriza ku cyuko hazaza umucunguzi mu bihe bya nyuma no mu matsinda (mazahib) ya islam naho iyi myizerere yo kuzaza k’umucunguzi uturutse mu muryango w’intumwa y’Imana, ni ikintu bahurizaho bose ngo  akazaza aje kuzuza isi ubutabera ubwo izaba imaze kuzuramo akarengane abamenyi b’abasunni uretse no kuba hari amahadith bakura ku ntumwa y’Imana avuga ukuzaza k’umucunguzi, banditse n’ibitabo byihariye bisubiza ibibazo bibaza ku bigendanye na Mahadism.

Urugero nko muri Sunan ibn Dawud bikuwe ku ntumwa y’Imana Muhamad (amahoro n’imigisha bimubeho n’ab’iwe ) yavuze ko:

لَوْ لَمْ يَبْقَ مِنَ اَلدُّنْيَا إِلاَّ يَوْمٌ وَاحِدٌ لَطَوَّلَ اَللَّهُ ذَلِكَ اَلْيَوْمَ حَتَّى يَمْلِكَ رَجُلٌ من اهل بیتی ، يَمْلَأُهَا عَدْلاً وَ قِسْطاً كَمَا مُلِئَتْ ظُلْماً وَ جَوْراً

Igihe isi izaba isigaranye igihe kitangana n’umunsi umwe gusa uwo munsi Imana izawugira muremure cyane kugeza ubwo umugabo wo mu muryango wanjye azaza akayobora isi akayuzuza ubutabera nyuma y’uko izaba imaze kuzuramo akarengane n’amahugu.

Bityo ibigendanye no kwizera ukuzabaho k’umucunguzi ntago byihariwe n’abaislam b’abashia gusa, ahubwo n’ayandi matsinda yo muri islam afite iyo myizerere tutibagiwe n’amadini yandi yose ategereje ukuzaza k’umucunguzi wo bihe bya nyuma

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here