Kubaha abafasha bacu hamwe n’umuryango wose muri rusange ni ikintu cyahawe agaciro kandi kitabwaho cyane mu idini yacu rya Islam kuko ari yo soko y’ibyiza byose kandi akaba ari nayo soko y’ubwangizi bwose. Intumwa y’Imana na Ahlu Bayti bayo (as) bo nk’itara ritumurikira bahora batugira inama ku bijyanye n’umuryango aho umwe mu buzukuru b’Intumwa Imam Ridha (as) yagize ati:
«أَقْرَبُکُمْ مِنِّی مَجْلِساً یَوْمَ الْقِیَامَةِ أَحْسَنُکُمْ خُلُقاً وَ خَیْرُکُمْ لِأَهْلِهِ»
“Uzaba anyegereye cyane kurusha abandi ku munsi w’imperuka, ni umunyamico mwiza kubarusha hamwe n’umwiza ku muryango we.”
Nitwubaha imiryango yacu natwe tuzubahwa hano ku isi no ku munsi w’imperuka.
📚 Uyun Akhibar al-Ridha (as) h2، ur38.]