Umuyobozi w’abemera Aliy ibn Abi Twalib (a.s) aragira ati:

Iyaba mwamenyaga ibyo nzi ku bitazwi byabahishwe, ni ukuri muba mwaragiye ahagaragara mukarira mukaboroga kubera ibikorwa byanyu kandi mukanikubita mu gatuza kubera ishavu kandi muba mwaranemeye gusiga imitungo yanyu ntawo kuyirinda cyangwa ikindi cyo kuyigira mu mwanya ifite.

Buri wese aba yarirebyeho akaniyitaho atabanje kureba ku w’undi muntu, ariko mwibagiwe ibyo mwabwiwe mukanahamagarirwa maze mukibwira ko mutazagerwaho n’ibibazo mwabwiwe ko bishobora kuzabageraho.

Icyavuyemo nta n’ubwo mushaka kuba mwashyira ubuzima bwanyu mu byago kubera uwaburemeye hagati y’ibindi biremwa bye.

Mwakagobye kwigira isomo ku mazu n’amasambu mutuyemo ubu ko byari bituwemo n’ababanjirije kandi mwari mukwiriye kwigira isomo ku bavandimwe banyu ba hafi bigendeye.

__________

Hahjul balagha, imbwirwaruhame ya 115

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here