Umuyobozi w’abamera (alayhi salaam) yakomeje kubwira Hamam ibiranga umwemeramana nyawe agira ati:

وَطَلَباً فِي حَلاَل، وَنَشاطاً فِي هُدىً، وَتَحَرُّجاً عَنْ طَمَع يَعْمَلُ الاَْعْمَالَ الصَّالِحَةَ وَهُوَ عَلَى وَجَل، يُمْسِي وَهَمُّهُ الشُّكْرُ، وَيُصْبِحُ وَهَمُّهُ الذِّكْرُ، يَبِيتُ حَذِراً، وَيُصْبِحُ فَرِحاً، حَذِراً لَمَّا حُذِّرَ مِنَ الْغَفْلَةِ، وَفَرِحاً بِمَا أَصَابَ مِنَ الْفَضْلِ وَالرَّحْمَةِ.
إِنِ اسْتَصْعَبَتْ عَلَيْهِ نَفْسُهُ فِيَما تَكْرَهُ لَمْ يُعْطِهَا سُؤْلَهَا فِيَما تُحِبُّ.
قُرَّةُ عَيْنِهِ فِيَما لاَ يَزُولُ، وَزَهَادَتُهُ فِيَما لاَ يَبْقَى، يَمْزُجُ الْحِلْمَ بِالْعِلْمَ، وَالْقَوْلَ بِالْعَمَلِ.
تَرَاهُ قَرِيباً أَمَلُهُ، قَلِيلاً زَلَلُهُ، خَاشِعاً قَلْبُهُ، قَانِعَةً نَفْسُهُ، مَنْزُوراً أَكْلُهُ، سَهْلاً أَمْرُهُ، حَرِيزاً دِينُهُ، مَيِّتَةً شَهْوَتُهُ، مَكْظُوماً غُيْظُهُ.
الْخيرُ منهُ مأْمولٌ، وَالشرُّ منهُ مأْمونٌ.
إِنْ كَانَ فِي الْغَافِلِينَ كُتِبَ فِي الذَّاكِرِينَ، وَإِنْ كَانَ فِي الذَّاكِرِينَ لَمْ يُكْتَبْ مِنَ الْغَافِلِينَ.
يَعْفُو عَمَّنْ ظَلَمَهُ، وَيُعْطِي مَنْ حَرَمَهُ، وَيَصِلُ مَنْ قَطَعَهُ.
بَعِيداً فُحشُهُ، لَيِّناً قَوْلُهُ، غَائِباً مُنْكَرُهُ، حَاضِراً مَعْرُوفُهُ، مُقْبِلاً خَيْرُهُ، مُدْبِراً شَرُّهُ.
فِي الزَّلاَزِلِ وَقُورٌ، وَفِي الْمَكَارِهِ صَبُورٌ، وَفِي الرَّخَاءِ شَكُورٌ.
لاَ يَحِيفُ عَلَى مَنْ يُبْغِضُ، وَلاَ يَأْثَمُ فِيمَنْ يُحِبُّ. يَعْتَرِفُ بِالْحَقِّ قَبْلَ أَنْ يُشْهَدَ عَلَيْهِ. لاَ يُضَيِّعُ مَا اسْتُحْفِظَ، وَلاَ يَنْسَى مَا ذُكِّرَ، وَلاَ يُنَابِزُ بِالاَْلْقَابِ، وَ لاَ يُضَارُّ بالْجارِ، وَلاَ يَشْمَتُ بالْمَصَائِبِ

Mu gushakisha imibereho kwe ayishakisha mu buryo bwemewe n’amategeko, yishimira kugirwa inama no kuyoborwa, akaba kure y’umururumba.

Akora ibikorwa by’ubutungane, ariko agakomeza akumva afite ugutinya.

Igihe cy’umugoroba aba afite ishyaka ryo gushima [Allah].

Naho mu gitondo, ishyaka rye riba ari iryo gusingiza Allah, ijoro rye ryose arimara afite ubwoba, bwacya akabyuka afite umunezero, ahanini ubwo bwoba aba yabutewe n’uko aba atekereza y’uko yamara ijoro rye ryose ari mu kintu cy’uburangare, naho umunezero akawuterwa n’imigisha hamwe n’imbabazi abona.

Iyo kamere ye yanze kwihanganira ikintu , ntabwo ajya ayiha amahirwe yo kubona icyo ishaka.

Amaso ye ahora ashimishwa n’ibizahoraho iteka ryose, akigomwa ibintu byo kuri iyi si bitazahoraho.

Avanga ubumenyi n’ubushishozi, n’ibyo avuga bigasa n’ibyo akora.

Uzahora ubona ko ibyo afitemo ibyiringiro ari ibintu byoroshye, inenge ze zihora ari nkeya, umutima we uhorana gutinya no kunyurwa, amafunguro ye aba ari make kandi adakanganye, idini rye rihora mu mutekano, irari rye riba ryarapfuye, uburakari bwe buhora bucubije.

Icyo abantu bahora bamwitezeho kiba ari icyiza gusa.

Kuri we abantu baba batekanye kubera ko nta kibi kimuturukaho.

Mu gihe abandi bagaragaye ko bari mu barangariye ibindi bakibagirwa Allah, we abarwa mu bahora bamwibuka bakamusingiza, ntabarwe mu barangariye mu bindi.

Umugiriye nabi aramubabarira, kandi agaha uwamwimye, agakunda umwanga, aba ari kure yo kuvuga nabi, avuga amagambo meza, ugerageje kumwitwaraho nabi we amwitwaraho neza.

Imvugo mbi zihora kure ye, kandi ibyo avuga bibamo kwiyoroshya, nta kibi kimurangwaho, indanga gaciro ze arazihorana, ibyiza akora bihoraho, aba ategerejweho ibyiza, naho ibibi bitakimurangwaho.

No mu gihe cy’ibibazo usanga adahungabana, mu gihe cy’ibyago ugasanga ari umuntu ufite kwihangana, no mu gihe cy’umutuzo ugasanga ari umuntu afite gushima muri we.

Ntatoteza umwanga kandi ntakora icyaha icyo ari cyo cyose abitewe n’umuntu uwo ariwe wese akunda.

Yemera ukuri ku byo abantu bamuvugaho mbere y’uko haza abagabo bo kumushinja no kumuhamya icyaha.

Icyo yabikijwe cyangwa yaragijwe, ntabwo ajya agikoresha mu buryo butari bwo, kandi ntajya yibagirwa ikintu icyo aricyo cyose asabwa guhora yibuka.

Ntabwo ajya afata abandi bantu ngo abite amazina mabi, nta n’ubwo ajya atera…

______________

– NAHDJU AL-BALAGHA, IMBWIRWARUHAME YA 193

Igice cya 2: Ibiranga umuntu utinya Imana by’ukuri (Imbwirwaruhame MUTAQIIN)

1 COMMENT

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here