Igisubizo:
Iri sengesho ni isengesho rigizwe na rakat ebyiri (2) buri rakat ikaba ifite rukuu eshanu (5).
- Itegeko ni uko umuntu usali agomba kubanza gushyiraho umugambi (niyat) w’icyo agiye gukora ubundi agahita atora takbiirat yo kwinjira mu isengesho (Allah akibar) ubundi agasoma surat Hamdu inshuro imwe n’indi surat ngufi iranjyira ubundi akajya rukuu akavuga dhikir ya rukuu ubundi akava rukuu akema akongera agasoma surat Hamdu n’indi surat irangira, yarangiza akajya rukuu akavuga dhikir yayo ubundi akaguma gukora uko kugeza ubwo rukuu eshanu zuzuye.
Nyuma ya rukuu ya gatanu akora sadjida ebyiri yazirangiza agahaguruka agakora rakat ya kabiri nk’uko yabigenje ku ya mbere.
- Ubundi buryo ni uko nyuma yo gushyiraho umugambi (niyat) w’icyo agiye gukora, amaze no kuvuga takbiirat yo kwinjira mu isengesho, afata imwe mu masurat ya Quran ifite ayat eshanu utabariyemo Bismillah… ubundi mu mwanya waho yasomaga isurat yose akajya asoma mo ayat imwe.
Urugero:
Surat Masad (tabatiyadah…) ifite ayat eshanu tutabariyemo bismillah…
Umuntu nakoresha iyi surat, nyuma ya Hamdu aribusome ayat ya mbere gusa ubundi ahite ajya rukuu ya mbere ubundi yeme ahite asoma Hamdu na ayat ya kabiri ahite ajya rukuu ya kabiri akomeze atyo…
Nyuma ya rukuu ya gatanu akora sadjida ebyiri yazirangiza agahaguruka agakora rakat ya kabiri nk’uko yabigenje ku yambere.
Turasaba Allah ko yakorohereza abagezweho n’ibi byago ko kandi yabafasha mu nzira we azi, kandi natwe tubabe hafi muri ibi bihe bitaboroheye.
ICYO UKORA NICYO UZAKORERWA