Muri Koroani ntagatifu,Imana iratubwira iti:

Wa laqad karamnaa baniy Adam : Mu byukuri twubahishije umuntu(Q17:70)

Imana nyagasani yaremye umuntu mu buryo bwubahitse irangije imuha ubwenge n’ amahitamo yo gukora icyo ashatse kuri ino si hanyuma akagerwaho n’umusaruro w’ibikorwa bye nyuma yo kuva kuri ino si.

Ibi bitandukanye no ku bamalayika kuko bo n’ubwo bafite ubwenge ariko nta mahitamo yo gukora icyo bifuje cyose bafite(nta rari bagira). Bo baremwe mu buryo bwubahiriza itegeko ryose rivuye kwa nyagasani.

Turebye gato no ku nyamaswa usanga na zo zigira irari ariko ntizigire ubwenge.

Reka tubyumvikanishe neza;

  1. Abamalayika bafite ubwenge ariko nta rari bagira.

2. Umuntu afite ubwenge n’irari bihora birwanira muri we; aho ubwenge bumutegeka ikiza, irari rimutegeka ikibi.

3. Inyamaswa zifite irari gusa mu gihe nta bwenge zigira.

Muri Koroani Imana Nyagasani ishimangira ko wa muntu udakoresha ubwenge bwe kandi abufite aba ameze nk’inyamaswa cyangwa se ari munsi yayo kubera ko inyamaswa yo ntibukoresha kuko ntabwo ifite, naho we aba abufite akarengaho ntabukoreshe.

…. Ulaaika kal aniaam bal hum adwalu…(Q7:179) usibye kuba ari nk’inyamaswa, banazirengeje ububi…

-Noneho reka tugaruke gato ku bijyanye n’iremwa ry’umuntu, muri Surat Baqarat, ayat ya 30 haragira hati:

Wa idh qulna lilmalaikati inniy djailuka linnasiy khalifa,qaaluu atadja’lu fiiha man yufsidu fiiha wa yasfiku dimaa wa nahnu nusabihu bihamdika wa nuqadisu laka,qaala inniy a’lamu ma laa ta’lamuun

Ibuka ubwo Nyagasani wawe yabwiraga abamalayika ati: Ngiye gushyira umuhagararizi wanjye mu isi. Abamalayika baravuga bati: ni gute washyira mu isi umuntu uzangiza akanamena amaraso kandi mu by’ukuri twe tugusingiza amanywa n’ijoro? Imana irababwira iti: mu byukuri njye nzi ibyo mwe mutazi.(Q2:30)

Imana mu gusubiza abamalayika gutyo yabagaragarije ko ubumenyi bwabo ari ubugerwa ku mashyi kandi ko umuntu ari ikiremwa gitangaje batabasha kumenya ibyacyo byose nk’uko babyibwira!

Imana kandi yashatse kubamenyesha ko n’ubwo mu bantu hashobora kubonekamo ababi ariko na none hazabonekamo abeza bahebuje ku buryo abamalayika batari bubashe kubyiyumvisha muri ako kanya.

Abo bantu Imana yashakaga kuvuga bari abazabasha gukoresha ubwenge bwabo neza bakabugira umwami w’irari ryabo bagendera mu gushaka kw’Imana imwe rukumbi.

Ku ikubitiro ry’urwo rutonde dufite umwiza mu byaremwe ari we intumwa y’Imana Muhammad (swalallahu alayhi) aho Koroan imutubwiraho iti:

Fakaana qaba qawsayin aw adnaa

Kugeza ubwo intera yari isigaye (hagati ye n’umuremyi we) yareshyaga n’amahembe abiri y’umuheto cyangwa hafi cyane kurushaho…(Q53:9)

Ubwo intumwa y’Imana yajyanwaga gutemberezwa ibirere bya kure na Djibrir ku itegeko ry’Imana, baje kugera ahantu hari icyo twakwita nka bariyeri(barrier) maze malayika Djibrir aramubwira ati: Mu by’ukuri aha tugeze njye sinaharenga kuko ndamutse mbikoze naba umuyonga! Ahubwo wowe komeza imbere ugende!

Intumwa y’Imana yamusize aho irakomeza yegera imbere, irakomeza iragenda kugeza ubwo yaje kugera ahantu hari intera ingana n’umuheto ngo igere ku Mana nk’uko bigaragara muri Surat Nadjmu Ayat ya 9.

Twihuse, nkuko bigaragara iyi nkuru y’urugendo rwa miiradji iratugaragariza icyubahiro no gutungana by’intumwa y’Imana Muhammad (swalallahu alayhi) yari ifite ku buryo hari aho yanabashije kugera n’abamalayika bo mu ijuru batigeze bagera! Bisobanuye ko hari icyo intumwa y’Imana yabarushaga kugira ngo ibashe kugera aho batanatinyuka gukandagira!

Abaza ku mwanya wa kabiri mu kubahika cyane kurenza abamalayika ni Ahlu bayit (Alayhim salaam), abo mu rugi rw’intumwa y’Imana

Muri ayat ya 82 na 83, Imana iratubwira uburyo shitani yivugiye iti:

Ndahiye ku cyubahiro cyawe ko nzayobya abantu bawe bose usibye abagaragu bawe bakugaragira by’ukuri

Muri iyi Ayat shitani iriyemerera ko hari bamwe mu bagaragu b’Imana itajya ishobora gushuka uko byagenda kose bitewe no gukoresha ubwenge neza kwabo.

Aba ni nabo Imana ivuga muri Q33:33 ko yabejejeho ibyaha n’amakosa. (Bo ntibajya bakora ibyaha n’amakosa kandi babifitiye ubushobozi)

Usibye intumwa y’Imana na Ahlu bayit (as) nk’ingero zifatika tumaze gutanga, biranashoboka cyane rwose ko n’umuntu usanzwe nka njye cyangwa wowe yagera kuri uru rwego rwo kubahika kurenza abamalayika kuko nta ayat cyangwa hadith dufite bitubwira ko ikintu nk’iki kidashoboka n’ubwo byadutwara umuhate, imbaraga n’ubwitange byo ku rwego rwo hejuru.

Gusoza:

Umuntu ubashije gutsinda irari rye akabasha kuriyoboresha ubwenge bwe, ntakore icyo yishakiye kubera Imana, uwo nguwo aba yubahitse imbere y’Imana kurusha abamalayika kuko bo uko babayeho niko Imana yabaremye, nta rari bagira, uko niko Imana yahisemo ko babaho!

10 COMMENTS

  1. Hello there. I discovered your blog by means of Google whilst searching for a related topic, your web site came up. It seems to be great. I have bookmarked it in my google bookmarks to visit then. Lanna Alvin Stoat

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here