Umunsi nk’uyu w’iya mbere Dhul Hijja mu mwaka wa 2 Q nibwo Intumwa y’Imana Muhammad (swallalahu alayhi) yashyingiye umukobwa wayo Fatima az-Zahra imushyingiye umuyobozi w’abemeramana (nyuma yayo) Ali mwene Abitalib (alayhi salaam).

Mbere y’uko Imam Ali (alayhi salaam) ashyingirwa Kawtha, Baturi w’Intumwa Muhammad Fatima az-Zahra (alayha salaam) benshi mu baswahaba bari barabigerageje ariko ntibyabakundira.

Ubwo Imam Ali mwene Abitalib (alayhi salaam) yajyaga gusaba Intumwa ko yamushyingira Fatima, Intumwa (swallalahu alayhi) ntiyazuyaje yahise ijya aho Fatima (alayha salaam) yari ari imubwira ko Ali ariwe uje noneho.

Intumwa iti: “Aho urabibona ute mutako w’amaso yanjye!?”

Fatima az-Zahra (alayha salaam) amasoni aramwuzura aba nk’ubuze amahwemo arimo amwenyura ntiyagira igisubizo aha ise (Intumwa y’Imana) ariko bitewe nuko ise yari amuzi yahise amenya ko abyemeye.

Nuko Intumwa isubira aho Imam (alayhi salaam) yari ari iramubwira iti:
“Yewe Ali we! Mbere yawe hari benshi bangezeho bazanwe n’iki kikuzanye ariko nabonaga nta mugisha ubirimo”…

Intumwa (swallalahu alayhi) isubira aho Fatima (alayha salaam) yari ari iramubwira iti:
“Yewe mutako w’amaso yanjye! Uyu Ali mwene Abitalib ni umuntu wa hafi kuri twe kandi idini ye urayisobanukiwe”.

Mwana wanjye! buri gihe nahoraga nkusabira ku Mana ko yazaguha umugabo mwiza muri byose kurusha abandi mu biremwa bye”.

Intumwa (swallalahu alayhi) igaruka aho Ali (alayhi salaam) yari ari irimo gutora takbiir (ALLAH AKIBAR, ALLAH AKIBAR…)

Iti: “Uyu Fatima ni nyina wa se ndamuzi ninjye wamureze kuba ntacyo yavuze bisobanuye ko yemeye”.

Aho nibwo Malayika Djibril yahise amanukira Intumwa arayibwira ati:

“Yewe Ntumwa y’Imana! Fatima az-Zahra mushyingire Ali mwene Abitalib (alayhi salaam) kuko Imana yashimiye Ali Fatima inashimira Fatima Ali”.

Ali (alayhi salaam) yakoye Fatima (alayha salaam) amadinari magana atanu gusa kandi kimwe cya kabiri cyayo nicyo bakoreshejwe bagura ibikoresho byo mu nzu.

Fatima az-Zahra (alayha salaam) ku nshuro ye ya mbere aba akandagije ikirenge cye mu rugo rwa Ali mwene Abitalib (alayhi salaam) bibaruka imuri z’umugisha w’isi n’abayituyeho HASSAN na HUSSEIN abayobozi b’abasore bo mu ijuru hamwe na ZAYNABU (Ummul masaibu) ubwo imvugo y’Intumwa y’uko hazaba ho abayobozi cumi na babiri iba iratunganye na n’ubu turacyategereje uwanyuma muri bo umucunguzi w’isi IMAM MAHDI (Imana yihutishe kuza kwe).

(📚 iyi nkuru iri mu bitabo by’amateka byose byavuze kuri iri shyingiranwa.)

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here