Amadini menshi dusanga ashingiye ku nyigisho z’intumwa n’abahanuzi, iyo tugarutse ku mateka n’imibereho yabo usanga barabayeho bigisha inyigisho zabo bavuga ko batumwe n’Imana ariko ku rundi ruhande bakagira ababarwanya babita abasazi, ababeshyi, imburamukoro n’ubundi buryo bwinshi bwo kubannyega no kurwanya inyigisho zabo, murwego rwo kwemeza no gushimangira ko batumwe n’Imana, intumwa n’abahanuzi bagombaga gukora ibitangaza, ibyo bikaba ari ibikorwa bitangaje kandi bidasanzwe, udashobora no kuba watekereza ko byabaho ndetse bikaba bitakorwa n’uwo ariwe wese

Ibi ariko bikaba bitandukanye n’amarozi cyangwa se ibyo bakunze kwita magie, byagombaga kuba ari ikintu abantu bariho muri icyo gihe badashobora gukora, ndetse umuhanuzi yagombaga guhamagaza abamurwanya akababwira ati: ”nimukore nk’ibi nakoze niba koko muri abanyakuri(niba kundwanya kwanyu bishingiye ku kuri”

Nk’uko intumwa y’Imana Issa bn Mariam (alayhi salam) abandi bita Yesu cg Yezu Kristo yazuraga abapfuye,yaremye inyoni, yahinduye amzi kuba divayi, n’ibindi… mu izina cg se ku ruhushya rw’Imana.
Nk’uko intumwa y’Imana Mussa(alayhi salam) abandi bita Mose inkoni ye yahindutse inzoka, ndetse n’ibindi bitangaza bitandukanye dore ko muri qur’an ntagatifu hagaragaramo ibitangaza bigera kuri cumi na bitanu byakozwe na Mussa imbere ya Farawo ndetse n’ibyo yakoreye bene Israeli.

Ni cyo kimwe no ku zindi ntumwa n’abahanuzi tutavuze, nabo bagiye bahura n’ingorane zo kutemerwa n’abantu babo, hanyuma mu rwego rwo kwemeza ko batumwe n’Imana koko, Imana ikabaha ubushobozi bwo gukora ibitangaza ku ruhushya rwayo.
Abantu benshi, cyanecyane abatari abaislamu bakunze kunenga no guhakana ubutumwa bw’intumwa y’Imana Muhammad (swalallahu alayhi) bavuga ko nta gitangaza yakoze ibi bigaterwa n’uko ntaho bigeze bumva bivugwa ko intumwa y’Imana Muhammad (swalallahu alayhi) yaba yarakoze igitangaza runaka!

Ese hari ibitangaza intumwa y’Imana Muhamad (swalallahu alayhi) yaba yarakoze?
Igisubizo ni yego, Intumwa y’Imana Muhamad [swalallahu alayhi] yakoze ibitangaza bigiye bitandukanye.
Umumenyi n’umwanditsi w’amateka witwaga Abul Faraj Abdul Rahman ibn Aliy Abul Fadwa’il Jamaludin Bagdadi wamenyekanye nka Ibn Jawzi wapfuye muw’1198 nyuma y’ivuka rya Yezu Kristo, mu gitabo cye yanditse ko intumwa y’Imana Muhamad [swalallahu alayhi] yakoze ibitangaza birenga igihumbi, uwitwa Ibn Kathiir na we yanditse ibitangaza byinshi by’intumwa y’Imana Muhamad [swalallahu alayhi] mu gitabo cye Mu’jizaat al-nabiy, akaba ibi bitangaza yarabigabanije mu bice bibiri: ibitangaza bitagaragarira amaso y’umubiri n’ibitangaza bigaragara.

Igitangaza cy’intumwa y’Imana Muhamad [swalallahu alayhi] gisumba ibindi ni Qur’an ntagatifu.
Qur’an ni igitangaza gihoraho cy’intumwa y’Imana Muhamad [swalallahu alayhi], kuba igitangaza kwa Qur’an ni mu buryo bw’amagambo yayo, ubusobanuro bwayo, uko yubatse ndetse n’ibindi… Qur’an ntabwo ari ikintu cyubatswe n’amaboko ya muntu, nta muntu n’umwe wabasha kuzana ikimeze nka yo, mu mirongo myinshi Qur’an yagiye ihamagarira abantu barwanyaga intumwa y’Imana kuzana ikimeze nkayo yewe se bazane byibuza isura imwe mu ziyigize ariko yarabuze. Bityo kuba nta muntu washoboye kandi ushobora kuzana igitabo kimeze nkayo, ni ibyemeza neza ko koko Qur’an ari ijambo ry’Imana.
Igitangaza cya kabiri mu bitangaza by’intumwa y’Imana Muhamad [swalallahu alayhi], ni ukugabanya ukwezi mo ibice bibiri.

