Babajije umwe mu bamenyi bakomeye impamvu zatumye agira urwo rwego, nuko arabasubiza ati: “Rimwe Mama wanjye yigeze kuntuma amazi ariko mu by’ukuri nta mazi yari ahari muri ako kanya. Byahise biba ngombwa ko mfata ikivomesho n’ibakwe ryinshi njya ku mugezi kumuzanira amazi ariko nagarutse yasinziriye mbona ko ndamutse mukanguye naba nkosheje nibwo nigiriye inama yo kumuguma imbere kugeza igihe ari bwicurire. Bigeze mu ijoro mo hagati yaricuye asanga ndi aho imbereye maze ambaza impamvu ndi aho mutekerereza uko byagenze akimara kunyumva yahise ajya gusenga amasengesho y’ijoro kugeza ku isengesho rya mugitondo(Gukora igihagararo cy’ijoro). Ubwo yari amaze gusenga iryo sengesho, nibwo yazamuye amaboko ye ansabira ku Mana ko yazampa urwego rukomeye hano kw’isi no ku munsi w’imperuka.

⚠ Nta mugisha w’umubyeyi ufite nta kintu kizima ushobora kugeraho mu buzima bwawe kabone n’ubwo waba ubona ko urimo utera imbere byanze bikunze bizarangira nabi.

[Tadhikiratul awliya itar Nishanmburiy]

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here