Kuki mu ikorwa rya wudwu’u hari abahanagura ku mutwe no ku birenge abandi bakoza umutwe wose n’ibirenge byose harimo n’imirundi? Ukuri kwabyo ni ukuhe?

Uburyo nyabwo wudwu’u ikorwamo

Koroani ntagatifu iratubwira iti:

بسم الله الرحمن الرحيم

يَا أَيُّهَا الَّذِينَ آمَنُوا إِذَا قُمْتُمْ إِلَى الصَّلَاةِ فَاغْسِلُوا وُجُوهَكُمْ وَأَيْدِيَكُمْ إِلَى الْمَرَافِقِ وَامْسَحُوا بِرُءُوسِكُمْ وَأَرْجُلَكُمْ إِلَى الْكَعْبَيْنِ

Yemwe abemeye! Nimuhaguruka mugiye gukora isengesho, mujye mwoza uburanga bwanyu n’amaboko yanyu hamwe n’inkokora, munahanagure ku mitwe yanyu no ku birenge byanyu kugeza ku tubumbankore.

(Surat maaidat:6)

Urebye uburyo iyi ayat isobanutse neza, ubwayo yagakwiye gucyemura amakimbirane ari hagati y’abayisilamu ku bijyanye no koza ndetse no guhanagura umutwe n’ibirenge! Njye
nkomeza kwibaza impamvu iyi ayat itadukuriraho urujijo ku bijyanye n’iyi ngingo irebana no guhanagura ku mutwe n’ibirenge bikanyobera!

Iyi ayat iratugaragariza ko gutawaza kugizwe n’ibice bibiri by’ingenzi aribyo KOZA no GUHANAGURA

Iyi ayat kandi iratwereka ko ibice by’umubiri bikorerwaho wudwu’u ari bitandatu gusa; KOZA uburanga n’amaboko yombi hamwe no GUHANAGURA ku mutwe no ku birenge byombi (uburanga, amaboko 2, umutwe n’ibirenge 2)

Naho gukaraba ibiganza byombi mbere yo gutawaza, kunyugurisha amazi mu kanwa no mu mazuru, gukora ibyo byose ni mustahabu (iyo ubikoze wandikirwa ibyiza by’inyongera mu gihe uramutse utabikoze nta cyaha wakwandikirwa).

Guhanagura ku mutwe ni ikintu kigaragara neza muri iriya ayat (n’ubwo hagaragara gutandukana ku buryo bwo guhanagura ku mutwe) na ndetse kidakunze guteza impaka ndende hagati y’abayisilamu nko guhanagura ku birenge! Ese kuki abayisilamu bananirwa kumva iyi ayat kugeza aho babwirwa guhanagura bo bakumva gukaraba???

Hagati aho, aboza cyangwa bagatosa umutwe wose, kimwe n’abakaraba amaguru yose, bagakwiye kubazwa aho babikomora mu gihe Allah yadutegetse guhanagura ibyo bice byombi!

Guhanagura ku birenge nk’uko bigaragara mu mahadith

1. Biturutse kwa U’rwatu bun Zubayir avuga ko mu gihe cya mbere cy’ihabwabutumwa, malayika Djibril yamanukiye intumwa y’Imana Muhammad (swalallahu alayhi) azanywe no kumwigisha gutawaza, akora igitangaza, mu butaka havubukamo umugezi utemba arangije akorera wudwu’u imbere y’intumwa y’Imana; Aherako yoza uburanga bwe hamwe n’amaboko ye, anahanagura hejuru ku mutwe we no ku birenge bye byombi, maze intumwa y’Imana nayo ibigenza nk’uko yabonaga Djibril abigenza. ( Soma Al- khaswaaiswul kubra.umuzingo 1,paji ya 94 )

2. Uwitwa swafyaan aravuga ati: Nabonye umuswahaba w’intumwa y’Imana Ali (Imana imwishimire) atawaza, ahanagura ku birenge bye.

Soma Musnad Ahmad,umuzingo 1,paji 200,hadith nimero 1018

3. Rufaa’ mwene Raafi avuga ko yiyumviye intumwa y’Imana ivuga iti: NTA SENGESHO RY’UMWE MURI MWE RISHOBORA KWAKIRWA MU GIHE ADATAWAZA NEZA MU BURYO BUTUNGANYE NK’UKO IMANA YABITEGETSE; NGO YOZE MU BURANGA BWE N’AMABOKO YE (ATARENGEJE MU NKOKORA) HANYUMA ANAHANAGURE KU MUTWE NO KUBIRENGE BYE KUGEZA KU TUBUMBANKORE

( Soma sunan ibn maadjaa;umuzingo 1,paji 156 hamwe na SUNANI NISAAI,umuzingo 2 paji 226)

4. Ibnu a’baas aravuga ati: Gukora wudwuu ni ukoza kabiri no guhanagura kabiri

Soma Tafseer twabariy,umuzingo 6,paji 86

5. A’mir sha’biy aravuga ati: ingingo z’umubiri zifite itegeko ryo kozwa mu gutawaza, muri tayamamu zirahanagurwa! hanyuma izihanagurwa ntizigire icyo zikorerwa! Mbese umutwe n’ibirenge nta tegeko ribireba muri tayamamu.

Tarikh tabariy,umuzingo 6,paji 82

Umusozo:

Ni hadith nyinshi cyane zanditse mu bitabo by’abashiya n’abasuni zigaragaza uburyo nyakuri bwo gukoramo wudwu’u (gutawaza) zaba izakuwe ku ntumwa y’Imana (swalallahu alayhi) ubwayo cyangwa se izakuwe ku baswahaba cyangwa abatabi’ina ku buryo umuntu atabona akanya ko kuzigaragariza icyarimwe muri iyi nyandiko ntoya!

Mu by’ukuri ayat nk’iyi ikubiyemo itegeko (gutawaza) rireba ubuzima bwa buri munsi bw’abayisilamu bose muri rusange, ntishobora kugaragaramo amayobera no kuzimizwa kw’amagambo bigeze aho guhanagura bisobanurwamo gukaraba cyangwa koza!

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here