Iyi surah yamanukiye i Makka; ikaba ifite imirongo(ayah) 11 ndetse ikaba ari isurah ya 93 muri Qor’an Ntagatifu.

Incamake kuri iyi surah

Impamvu yo kumanuka kw’iyi surah:

🔶 Muri hadith; Ibn Abbas aravuga ati: Hari hashize iminsi 15 yose nta butumwa buvuye kwa Nyagasani (wahy) buramanukira intumwa y’Imana (swalallahu alayhi), maze ababangikanyamana batangira guserereza intumwa Muhammad (swalallahu alayhi) bavuga bati: ” Imana ya Muhammad (swalallahu alayhi) yaramwibagiwe iramutererana kubera yamurakariye, bityo niba avugisha ukuri, ibyo avuga byagakwiye kuba biva ku Mana ye, bivuze ko ubutumwa buvuye ku Mana ntago bwari bukwiye guhagarara aka kageni! ” Nyuma y’ibyo niho haje kumanuka iyi surah yitwa AD-Dhuha, iza ije gusubiza ibyo ababangikanyamana bavugaga.

Ibikubiye muri iyi surah

🔷 Iyi surah itangira Imana Nyagasani irahira inshuro ebyiri nyuma ikabwira intumwa y’Imana(s) ko itigeze imutererana habe na gato…

🔶 Ubundi igakomeza imubwira ko izamuha ibyiza byinshi ku buryo yishima ndetse Imana Nyagasani igakomeza yibutsa intumwa y’Imana (swalallahu alayhi) inema n’impuhwe zayo zigiye zitandukanye yagiye imugezaho; imwe muri izo hakaba harimo kumuyobora no kumufasha mu buzima bwari butamworoheye n’ibindi…

🔷 Maze iyi surah ikarangira hari umukoro wo gukora Imana Nyagasani ihaye intumwa y’Imana (swalallahu alayhi) uretse ko natwe twese utureba harimo nko kudahinyura imfubyi, n’ibindi…; ikindi n’uko isoza imutegeka kuvuga inema yahawe.

Ukurikira iyi surah mu mashusho isobanuye mu kinyarwanda yose mu ijwi rihebuje ukanda kuri iyi link aho hasi:

__________

Ibi wabisanga muri Tafsir Al-amthar

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here