-Ubushize twari twarebeye hamwe umwe mu mico mibi tubuzwa na Allah s.w.t ukaba ari umuco mubi w’ishyali, tubona ko ishyari ari imyumvire n’ibyiyumviro byo kubabazwa n’inema z’abandi ndetse umunyeshyari akumva kandi akifuza ko inema abandi bafite bazitakaza akaba ari we uzigira wenyine, ibi kandi bikaba byaba intandaro y’ibindi byaha birimo nko kwica no kwangiza ibyabandi, n’ibindi..

-Twabonye ko ishyari rigabanyijemo inzego enye tubona n’ingaruka z’ishyali.

-Ubu tukaba tugiye kurebera hamwe ingingo ivuga ngo “ESE ISHYARI RITERWA N’IKI”

Ni byiza ko tubanza kumenya igitera iyi myitwarire mibi kugirango nyuma tuzaze gushaka uburyo bwo kuyirinda nyuma birumvikana ntiwakwirinda indwara utazi neza uko yandura n’aho yandurira!

Uwitwa Mulaa Ahmad Naraqiy ni umwalimu ukomeye mu barimu b’imyitwarire cg se akhlaq, aratubwira aho iyi indwara y’umutima(ishyari) yandurira, mu yandi magambo aratubwira impamvu esheshatu zishobora gutera umuntu kugira ishyari.

1. Ubwandu bwa roho: iyo roho y’umuntu yamaze kwandura(kubera ibyaha) ntaba agishobora kubona no kwishimira ibyiza by’abandi ahubwo ashimishwa n’amagorwa y’abandi.
2. Urwango: iyo umuntu yamaze kugirira undi urwango ntaba akimwifuriza ikiza nakimwe.
3. Irari ryo kumenyekana: iyo umuntu yabaswe n’irari ryo kumenyekana ntaba yifuza ko hari uwamujya imbere cg se uwo bagira urwego rumwe mu kuba ikirangirire, ahubwo aba ashaka ko abandi basigara inyuma hakaboneka we gsa.

4. Gupingana: iyo abantu babiri bapingana iyo umwe yageze ku cyiza biba bivuze ko undi yatsinzwe bityo akaba yatangira kwifuza ko cya kiza mugenzi we yagezeho yagitakaza.

5. Ubwiyemezi n’ubwirasi: umuntu wabaswe no kwiyemera no kwirata ahora yumva ko iteka ari we uri imbere, bityo akababazwa no kubona harundi bari ku rwego rumwe cg se umusumbya urwego.

6. Gushaka icyubahiro: umuntu urajwe ishinga no gushaka icyubahiro, ntabwo yemera ko hari undi muntu waba amurusha ibyiza n’intsinzi mu buzima, iyo rero abonye umuntu nk’uwo ishyari riratingora kuko ubundi uwo ni we uba ukwiye icyubahiro.

Nyagasani arinde imitima yacu kwandurira muri izi nzira in shaa Allah

Ese ishyari ni iki? Ese ni izihe ngaruka ziterwa naryo?

24 COMMENTS

  1. iya bener juga, mirip lingkaran, makanya aku bilang ya kolaborasi. ga bisa gerak sendiri-sendiri. buruh tetap harus dihargai dengan pendapatan yang layak. copy-paste dari china ga bisa, indonesia harus bangun culture sendiri. kata kuncinya tetep produktif sih Deidre Steve Casandra

  2. Nihil enim iam habes, quod ad corpus referas; Quasi ego id curem, quid ille aiat aut neget. Vestri haec verecundius, illi fortasse constantius. Rapior illuc, revocat autem Antiochus, nec est praeterea, quem audiamus. Gussy Lee Gabbert

  3. Hey there! This is my first visit to your blog! We are a group of volunteers and starting a new initiative in a community in the same niche. Your blog provided us valuable information to work on. You have done a outstanding job! Addi Chevy Clauddetta

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here