Mu ntangiriro z’ubutumwa bwe yararwanyijwe cyane ndetse arajujubywa, kimwe mu bimenyetso yeretse abamurwanyaga ngo yatunze urutoki ukwezi guhita kuganayukamo ibice bibiri. Abasobanuzi ba Qur’an bemeza ko imirongo ibanza y’igice [suratul qamar] cyitiriwe ukwezi ivuga kuri iki gikorwa gitangaje cy’intumwa y’Imana.
Ikindi gitangaza cyanditswe n’abanditsi b’amateka batandukanye ni uguhagarika izuba.
Ngo haburaga gato ngo izuba rirenge maze igihe cy’isengesho ry’igicamunsi kirangire kandi Aliyun bn Abi Talib atari yasenga iryo sengesho, nibwo rero ngo intumwa y’Imana yategekaga izuba kuba rihagaze maze uwo muvandimwe w’intumwa y’Imana akabanza agasali rikabona kurenga maze izuba naryo riramwumvira rirahagarara.

Ku rupapuro rwa 310 mu gitabo sahih Bukhari mu muzingo wacyo wa3 tuhasanga inkuru igaragaza igitangaza intumwa y’Imana yakoze ubwo abasangirangendo bayo bari babuze amazi yo kwisukura cg se gufatisha wuzu ngo basali, nuko ngo mu ntoki z’intumwa y’Imana hatangira kuvamo amazi, abari bari aho bose babona amazi barisukura hanyuma babona gukora isengesho ryabo.

Igitabo Nahjul balaghat ni igitabo gikubiyemo,imvugo z’ubuhanga n’ubugenge, imbwirwaruhame n’amabaruwa bya Aliyun bn Abi Tali [alayhi salam], mu mbwirwaruhame y’192, Imam Aliy (alayhi salam) avuga ko rimwe abahakanyi barwanyaga inyigisho z’intumwa y’Imana baje maze bakabwira Intumwa y’Imana bati “niba koko uri intumwa y’Imana hamagara biriya biti maze bize bigusange aho uri”
Muhamad [swalallahu alayhi] ngo yahamagaye bya biti maze koko imizi yabyo iva mu butaka biramusanga.

Mu bindi twavuga hari nk’aho yavugishaga inyamanswa, kubwira abantu ibyo babitse mu mazu yabo, aho yavugishije amabuye ndetse n’ibindi bitangaza bitandukanye!
Ntitwakwibagirwa kandi kuvuga ko abenshi mu bashakashatsi bemeza ko imyitwarire y’Intumwa y’Imana Muhamad [swalallahu alayhi] ubwayo ari igitangaza mu bindi kuko kuva isi yaremwa nta muntu wigeze agira imyitwarire idakemwa nka we!
Turakumenyesha ko ushobora gukurikira inkuru zacu mu buryo bw’amajwi n’amashusho kuri YouTube channel yitwa Ubwato TV

24 COMMENTS

  1. Maecenas lacus purus, malesuada eu scelerisque ac, commodo sed orci. Class aptent taciti sociosqu ad litora torquent per conubia nostra, per inceptos himenaeos. Dorelle Brig Alexina

  2. Somebody essentially help to make seriously posts I would state. This is the very first time I frequented your web page and thus far? I surprised with the research you made to create this particular publish incredible. Excellent job! Allie Derk Clifford

  3. Thanks for the marvelous posting! I quite enjoyed reading it, you can be a great author. I will always bookmark your blog and will often come back in the future. I want to encourage that you continue your great work, have a nice holiday weekend!| Daveta Towny Seidler

  4. whoah this blog is excellent i really like reading your articles. Stay up the great work! You understand, lots of people are hunting around for this info, you can help them greatly. Joletta Orland Walther

  5. Hello! I simply wish to offer you a big thumbs up for your excellent info you have right here on this post. I am coming back to your website for more soon. Auria Dennison Rohn

  6. Far far away, behind the word mountains, far from the countries Vokalia and Consonantia, there live the blind texts. Separated they live in Bookmarksgrove right at the coast of the Semantics, a large language ocean. A small river named Duden flows by their place and supplies it with the necessary Silvana Pinchas Paucker

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here