Nihashimwe kandi hasingizwe Allahu subhanahu wa ta’la we utera ibikorwa byiza inkunga bikabasha kugerwaho.

Mbere yo kwinjira mu kibazo nyir’izina, munyemerere tubanze dusobanukirwe ko Sadjdatu lillah (kubamira Allah) ari igikorwa ngaragiramana (i’badat) kirenze ibindi byose!

Riwaayat (hadith) zitubwira ko iyo umuntu ari muri sadjdat (kubama) aba yegereye Imana cyane kurenza ibindi bihe bye.

Sadjdat (kimwe n’ibindi bikorwa ngaragiramana) yemerwa gusa iyo ikorewe Imana (ikozwe kubera Imana imwe rukumbi) naho iyo binyuranye n’icyo, byitwa Shirk (kubangikanya Imana)

Quran ntagatifu iti:

و لله يسجد من في السماوات و الرض

Ibiri mu kirere no ku butaka byubamira Imana imwe rukumbi (surat Ra’d:15)
Ku bijyanye na sadjdat ikorwa mu gihe cy’isengesho hagaraga ugutandukana hagati y’abasuni n’abashiya.

Abashiya bemera ko sadjdat yemerwa gusa igihe ikorewe hejuru y’igitaka n’ibikimeramo ukuyemo ibiribwa n’ibyambarwa naho benshi mu basuni bo bakemera ko umusilamu yemerewe gukorera sadjdat ku kintu icyaricyo cyose ariko itsinda rya bamwe muri bo rikavuga ko gukorera sadjdat ku myenda wambaye cyangwa ku gace k’igitambaro bitemewe.

Reka dutangire gihamya ibyacu (twe abashiya) bitureba:

Intumwa y’Imana yaravuze iti:
جعلت لي الارض مسجدا و طهورا
Nagiriwe isi (igitaka) iyo kubamaho no kwisukura (gukora tayamamu) Swahih (Bukhaariy, umuzingo wa 1,paji ya 91)

Hisham bun Hakam umusangirangendo wa Imaam swadiq (alayhi salaam) yaramubajije ati: Ni ibiki byemewe gukorerwaho sadjdat?
Imamu aramusubiza ati:
السجود لا يجوز الا على الارض او ما انبتت الارض الا ما اكل او لبس
Sadjda ntago yemewe gukorerwa ku cyaricyo cyose usibye ku butaka cyangwa ibimera muri ubwo butaka ukuyemo ibiribwa n’ibyambarwa.
Muri kimwe mu bitabo bitandatu byizewe mu bavandimwe b’abasuni (swihaahu sita) hagaragaramo hadith (imvugo) ivuga ko maymuna (umwe mu bagore b’intumwa y’Imana) yavuze ati:
و رسول الله(ص) يصلي على الخمرة فيسجد
Intumwa y’Imana yasaliraga ku gace k’umucyeka akanagakoreraho sadjdat (akakubamaho)

(Musnad Ahmad ,umuzingo wa 6 paji ya 331)

Mu gusoza:

Mbere yo kwibaza impamvu gusalira kuri turba byemewe twakabanje kwibaza impamvu gusalira ku itapi byemewe??

Muzabaze abantu bagiye muri hidja (umutambagiro mutagatifu i Makka) bazababwira ko batubama ku matapi! Mu musigiti w’i Makka no mu musigiti w’intumwa y’Imana i Madina hashashemo amabuye niyo bakoreraho sadjdah. Ntihigeze hageramo itapi kuva iyo misigiti yubakwa kugeza n’uyu munsi.

Ushobora kuba wibwira ko iyo umuntu ashyize agahanga hejuru y’ibuye biba ari ukurisenga! Aho ngaho waba wibeshye kuko hari ugusenga ikintu hakaba no gusengera hejuru y’ikintu. Abashiya basengera Allah hejuru ya turba, abasuni na bo bagasengera Allah hejuru y’itapi.

Abashiya ntibasenga turba n’abasuni nabo nuko ntibasenga itapi.

Iterambere isi igenda igeramo ryabaye impamvu y’ikorwa ry’amatapi ashyirwa mu misigiti aba ari naryo riba impamvu y’uko abantu begeranya ubutaka (babugira utunonko duto) hagamijwe kubwubamaho kubera Imana.

Turashimira umuvandimwe wabajije iki kibazo, tumusaba ko haramutse hari aho atumva neza yakomeza kubaza kugeza asobanukiwe!

Haramutse kandi hari inyunganizi, ibitekerezo no kwibukiranya,umwanya ni uwanyu.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here