Imam Zainul Abidin (alayhi salam) mu kwezi nk’uku kwa Sha’aban iyo byageraga mu gihe cya Waqtu zawaal/ mu gihe cya adhuhr yasomaga swalawat ikurikira … tukaba twaragerageje kuyishyira mu kinyarwanda. Byaba byiza isomwe nyuma ya swalatu adhuhr witegura gusali al-asr.
Iyo swalawat ni iyi:
اللَّهُمَّ صَلِّ عَلَى مُحَمَّدٍ وَآلِ مُحَمَّدٍ، شَجَرَةِ النُّبُوَّةِ، وَمَوْضِعِ الرِّسَالَةِ، وَمُخْتَلَفِ الْمَلائِكَةِ، وَمَعْدِنِ الْعِلْمِ، وَأَهْلِ بَيْتِ الْوَحْيِ
Allahuma swali alaa Muhamad wa aali Muhamad, shajarati nubuwa wa maw’dhwi’i risaala, wa mukh’talafil malaaika, wa ma’adinil ilm, wa ahlibaytil wahyi
Mana Nyagasani! Hundagaza amahoro n’imigisha kuri Muhamad n’abiwe, igiti cy’ubuhanuzi, igicumbi cy’ubutumwa hakaba urujya n’uruza rw’abamalaika n’isooko y’ubumenyi, abo mu rugo ruberamo ihishurwa.
اللَّهُمَّ صَلِّ عَلَى مُحَمَّدٍ وَآلِ مُحَمَّدٍ، الْفُلْكِ الْجَارِيَةِ فِي اللُّجَجِ الْغَامِرَةِ، يَأْمَنُ مَنْ رَكِبَهَا، وَيَغْرَقُ مَنْ تَرَكَهَا، الْمُتَقَدِّمُ لَهُمْ مَارِقٌ، وَالْمُتَأَخِّرُ عَنْهُمْ زَاهِقٌ، وَاللازِمُ لَهُمْ لاحِق
Allahuma swali alaa Muhamad wa aali Muhamad, al fulkil jaariya fi lujajil ghaamira, ya-amanu man rakibaha, wa yagh’raqu man tarakaha, al mutaqadimu lahum maariq, wal muta-akhiru anhum zaahiq, wa laazimu lahum laahiq
Mana Nyagasani! Hundagaza amahoro n’imigisha kuri Muhamad n’abiwe, Inkuge inyura mu muhengeri ukomeye, uzayurira azaba atekanye, uzayireka azarohama, uzabajya imbere azaba ayobye n’uzabasigara inyuma azaba ayobye, uzashikamana nabo azaba ayobotse
اللَّهُمَّ صَلِّ عَلَى مُحَمَّدٍ وَآلِ مُحَمَّدٍ، الْكَهْفِ الْحَصِينِ، وَغِيَاثِ الْمُضْطَرِّ الْمُسْتَكِينِ، وَمَلْجَإِ الْهَارِبِينَ، وَعِصْمَةِ الْمُعْتَصِمِينَ
Allahuma swali alaa Muhamad wa aali Muhamad, al-kahfil haswiin, wa ghiyaathil mudhwaril mustakiin, wa malja-il haaribin, wa ismatil mu’utaswimiin
Mana Nyagasani! Hundagaza amahoro n’imigisha kuri Muhamad n’abiwe, bo buhungiro butuje n’ubufasha bwihutirwa ku banyantege nke, n’ibyiringiro by’ababuze amajyo bakaba n’uburinzi bw’abashaka ubwirinzi.
اللَّهُمَّ صَلِّ عَلَى مُحَمَّدٍ وَآلِ مُحَمَّدٍ، صَلاةً كَثِيرَةً تَكُونُ لَهُمْ رِضًىً، وَ لِحَقِّ مُحَمَّدٍ وَآلِ مُحَمَّدٍ أَدَاءً وَ قَضَاءً، بِحَوْلٍ مِنْكَ وَ قُوَّةٍ، يَا رَبَّ الْعَالَمِينَ
Allahuma swali alaa Muhamad wa aali Muhamad, swalaatan kathiira, takunu lahum ridhwa, wa lihaqi Muhamad wa aali Muhamad adaa’an wa qadhwaa’an, bihawuli min’ka wa quwatin yaa rabal-aalamiin
Mana Nyagasani! Hundagaza amahoro n’imigisha kuri Muhamad n’abiwe, imigisha n’amahoro byinshi bibabere ibyishimo, no ku bw’ukuri kwa Muhamad n’abiwe bibe mu gihe cyacyo no mu kwishyura ku bw’imbaraga n’ubushobozi byawe, yewe mugenga wa byose.
اللَّهُمَّ صَلِّ عَلَى مُحَمَّدٍ وَآلِ مُحَمَّدٍ، الطَّيِّبِينَ الْأَبْرَارِ الْأَخْيَارِ، الَّذِينَ أَوْجَبْتَ حُقُوقَهُمْ، وَ فَرَضْتَ طَاعَتَهُمْ وَوِلايَتَهُمْ
Allahuma swali alaa Muhamad wa aali Muhamad, atwayibiinal abraar al-akh’yaar, aladhina awjabta huquqahum, wa faratwa twa’atahum, wa wilaayatahum
Mana Nyagasani! Hundagaza amahoro n’imigisha kuri Muhamad n’abiwe, bo beza kandi banatunganye, bo wategetse ukuri kwabo, ugategeka kubumvira no kubayoboka.
