Umwe mu buzukuru b’Intumwa y’Imana Muhammad(sallalhu alayhi) ari we Imam Ridhwa (alayhi salaam) yaravuze ati:

سَبْعَةُ أَشْيَاءَ بِغَيْرِ سَبْعَةِ أَشْيَاءَ مِنَ الِاسْتِهْزَاءِ:
Gukora ibintu birindwi bitagira birindwi bindi ni ukwinnyega.

مَنِ اسْتَغْفَرَ بِلِسَانِهِ وَ لَمْ يَنْدَمْ بِقَلْبِهِ فَقَدِ اسْتَهَزَأَ بِنَفْسِهِ
Uwicuza akoresheje ururimi rwe gusa ariko ntiyicuze no ku mutima we mu by’ukuri aba yinnyega.

وَ مَنْ سَأَلَ اللَّهَ التَّوْفِيقَ وَ لَمْ يَجْتَهِدْ فَقَدِ اسْتَهَزَأَ بِنَفْسِهِ
N’usaba Imana ko yatunganirwa ariko ntakorane umuhate mu by’ukuri aba yinnyega.

وَ مَنِ اسْتَحْزَمَ وَ لَمْ يَحْذَرْ فَقَدِ اسْتَهَزَأَ بِنَفْسِهِ
N’usaba kwezwa n’Imana ariko ntiyirinde gukora ibyaha mu by’ukuri aba yinnyega.

وَ مَنْ سَأَلَ اللَّهَ الْجَنَّةَ وَ لَمْ يَصْبِرْ عَلَى الشَّدَائِدِ فَقَدِ اسْتَهَزَأَ بِنَفْسِهِ
N’usaba Imana ko yamuha ijuru ariko ntiyihanganire ibigeragezo, mu by’ukuri aba yinnyega.

وَ مَنْ تَعَوَّذَ بِاللَّهِ مِنَ النَّارِ وَ لَمْ يَتْرُكْ شَهَوَاتِ الدُّنْيَا فَقَدِ اسْتَهَزَأَ بِنَفْسِهِ
N’usaba Imana ko yamurinda umuriro (djahanam) ariko ntareke irari ry’isi mu by’ukuri aba yinnyega.

وَ مَنْ ذَكَرَ اللَّهَ وَ لَمْ يَسْتَبِقْ إِلَى لِقَائِهِ فَقَدِ اسْتَهَزَأَ بِنَفْسِهِ
N’uwibuka Imana ariko ntakururwe no kuzahura na yo mu by’ukuri aba yinnyega.

وَ مَنْ ذَكَرَ الْمَوْتَ وَ لَمْ يَسْتَعِدَّ لَهُ فَقَدِ اسْتَهَزَأَ بِنَفْسِه
N’uwibuka urupfu ariko ntarwitegure mu by’ukuri aba yinnyega.

______________

-Tahriirul mawa’idha al a’diidat 470

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here