Umuyobozi w’abemera Mana Ali mwene Abitalib (as) yarabajijwe ati:
«سُئِلَ أمیرُالْمُؤْمِنینَ مَنْ أعْظَمُ النّاسُ حَسْرَةً قالَ مَنْ رَأی مالَهُ فی میزانِ غَیرِهِ وَأدْخَلَهُ اللهُ بِهِ النّارَ وَأدْخَلَ وارِثَهُ بِهِ الْجَنَّةَ؛
Umuyobozi w’abemera Mana Ali mwene Abitalib (as) yarabajijwe ati:”Umunyagihombo kurusha abandi ku munsi w’imperuka ni nde?.”Arasubiza ngo:”Umunyagihombo kurusha abandi bose ku munsi w’imperuka ni wawundi uzabona imitungo ye ku munzani w’ibyiza wa mugenzi we maze we akajya mu muriro [kuko atigeze ayifashishamo abandi] noneho uwo yayisigiye we ikamwinjiza mu ijuru [kuko yayifashishijemo abandi].”
[📗 Biharul anwar H 70، ur 142،
باب حب المال و جمع الدينار و الدرهم و كنزهما]
Ubugugu no kwikubira nta mwanya bifite mu idini yacu nziza ya islam. Nimucyo twimakaze uyu muco mwiza [wo kutagira ubugugu…] dufasha abaislamu bagenzi bacu tunabarinda guseba muri ibi bihe bitoroshye.