1. Uruhererekane rw’imvugo iva kuri umwe mu buzukuru b’Intumwa y’Imana Imam Baqir (as) kugera ku Ntumwa Muhammad (saww) yaravuze ati:

“عَنْ جَعْفَرِ بْنِ مُحَمَّدٍ عَنْ أَبِيهِ(ع) قَالَ قَالَ رَسُولُ اللَّهِ ص إِنَّ أَسْرَعَ الْخَيْرِ ثَوَاباً الْبِرُّ وَ إِنَّ أَسْرَعَ الشَّرِّ عِقَاباً الْبَغْيُ.”

“Ibihembo byihuta cyane kugera kuri nyirabyo, ni ibihembo by’uwagiriye ineza mugenzi we naho ibihano byihuta cyane kugera kuri nyirabyo, ni ibihano by’uwahuguje mugenzi we.”

[📗 al-khiswal um1 ur110]

Niba dushaka kubaho turyohewe n’ubuzima bwacu bw’uyu munsi n’ubuzabukurikira, twimakaze umuco wo gufasha bagenzi bacu ari nako twirinda kugira uwo duhuguza ukuri kwe.

2. Mu buzima tubayemo uyu munsi, tugenda duhura n’ibyiza bivanze  n’ibibi ariko akenshi iyo ugiye kureba usanga ibyo bibi duhura nabyo ari twe tubyikururira kubwo kurenga  imbago tuba twarashyiriweho n’Imana. Umwe mu buzukuru b’Intumwa y’Imana Muhammad (saww) wamenyekanye ku kabyiniriro ka Imam Sadjad (as) yaravuze ati:

وَ اَلذُّنُوبُ اَلَّتِي تُعَجِّلُ اَلْفَنَاءَ قَطِيعَةُ اَلرَّحِمِ وَ اَلْيَمِينُ اَلْفَاجِرَةُ وَ اَلْأَقْوَالُ اَلْكَاذِبَةُ وَ اَلزِّنَاءُ وَ سَدُّ طُرُقِ اَلْمُسْلِمِينَ وَ اِدِّعَاءُ اَلْإِمَامَةِ بِغَيْرِ حَقٍّ

“N’ibyaha byegereza nyir’ukubikora urupfu; ni uguca umubano(n’abavandimwe), kurahira mu binyoma, kubeshya, gusambana, gufungira inzira abaislamu no kwiyitirira ubuyobozi (Imamat).”

📚USUL KAFII  j2،  paj331،  had5.

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here