IVUKA RYA IMAM HUSSEIN

Imam Hussein yavutse taliki eshanu z’ukwezi kwa Shaban mu mwaka wa kane Hijiriya, hari n’abavuga ko yaba yaravutse taliki eshatu muri uko kwezi, nk’uko kandi na none hari abavuga ko yavutse mu mpera z’ukwezi kwa Rabi’ul-awwal mu mwaka wa gatatu hijiriya. Hanakiriwe kandi n’izindi mvugo zitandukanye n’izo zimaze kuvugwa hejuru.

Ummul-Fadh’li umufasha wa Abbas mwene Abi Twaalib yaravuze ati: ‘’ mbere yuko avuka nigeze kuryama ndota igice cy’inyama y’Intumwa y’Imana Muhammad (swalallahu alayhi wa aalihi wa salam) cyakaswe gishyirwa ku bibero byanjye, nahise nsaba Intumwa y’imana ko yansobanurira izo nzozi imbwira ko narose neza ko umukobwa wayo Fatwimat Zahra (alayha salam) azabyara umwana w’umuhungu, ko azamumpa akaba ari njye uzamwonsa. Uko ni nako byaje kugenda.

Umunsi umwe namuzaniye Intumwa ngo imuterure, ikimara kumuterura yahise anyara maze agatonyanga k’inkari ze kagwa k’umyambaro y’Intumwa. Icyo gihe nahise muterura nsa nk’umukanda ahita arira, Intumwa yahise imbwira iti: “Gacye gacye yewe Ummu-Fadh’li! Iyi myambaro yanjye irasukurwa ariko reba undirije umwana.
Ummul-Fadhli akomeza avuga ko yasize umwana ku bibero by’intumwa akajya kuzana amazi yo gusukura iyo myambaro, mu kugaruka yasanze Intumwa irimo irira.
Ayibaza impamvu yayo marira intumwa imusubiza ko mu gihe yari agiye kuzana amazi Malaika Djibril (alayhi salam) amuziye akamuha inkuru y’uko uyu Hussein azicwa n’abantu b’iyi ummat ye. Intumwa yongeraho iti: “Imana ntizatume babona ubuvuguzi bwanjye ku munsi w’imperuka.”

Abakirizi ba hadith bavuga ko ubwo Imam Hussein (alayhi salam) yari yujuje umwaka umwe, abamalaika cumi na babiri baziye Intumwa Muhammad (swalallahu alayhi wa aalihi wa salam). Uwa mbere muri bo yaje mu ishusho y’intare, uwa kabiri aza mu ishusho y’ikimasa kinini, uwa gatatu aza mu ishusho y’inzoka nini, uwa kane aza mu ishusho y’umuntu, abandi umunani basigaye na bo bagiye baza mu mashusho atandukanye amasura yabo atukura amaso yabo ameze nk’arimo arira barambuye amababa yabo barimo bagira bati:

Yewe Muhammad! (swalallahu alayhi wa aalihi wa salam) ibyo umwuzukuru wawe umwana wa Fatwima [alayha salam] azakorerwa ni nk’ibyo Haabiil yakorewe na Qaabiil. Imana izamugororera
Nk’ibyo yagororeye Haabiil kandi uzabimukorera Imana izamuha ibihano nk’ibyo izaha Qaabiil. Nta mumalaika utarihanganishije Intumwa Muhammad (swalallahu alayhi wa aalihi wa salam) ku bizaba k’umwuzukuru wayo Imam Hussein (alayhi salam) kandi buri mumalaika yagiye abwira intumwa ibihembo uyu mwana wayo azahembwa n’Imana, kandi bose bagenda bamwereka ubutaka (turba) bwe (imam Hussein) nyuma y’ibyo byose intumwa yasabye ubusabe igira iti:

‘’Yewe Allah! Uzirengagize uzamwirengagiza, uzice n’uzamwica kandi ntuzahe umwishi we icyo azashaka kugeraho.’’ Umwakirizi w’iyi nkuru (hadith) akomeza avuga ko ubwo imam Hussein (alayhi salam) yari yujuje imyaka ibiri ari nabwo intumwa yari ikubutse ku rugendo ariko itaragera imuhira yarahagaze ihita igira iti; “INNA LILLAHI WA INNA ILAIHI RAJIUUNA” ibivugana agahinda kenshi n’amarira arikumanuka ku matama yayo yera.

