Ukwezi kwa Rajab

Rajab ni ukwezi kwa karindwi ku njyenga bihe y’icyarabu kandi ni kumwe mu mezi ane yubahitse cyane . Gukora umutambagiro mutagatifu na Umra hamwe no gusiba no kugandukira Imana birushijeho ni bimwe mu byo twagiriweho inama muri uko kwezi. Ijuma ya mbere y’uku kwezi yitwa AL-RAGHA’IB ikaba ifite ibikorwa ngandukiramana by’umwihariko wayo nk’uko tubibona muri Riwayat nyinshi. Muri uku kwezi ni Sunat ko hakorwa ITIKAFU mu minsi ya BEYDHA(yera) iba guhera ku munsi wa 13 gugeza 15. Muri uku kwezi nibwo Intumwa yacu Muhammad (saww) yaherewemo ubutumwa byeruye no muri ko nibwo abuzukuru bayo Imam Baqir na Jawad(as) bavutse no muriko nibwo havutse umuyobozi w’abemeramana nyuma y’Intumwa Muhammad (saww) Ali mwene Abi Twalib (as). Muri ko nibwo umwe mu buzukuru b’Intumwa y’Imana Muhammad (asww) Imam Kadhim (as) yatabarutsemo ahowe Imana. Mu ntangiriro no hagati  z’uku kwezi ni byiza cyane gusoma Ziyyarat ya Imam Hussein(as) na Ziyyarat ya Imam Ridha (as) muri ko ni ingenzi cyane.

Intumwa y’Imana Muhammad (saww) yaravuze ati:

«فَمَنْ صَامَ مِنْ رَجَبٍ يَوْماً اسْتَوْجَبَ رِضْوَانَ اللَّهِ الْأَكْبَرَ».

“Uzasiba umunsi umwe mu kwezi kwa Rajab, impuhwe z’Imana zihambaye zizaba itegeko kuri we.”

[📚 Mustadirak al wasa’il  umz7  urp534.]

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here