Sayyidat Zaynabu (as) benshi bemeza ko yavutse taliki ya gatanu z’ukwezi kwa Djamadu al-u’ula mu mwaka wa gatanu cyangwa wa gatandatu Hijiriya i Madina atabaruka kuwa cumi na gatanu z’ukwezi kwa Rajab mu mwaka wa mirongo itandatu na kabiri (Q) i Sham (siriya) ubwo yari afite imyaka mirongo itanu n’umunani.

Sayyidat Zaynab (as) yari afite ibigwi byinshi ariko ibyaganje ibindi ni ubumenyi bwe no kwihangana kwe dore ko ariwe wasigaye ayoboye umuryango w’Intumwa ubwo wari bafashwe bunyago nyuma yo kwicwa kwa Hussein (as)we n’urubyaro rwe n’abasangira ngendo be ibi byose byakorewe mu maso ya Sayyidat Zaynabu al-Kubrat  (as).

Ubwo bari bagejejwe i Sham,Yazid mwene Muawiyat ntabwo yitaye kureba buryo ki bananiwemo kuko bamaze iminsi mu nzira, ntiyita no kureba agahinda bafite dore ko hari na bamwe bapfiriye mu nzira kubera gutotezwa maze amuhamagaza aho yari ari amubaza asa nkumunnyega ati:
“Wabibonye gute c?”
Sayyid Zaynabu (as) aramusubiza ati: “Ntakundi nabibonye uretse ko ari byiza.”

Sayyidat Zaynab (as) yasubije atya kuko we yari azi neza aho abo bishwe bagiye.

Nyuma y’ibyo nibwo Sayyidat Zaynab (as) yatangiye imbwirwa ruhame abwira Yazid ati:

🔸Yewe Yazid! Menya ko hari umunsi ijambo rizakuva ku ndiba y’umutima uvuga ngo “iyonza kuba ikiragi  n’amaboko yanjye yose akaba yaravunitse ariko simvuge ibyo navuze sinakore ibyo nakoze.”

🔸Yewe Mana! Ntureke abanyamahugu nta kwihorera kubayeho. Mena umujinya wawe hejuru y’imitwe yabo kubw’amaraso y’abagabo bacu na basaza bacu bamennye.

🔸Yazid! impu z’imibiri yacu wazikuruje amenyo inyama zo urazikanjakanja urangije wicara hejuru ya mimbari yabo wishe uhoye Imana utekereza ko wabishe yewe ko ngo n’amateka azabibagirwa hoyaa siko bimeze mu by’ukuri uribeshya bo ni bazima.

🔸Imana ni umucamanza n’ubundi n’uru izaruca kandi nta gushidikanya ko wowe n’abambari bawe n’abandi bose babonye ibi bakabifungira amaso ko muzashyirwa hamwe ku munsi w’imperuka.

🔸Ibyago byacu bikomeye bigeze naho tuvugana nawe imbona nkubone ariko menya ko ntacyo uri cyo imbere yacu, igito cyane kurusha ibyo turabizi ko ari ingufu z’icyi cyiganiro.

🔸Nibyo! ibituza byacu biri kugurumana kuko umudwi wa Allah waguye mu wa Shaytw’an ariko se batsinzwe kandi aribo babahaye ubwigenjye ku munsi wa Fatih Makkah.

🔸Uyu munsi wadufashe bunyago ariko ejo ni wowe, wowe ntiwashobora guhanagura izina ryacu,wowe ntiwashobora gusiba izina ryacu mu mateka kuko twe ibyo twakoze ni ibitagatifutse by’ihishurirwa ryavuye ku Mana.

🔸Vuba cyane ubu butegetsi bwawe burarangiye ubundi usigare uri ikivume ku ndimi z’abantu.

🔸Nihashimwe Imana yo yatumye intangiriro yacu iba itunganye tuva mu muryango w’Intumwa n’impera yacu ikaba nziza kurushaho twicwa duhowe Imana maze ibyiza byacu bikiyonjyera…

[📔al-ihtijaj um 2 urp398 na]
[📔al-Huuf alaa qatli al Tufuu urp 220-212]

Sayyidat Zaynab (as) yarakubiswe cyane ariko biba akarusho ubwo yari yanze ko bamukuramo hijab ye.

Inna lillahi wa inna ilayhi rajiuuna

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here