اللَّهُمَّ صَلِّ عَلَى مُحَمَّدٍ وَآلِ مُحَمَّد، وَاعْمُرْ قَلْبِي بِطَاعَتِكَ، وَلا تُخْزِنِي بِمَعْصِيَتِكَ، وَارْزُقْنِي مُوَاسَاةَ مَنْ قَتَّرْت عَلَيْهِ مِنْ رِزْقِكَ، بِمَاوَسَّعْتَ عَلَيَّ مِنْ فَضْلِكَ، وَنَشَرْتَ عَلَيَّ مِنْ عَدْلِكَ، وَأَحْيَيْتَنِي تَحْتَ ظِلِّكَ.
Allahuma swali alaa Muhamad wa aali Muhamad, wa-amur qalbi bitwaa’atika, walaa tukhzini bi ma-aswiyatika, warzuqni muwaasaata man qatarta alayhi min rizqika, bimaa wasa-ata alaya min fadhwlika, wa nasharta alaya min adlika, wa ahyaytani tah’ta dhilika
Mana Nyagasani! Hundagaza amahoro n’imigisha kuri Muhamad n’abiwe, ha umutima wanjye kukumvira, kandi ntunkoze isoni ku byo nkucumuraho, umpe gufasha wawundi wahaye amafunguro macye kubyo wanyaguriye mu nema zawe, kandi ungabeho ubutabera bwawe, unambesheho ndi munsi y’igicucucucu cyawe.
وَ هَذَا شَهْرُ نَبِيِّكَ سَيِّدِ رُسُلِكَ، شَعْبَانُ، الَّذِي حَفَفْتَهُ مِنْكَ بِالرَّحْمَةِ وَالرِّضْوَان، الَّذِي كَانَ رَسُولُ اللَّهِ صَلَّى اللَّهُ عَلَيْهِ وَآلِهِ يَدْأَبُ فِي صِيَامِهِ وَ قِيَامِهِ، فِي لَيَالِيهِ وَ أَيَّامِهِ، بُخُوعا لَكَ فِي إِكْرَامِهِ وَإِعْظَامِهِ، إِلَى مَحَلِّ حِمَامِه
Wa haadha shahru nabiyika sayyidi rusulika, sha’abaan aladhi hafaftahu min’ka birahmati wa ridhwaan, aladhi kaana rasulullah swalallahu alayhi wa aalihi, ya-d-abu fi swiyaamihi wa qiyaamihi, fi layalihi wa ayaamihi, bukhu-an laka fi ikramihi wa i-idhaamihi, ilaa mahali himaamihi
Uku ni ukwezi k’umuhanuzi wawe akaba n’umunyacyubahiro mu ntumwa zawe. Sha’aban, wazengurukije imigisha no kunyurwa, muri uku kwezi Intumwa y’Imana amahoro n’imigisha biyihundagareho n’abiwe yibandaga ku gisibo no kubihagararo, mu minsi yako no mu majoro yako, k’ubwo ku kwicishaho bugufi kubera icyubahiro n’ubuhambare bwako, ibyo yabikoze kugeza yitabye Imana
اللَّهُمَّ فَأَعِنَّاعَلَى الاسْتِنَانِ بِسُنَّتِهِ فِيهِ، وَنَيْلِ الشَّفَاعَةِ لَدَيْهِ، اللَّهُمَّ وَاجْعَلْهُ لِي شَفِيعاً مُشَفَّعاً، وَ طَرِيقاً إِلَيْكَ مَهْيَعاً، وَاجْعَلْنِي لَهُ مُتَّبِعاً، حَتَّى أَلْقَاكَ يَوْمَ الْقِيَامَةِ عَنِّي رَاضِياً، وَعَنْ ذُنُوبِي غَاضِياً، قَدْ أَوْجَبْتَ لِي مِنْكَ الرَّحْمَةَ وَالرِّضْوَانَ، وَأَنْزَلْتَنِي دَارَ الْقَرَارِ، وَمَحَلَّ الْأَخْيَارِ
Allahuma fa-aina alaal istinaan bisunatihi fihi, wa nayli shafaa’ati ladayhi, allahuma wa’jalhu-li shafiian mushafa’an, wa twariqan ilayka mahi’an, waj-alni lahu mutabi’an hataa alqaaka yawmal qiyaama ani radhwiyan, wa an dhunubi ghadwiyan, qad awjabta li min’ka rahmata wa ridhwaan, wa anzaltani daaral qaraar, wa mahaalil akhyaar.
Mana Nyagasani! Mfasha ngere ikirenge mu cye, unampe kugerwaho n’ubuvugizi bwe. Mana Nyagasani! Mugire unsabira mu buryo buhoraho mu nzira igaragara igera iwawe, umpe kumukurikira kugeza igihe nzahura nawe ku munsi w’imperuka anyishimiye waranambabariye ibyaha byanjye, kuko imigisha no kwishimirwa byawe wabigize itegeko kuri njye kandi unanshyire mu nzu y’ituze hamwe n’abagaragu bawe beza.