Kwibuka urupfu bituma tuba abeza imbere y’Imana

Islam nk’inzira itugeza kucyo twaremewe ihora itugira inama yo guhora twibuka urupfu niyo mpamvu usanga abantu bose bagendera kuri iyi nama ari abantu beza kuri bagenzi babo kandi burya baba ari na beza imbere ya  Allah nta gushidikanya.

Aba bantu bahora bashaka guhora bishimiwe na Allah mubyo bakora byose.

Umwe mu buzukuru b’Intumwa y’Imana Imam Sadjad(as) ati:

قالَ عَلِيُّ بْنُ اَلْحُسَيْنِ عَلَيْهِمَا السَّلاَمُ: أَرْبَعٌ مَنْ كُنَّ فِيهِ كَمَلَ إِسْلاَمُهُ وَ مُحِّصَتْ عَنْهُ ذُنُوبُهُ وَ لَقِيَ رَبَّهُ عَزَّ وَ جَلَّ وَ هُوَ عَنْهُ رَاضٍ مَنْ وَفَى لِلَّهِ عَزَّ وَ جَلَّ بِمَا يَجْعَلُ عَلَى نَفْسِهِ لِلنَّاسِ وَ صَدَقَ لِسَانُهُ مَعَ اَلنَّاسِ وَ اِسْتَحْيَا مِنْ كُلِّ قَبِيحٍ عِنْدَ اَللَّهِ وَ عِنْدَ اَلنَّاسِ وَ حَسُنَ خُلُقُهُ مَعَ أَهْلِهِ.

“Uzitwararika kuri ibi bine, ubuislam bwe buzaba bwuzuye kandi azababarirwa ibyaha bye no mugihe azahura na Allah azaba yishimiwe na we.

1. Uzuzuza isezerano yagiranye na mugenzi we kubera Imana.

2. Uzaba umunyakuri kuri bagenzi be.

3. Uzagirira Imana isoni kuri buri gicumuro.

4. Uzagira imico myiza ku muryango we.”

[📚‌khisal um 1 ur222.]

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here