Umwe mu basomyi ba rwandashia.com yabajije agira ati, “Aaww, mfite ikibazo gikurikira:
TASBIHI FATWIMA ZAHARA (alayha salaam):
1) Kuki yiswe gutyo?
2) Ese ubwiye umusuni ngo tasbih Fatwima Zahara ahita yumva iyo ariyo (bo bayita gute)? Bemera uko kwitirirwa Fatwima (alayha salaam)?
3) Ese uko tuyikora niko abasuni bayikora? (ivugwa ite ku mpande zombi)?”

IGISUBIZO
Wa alaykum salaam, ibisubizo by’ibi bibazo byose biragaragara mu nyandiko ikurikira:
Tasbihaatu Zahra [salaamullah alayha] ni ukuvuga Allahu akbar inshuro 34, Alhamdu lillahi inshuro 33 na Sub’haanallah inshuro 33. Ni igikorwa cyiza cyabwirijwe cyane muri Islamu cyane cyane kigakorwa nyuma ya buri sengesho mu masengesho atanu yategetswe ya buri munsi.

Mu gitabo Man laa yah’dwarhu al faqih, umuzingo wacyo wa mbere ipaji ya 320 hagaragara inkuru y’imvano ya tasbihi Zahra (alayha salaam). Muri riwayat yavuzwe na Amirul muminina Aliy (alayhi salaam), iyi dhikr yitiriwe umukobwa w’intumwa y’Imana Fatwimatu Zahra (alayha salaam) ngo intumwa y’Imana yayigishije umukobwa wayo nyuma y’uko uyu mukobwa yari afite ibibazo byinshi bijyanye n’uko yari afite imirimo myinshi yo mu rugo kandi nta muntu wundi afite wo kumufasha, hanyuma asaba se ko yamushakira umuntu wo kujya amufasha imirimo yo murugo, ni bwo rero intumwa y’Imana imwigishije iyo dhikr kuko iruta umukozi uwo ari we wese, nyuma yo kumenya no gukora iyi dhikr rero ngo Fatwimatu Zahra (alayha salaam) ntiyongeye kugira ibibazo byo gukenera umufasha imirimo. Iyo ni nayo mpamvu yamwitiriwe.

Akimara kuyiga, yafashe amasaro ayatunga ku kagozi (urudodo) hanyuma bikajya bimufasha kubara neza inshuro avuga buri dhikr, aho Hamzat(se wabo w’intumwa y’Imana) atabarukiye, ngo Fatmat Zahra(alayha salaam) yakoze amasaro akoresheje itaka ryo ku mva ya Hamzat, kugeza ubwo haje kujya hakoreshwa amasaro abumbye mu gitaka cyo ku buturo bwa Imam Husein(alayhi salaam).

Mu nyandiko za gishia, bavuga ko kuvuga tasbihaatu Zahra, ikorwa mu buryo bukurikira:
• Kubahiriza urukurikirane uhereye kuri Allahu akbar(inshuro 34), Alhamdu lillahi(inshuro 33) ugasoreza kuri Subhaanallah(inshuro 33). Biremewe ko Subhaanallah yavugwa mbere ya Alhamdu lillah ariko ni byiza ko alhamdu lillahi yavugwa mbere.
• Kwerekeza umutima kuri icyo gikorwa.
• Guhita utangira kuvuga tasbihi, nta kindi kintu urakora nyuma yo gusoza isengesho.
• Kutava mu gikorwa kitarangiye cyangwa kugicamo kabiri ukora ikindi gikorwa.

Ku ruhande rw’abasuni nabo iyi hadith ivuga uburyo intumwa y’Imana yigishije umukobwa wayo gukora dhikr (tasbihatu Zahra) barayifite mu bitabo byabo nka Sahiih Trimidhi 3408 ndetse n’ibindi bitabo byinshi, bemera ko kuyikora mbere yo kuryama ari byiza.
Muri suni kandi bakurikiranya bahereye kuri Subhanallah(33),Alhamdu lillah(33), Allahu akbar(34). Ku kijyanye n’igikoresho twifashisha tubara(amasaro atunze ku rudodo) twita tasbih kuri ubu ntibikiboneka cyane mu mbaga y’abasuni kuko ahenshi bahinduwe abawahabi bityo umuco wo gukoresha icyo gikoresho ugenda ukendera bitewe n’uko hari ibyabaga bikoze muri turba(igitaka) cy’imva ya Imam Husein a.s kandi abawahabi bakaba ibyo babifata nka bidah.

1 COMMENT

  1. Igitekerezo: nonese gukoresha tasbih zikozwe mu gitaka cyo kumva ya imam hussein ni sunna cg ni haramu ko mbona abasuni nabo bakoresha izindi tasbihi?

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here