Mu gihe cy’Intumwa y’Imana Muhammad (swalallahu alayhi) iyo ukwezi kwa Dhul Hijja kwabaga kugeze, abasore b’inkwakuzi bahitaga batangira gusiba.

Intumwa yababona bikayishimisha maze ikababwira iti:

فَإِنَّ لَکَ بِکُلِّ یَوْمٍ تَصُومُهُ عِدْلَ عِتْقِ رَقَبَةٍ وَ مِائَةِ بَدَنَةٍ وَ مِائَةِ فَرَسٍ یُحْمَلُ عَلَیْهَا فِی سَبِیلِ اللَّهِ وَ کَفَّارَةَ سِتِّینَ سَنَةً قَبْلَهَا وَ سِتِّینَ سَنَةً بَعْدَهَا

…Mu by’ukuri kuri buri munsi umwe musibye mubona ibihembo bingana ni by’uwabohoye imfungwa (imwe), akanatanga ingamiya n’amafarashi ijana mu nzira y’Imana kandi gukora ibyo (gusiba kwanyu) ni icyiru cy’ibyaha mwakoze mu myaka mirongo itandatu yashize na mirongo itandatu izaza.

[Sheikh Saduq/ Thawab al- A’amal wa iqaab al- A’amal urp 73]

Birashoboka ko wahita wibaza uti:

Tugendeye kuri iyi Hadithu, bisobanuye ko ndamutse nsibye umunsi umwe ubundi nkapfa mfite imyaka ijana cyangwa irengaho gato nizere ijuru?

Kuko niba mbabarirwa ibyaha byanjye by’imyaka mirongo itandatu ishize n’ibyo nzakora muri mirongo itandatu izaza urumva ko ndamutse mpfuye ntararenza ijana na makumyabiri naba mfite imbabazi!.

Igisubizo:

Ntago wahita wizera ijuru kereka muri iyo myaka nta byaha ukozemo kuko ibyaha dukora birya ibikorwa byacu byiza nk’uko umuriro urya inkwi.

Uko tugira umuhate mu gukora ibyiza ari nako tuzajya tuwugira mu ku birinda tureka gukora ibyaha kandi no mu gihe dukoze ibyaha tujye twihutira gusaba Imana imbabazi n’ubundi mu rwego rwo kurinda ibyo bikorwa byacu byiza twakoze, byatuma dukomeza kugirirwa impuhwe na Nyagasani wacu haba hano ku isi no ku munsi w’imperuka.

Was-Salaam

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here