Umuyobozi w’abemera Mana we Ali mwene Abi Twalib (alayhi salaam) yandikiye Abdullah ibin Abbas amubwira ati:

أَمَّا بَعْدُ، فَإِنَّ الْمَرْءَ قَدْ يَسُرُّهُ دَرَكُ مَا لَمْ يَكُنْ لِيَفُوتَهُ، وَيَسُوؤُهُ فَوْتُ مَا لَمْ يَكُنْ لِيُدْرِكَهُ، فَلْيَكُنْ سُرُورُكَ بِمَا نِلْتَ مِنْ آخِرَتِكَ، وَلْيَكُنْ أسَفُكَ عَلَى مَا فَاتَكَ مِنْهَا، وَمَا نِلْتَ مِن دُنْيَاكَ فَلاَ تُكْثِرْ بِهِ فَرَحاً، وَمَا فَاتَكَ مِنْهَا فَلاَ تَأْسَ عَلَيْهِ جَزَعاً، وَلْيَكُنْ هَمُّكَ فِيَما بَعْدَ الْمَوْتِ

“Menya ko rimwe na rimwe umuntu ashimishwa no kubona ikintu n’ubundi atari kuzabura kubona na rimwe, kandi hakaba n’igihe ababazwa n’uko abuze ikintu n’ubundi atari kuzapfa abonye.

Ariko wowe ukwiriye kujya ushimishwa n’ibyo wabonye bizagufasha mu buzima buzaza nyuma y’ubu, ukanababazwa n’ibyo wabuze byari kuzagufasha mu buzima buzaza.

Ibyo ubonera kuri iyi si ntibikagushimishe cyane, kandi n’ibyo uyiburiraho ntibikakubabaze cyane.

Ahubwo ujye ushishikazwa cyane n’ibizakugirira akamaro nyuma yo gupfa.” [1]

 

Abdullah ibin Abbas nyuma yo gusoma urwo rwandiko yaravuze ati:

“Uretse imvugo zavuzwe n’Intumwa y’Imana, nta yindi mvugo y’umuntu uwo ariwe wese yigeze ingirira akamaro mu buzima nk’aya magambo!”.

[1] NAHDJU L-BALAGHA, urwandiko rwa 22

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here