Umuyobozi w’abemera yakomeje kubwira umuswahaba we Hamam ibiranga abatinya Imana by’ukuri agira ati:

وَلاَ يَدْخُلُ فِي الْبَاطِلِ، ولاَ يَخْرُجُ مِنَ الْحَقِّ
إِنْ صَمَتَ لَمْ يَغُمَّهُ صَمْتُهُ، وَإِنْ ضَحِكَ لَمْ يَعْلُ صَوْتُهُ، وَإِنْ بُغِيَ عَلَيْهِ صَبَرَ حَتّى يَكُونَ اللهُ هُوَ الَّذِي يَنْتَقِمُ لَهُ.
نَفْسُهُ مِنْهُ فِي عَنَاء، وَالنَّاسُ مِنْهُ فِي رَاحَة.
أَتْعَبَ نفسه لاِخِرَتِهِ، وَأَرَاحَ النَّاسَ مِنْ نَفْسِهِ.
بُعْدُهُ عَمَّنْ تَبَاعَدَ عَنْهُ زُهْدٌ وَنَزاهَةٌ، وَدُنُوُّهُ مِمَّنْ دَنَا مِنَهُ لِينٌ وَرَحْمَةٌ، لَيْسَ تَبَاعُدُهُ بِكِبْر وَعَظَمَة، وَلاَ دُنُوُّهُ بِمَكْر وَخَدِيعَة.
قال: فصعق همّام رحمه الله صعقةً كانت نفسُه فيها. فقال أميرالمؤمنين عليه‏السلام:
أَمَا وَاللهِ لَقَدْ كُنْتُ أَخَافُهَا عَلَيْهِ.
ثُمَّ قَالَ: هكَذَا تَصْنَعُ الْمَوَاعِظُ البَالِغَةُ بِأَهْلِهَا؟
فقال له قائل: فما بالك يا أميرالمؤمنين؟ فقال عليه‏السلام:
وَيْحَكَ، إِنَّ لِكُلِّ أَجَل وَقْتاً لاَ يَعْدُوهُ، وَسَبَباً لاَ يَتَجَاوَزُهُ، فَمَهْلاً، لاَ تعُدْ لِمِثْلِهَا، فَإِنَّمَا نَفَثَ الشَّيْطَانُ عَلَى لِسَانِكَ!

 

Ati: Nta n’ubwo ajya atera abaturanyi be ibibazo, ntashimishwa n’uko hari undi muntu wagezweho n’ibyago, ntiyishora mu bibi, nta n’ubwo ajya ava mu kuri no ku byiza.

Iyo acecetse uko guceceka kwe ntikumutera kugira agahinda, iyo aseka ntakubita igitwenge, kandi iyo hari umuntu umuhemukiye cyangwa umugiriye nabi, arabyihanganira kugeza igihe Allah azamuhorera.

Umutima we ntawuha amahoro, ariko abantu bamuzenguretse bahorana umutuzo kubera amahoro abaha.

Arushya umutima we kubera gushaka ibyiza byo hanyuma y’imperuka, kandi atuma abandi bantu bumva batekanye kubera ko baba bazi ko nta kibi kizamuturukaho ngo kibahutaze.

Iyo yihaye gahunda yo kwikura mu bandi aba abikoreye kugira ngo agire ibyo yigomwa kandi yiyeze, naho yagira abo yegera, akababanira mu bworoherane anabafitiye impuhwe.

Iyo hari abo yiyimye akajya ukwe kwa wenyine ntaba abitewe n’ubwirasi cyangwa abitewe no kumva ko hari ukuntu akomeye kubaruta, ndetse n’abo yegereye ntabikorera kugira ngo agire ibyo abariganya cyangwa agire uko ababeshya.

Bivugwa ko Hamam amaze kumva ayo magambo ya Amiri al-muminina (a.s) yatangaye cyane bimutera gushidukwa ahita agwa igihumura arapfa.

Hanyuma Amir al-mumiina aravuga ati:

“Ni ukuri ndahiye izina rya Allah ko iki aricyo cyari cyanteye kugira ubwoba kuva kare”.

Ati:
“Amagambo y’impanuro nk’ayangaya acengera mu mutima yabo yagenewe kubwirwa”.

Umwe mu bari aho yahise avuga ati:
“Yewe Amir al-muminina we! Wowe kuki bitajya bikubaho?”.

Amir al-muminina aramusubiza ati:
“Sigaho! Urupfu rw’umuntu ruba rufite igihe cyagenwe kidashobora kurenga, kandi rukaba rufite ikirutera kitajya gihinduka”.

Uramenye rero ntuzigere wongera gusubiramo amagambo nk’ayo shitani yari yagushyize ku rurimi!.

____________________

NAHDJU AL-BALAGHA, imbwirwaruhame ya 193

Igice cya 3: Ibiranga umuntu utinya Imana by’ukuri (Imbwirwaruhame MUTAQIIN)

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here