Umunsi umwe Abu Hanifa (umwe mu ba-imam b’abasuni) yaje mu rugo kwa Imam Swadiq (imam wa gatandatu w’abaislam b’abashia) kugira ngo ahure nawe, maze yaka uruhushya rwo guhura nawe Imam ntiyarumuha. Abu Hanifa arivugira ati: “Nahagaze ku muryango kwa Imam Swadiq kugeza ubwo bamwe mu bantu bari bavuye i Kufa muri Iraq bazaga kwa Imam maze bamusaba ko bahura nawe arabemerera maze nanjye mbinjiramo”.
Igihe nari mugeze imbere nahise mubwira nti: “Ese ntubona ko ari ngomba ko wohereza uguhagarariye muri Kufa kugira ngo abuze abantu baho kuvuga nabi abasangirangendo b’Intumwa y’Imana!? Abantu barenga ibihumbi icumi muri uwo mujyi bavuga nabi abasangirangendo b’Intumwa!” Maze Imam Swadiq aramusubiza ati: “Abantu ntibanyumvira!”
Abu Hanifa ati: “Ni gute batakumvira kandi uri umwana w’Intumwa y’Imana Muhamad (swalallahu alayhi wa aalihi wa salam)!?”
Imam Swadiq (alayhi salam) ati: “Nawe uri kimwe nabo, nawe ntujya unyumvira! Urabona utinjiye mu nzu yanjye ntaguhaye uruhushya, ugatangira kuvuga ntaruhushya ntigeze nanakwereka aho wicara!?” Ati: “Numvise ko utanga amategeko (hukm) ukoresheje Qiyas!?” Abu Hanifa ati: “Yego, ndetse n’igitekerezo nari naguhaye nari nakoresheje Qiyas.” Imam Swadiq (alayhi salam) aramubwira ati: “Kakubayeho!!! Uziko uwakoresheje Qiyas bwa mbere ari Shaitwan ! Igihe Allah (subhanahu wa ta’ala) yamutegekaga kubamira Adam, akavuga ati: “Ntabwo nubamira Adam kuko we aremye mu gitaka naho njye nkaba ndemye mu muriro kandi umuriro ukaba wubahitse kurenza ubutaka!”
Imam mu kumwereka ko Qiyas ari amakosa, ko itemewe mu dini amuzanira amategeko ya Islam atandukanye cyane na Qiyas ariyo akurikira:
A) Qiyas hagati yo kwica no gusambana.
Imam Swadiq: Ari ukwica umuntu umurenganyije no gusambana, ni ikihe cyaha kiruta ikindi?
Abu Hanifa: Kwica umuntu umurenganyije.
Imam Swadiq: None se niba kugendera kuri Qiyas byemewe, kubera iki muri Islam kugirango bahamye ko umuntu yishe undi bazana abahamya babiri mu gihe mu guhamya uwasambanye hakenerwa bane !? Urumva iri tegeko rya Islam rihura na Qiyas !?
Abu Hanifa: Oya!
B) Qiyas hagati y’inkari n’amasohoro.
Imam Swadiq: Inkari nizo mwanda cyane cyangwa amasohoro!?
Abu Hanifa: Inkari.
Imam Swadiq: None iyo umuntu yasohotswemo n’inkari, kuki Imana yategetse ko hakorwa udhu naho ku masohoro igategeka kwiyuhagira (ghusl)? Urumva iri tegeko rihura na Qiyas !?
Abu Hanifa: Oya!
C) Qiyas y’isengesho n’igisibo.
Imam Swadiq: Ari isengesho n’igisibo ni iki kirusha ikindi agaciro !?
Abu Hanifa: Isengesho.
Imam Swadiq: Kubera iki umugore uri mu mihango adategetswe kwishyura amasengesho atasenze ariko agategekwa kwishyura ibisibo atakoze !? Urumva iri tegeko rihura na Qiyas !?
Abu Hanifa: Oya.
D) Inema zizabazwa ku munsi w’imperuka.
Imam Swadiq: Numvise ko uno murongo ugira uti:
ثُمَّ لَتُسئَلُنَّ يَومَئذٍ عَن النعيم
Nyuma kandi muzabazwa ku nema (Quran 102:8) uvuga ko Imana izabaza abantu ku mafunguro aryoshye baryaga n’amazi afutse banywaga mu gihe cy’impeshyi!?
Abu Hanifa: Nibyo njye ni uko nsobanura uwo murongo.
Imam Swadiq: Umuntu agutumiye iwe mu rugo akakwakiriza amafunguro aryoshye n’amazi afutse, nyuma akabigucyurira wamuvugaho iki?
Abu Hanifa: Uwo muntu Yaba ari umunyabugugu!
Imam Swadiq: None se ubwo Imana ni inyabugugu ku buryo ku munsi wimperuka yatubaza ku mafunguro yaduhaye !?
Abu Hanifa: None se ubwo inema Quran ivuga umuntu azabazwaho ku munsi wimperuka ni izihe !?
Imam Swadiq: Inema Quran ivuga muri iyo ayat ni ugukunda twebwe ahlubayt abo mu muryango w’ubutumwa!
Ibisobanuro:
Qiyas (kugereranya): Ni itegeko Imana iba yaravuze ku kintu runaka ukaba warikoresha ku kindi kintu hatabayeho kureba koko niba ari ngombwa ko rikoreshwa kuri icyo kintu.
Bimwe mu byo imam Swadiq yari agamije mu kiganiro cye na Abu Hanifa ni ukumwereka ko gukoresha Qiyas (kugereranya) mu mategeko y’idini bitemewe, icyo Imam yashakaga kuvuga ni uko gufata amategeko mu idini bitagendera ku kugereranya cyangwa gukoresha ubwenge gusa, ahubwo bisaba n’ibyanditswe nka Qoran na Hadith.
Urugero: Dufate ko kwica bikomeye kurenza gusambana ndetse bisaba abahamya benshi bo kugaragaza uwakoze icyo cyaha, nyamara ubugenge bw’Imana bwihishe mu kuzana abahamya bane bemeza ko umuntu yasambanye ari ukugirango bigore cyane kubigaragaza. Ubusambanyi ni icyaha cyihariye kiba hagati y’abantu babiri n’Imana, ndetse Imana nyir’impuhwe ikaba ibasaba ko bakwicuza bagakomeza ubuzima badataye icyubahiro cyabo.
kubera ko icyubahiro aricyo muntu, iyo utaye icyubahiro cyawe biba bifunze inzira zo kwicuza maze bikagukururira kugumya gukora ibyaha kuko n’ubundi uba uvuga ko ntacyo ukiramira. Mu gihe kwica umuntu w’inzirakarengane ari ukurimbura ubwoko bw’abantu, kugirango rero hagaragazwe uwakoze icyaha bigiye bikomezwa urugero hagasabwa abahamya barenze babiri byaba ari akarengane k’uwishwe n’umuryango we.
Naho ku isengesho n’igisibo, isengesho ni inkingi ya Islam ariko kubwira umugore gusenga kandi ari mu bihe by’imihango ni ukumugora mu gihe isengesho ari ikintu gihoraho nyamara igisibo cyo kikaba gusa rimwe mu mwaka, akaba ariyo mpamvu aba agomba kwishyura ibisibo atakoze ari mu mihango ariko amasengesho yo ntayishyure !
————–
Bihaar al’anwaar: umzng 10, urp 220