Bimwe mu bikorwa by’ingenzi bya mustahabu bikorwa mu ijoro rishyira umunsi utagatifutse w’Ijuma ni DUA KUMEYL.

Biranashoboka ko iyi dua [kumeyl] wayisoma no mu y’indi minsi kuko ifite ubushobozi bwo gukura umuntu mu byago, mu ngorane no mu makuba. Iyi dua ifite akamaro kenshi cyane muri ubu buzima tubayemo no mu buzima bwejo nyuma y’ubu. Nko konjyera imani, kurinda inabi ya babi, konjyerera rizki nyiri kuyisoma na…

Mu ntangiriro z’iyi dua hari aho dusoma tugira duti:

” اللَّهُمَّ اغْفِرْ لِيَ الذُّنُوبَ الَّتِي تُنْزِلُ الْبَلاَءَ ”

[Mana Nyagasani! Mbabarira bya byaha nkora bigatuma umanura ibyago n’amakuba]

Umwe mu buzukuru b’Intumwa y’Imana Imam Sadjad (as) ubwo yararimo asobanura uyu murongo yaravuze ati:

وَ الذُّنُوبُ الَّتِی تُنْزِلُ الْبَلَاءَ تَرْکُ إِغَاثَةِ الْمَلْهُوفِ وَ تَرْکُ مُعَاوَنَةِ الْمَظْلُومِ وَ تَضْیِیعُ الْأَمْرِ بِالْمَعْرُوفِ وَ النَّهْیِ عَنِ الْمُنْکَرِ

[N’ibyaha bimanura ibyago n’amakuba,  nukureka gutabara no kureka gufasha uwarenganyijwe hamwe no kureka gutegeka ibyiza no kubuza ibibi]

Icyitonderwa:

GUTEGEKA IBYIZA NO KUBUZA IBIBI BIFITE AMATEGEKO NJYENDERWAHO MURI ISLAM

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here