Abari kumwe nawe bahise babaza ikibaye nibwo yababwiraga ko Malaika Djibril (alayhi salam) amuziye akamuha inkuru y’uko umwuzukuru we umwana wa Fatwimat Hussein (alayhi salam) azicirwa iruhande rw’amazi y’umugezi Furati ku butaka bukakaye bwa Karbala. Bati: Azicwa na nde yewe Ntumwa ya Allah!? Ati: azicwa n’uwitwa Yazid. Ubu tuvagana ndi kureba urupfu rwe n’inshingurwa rye. N’uko bakomeza urugendo ariko agahinda ari kose.

Akigera imuhira yahise ajya mu musigiti gutanga imbwirwaruhame Hassan na Hussein (alayhima salam) nabo bamuri imbere. Amaze gutanga iyo mbwirwaruhame yafashe ikiganza cye cyera cy’ukuboko kw’iburyo agishyira ku mutwe wa Imam Hassani n’icy’ibumoso kuri Imam Hussein (alayhima salam) ni uko areba mu kirere aragira ati: ‘’Yewe Allah! Mu by’ukuri Muhammad ni intumwa yawe akanaba n’umugaragu wawe kandi mu by’ukuri aba babiri ni ab’ingenzi mu muryango wanjye ni nabo nzasiga nk’abahagararizi b’iyi ummat yanjye. Mana Nyagasani! Malaika Djibril (alayhi salam) yampaye inkuru y’uko uyu mwana wanjye azicwa ntawo kumurwanirira afite.

Yewe Allah! Muhe umugisha mu kwicwa kwe umugire umuyobozi w’abantu bo mu ijuru kandi Mana ntuzahe umugisha umwishi we hamwe na wa wundi wese wanze ku mutabara’’. Umwakirizi w’iyi nkuru akomeza avuga ko abantu bari aho bose bahise baborogana agahinda n’uko intumwa irababwira iti: ‘’Murimo murira kandi mutazigera mumufasha?!’’ Ni uko intumwa ihita yongera ibaha indi mbwirwaruhame nto ariko ubona nta ntege ifite, isura yatukuye amarira ku matama yayo n’ayo arimo ashoka ku bwinshi irababwira iti: “Yemwe bantu! Mu by’ukuri nzabasigira ibiremereye bibiri, igitabo cy’Imana aricyo Quran hamwe n’abo mu muryango wanjye ari bo Ahlubayt, ibi bibiri ntibizigera bitana kugeza ubwo byose bizangarukira kuri Hodhi (kawthar).

Mwese ni mumenye ko ibyo bibiri nzahora mbitegereje kuri iyo Hodhi kandi ni itegeko nahawe n’umugenga wanjye. Imana yantegetse ko mbabwira ko mugomba kunkundira abantu banjye ba hafi, muramenye ntazahura na mwe ejo ku munsi w’imperuka mwarabarakaje cyangwa mwarabahuguje cyangwa se mwaranabishe. Ikindi, mumenye ko ku munsi w’imperuka nzazirwa n’amabendera atatu y’iyi Ummat yanjye, ibendera rya mbere rizaba ari iry’abantu bazaba bafite uburanga bwijimye cyane kugeza n’ubwo abamalaika batazaba bashaka no kubabona, abo bazaza bahagarare imbere yanjye maze mbabwire nti: ‘’Mwe muri bande?’’

Bazaba baranyibagiwe nibarangiza bavuge bati: ‘’Twe turi abarabu bakurikiye Tawhiid.’’ Aho na njye nzahita mbabwira nti: ‘’Njye ndi Ahmad intumwa y’abarabu n’abatari abarabu’’ aho bazahita bavuga bati: Twe turi abantu bo muri Ummat yawe Yewe Ahmad! Nzahita mbabaza nti: ‘’Ni iki mwakoreye ubantu ba njye ba hafi hamwe n’igitabo cya Allah?’’ Bazasubiza bagira bati: ‘’ Naho ku bigendanye n’igitabo twarakirengagije naho ku bijyanye n’abahafi bawe twari turajwe inshinga kubakura ku buranga bw’isi’’ Nzahita mpindukiza uburanga bwanjye sinongere kurebana nabo mu maso nabo bazahita bagenda iminwa yabumiyeho kubera inyota nyinshi bazaba bafite hamwe n’uburanga bwabo bukijimye.

Nzahita nzirwa n’irindi tsinda rifite ibendera ry’abantu bafite uburanga bwijimye kurusha abababanjirije mpite mbabaza nti: “ Bimwe bibiri biremereye nabasigiye mwabigenje mute?” Bazasubiza bati: “Naho ku bijyanye n’ikinini muri byo twarakirengagije noneho igito muri byo aho kukirokora twaragitemaguye’’, abo nzahita mbabwira nti: “ Ni mumve imbere”, nabo bazagenda iminwa yabumiyeho kubera inyota nyinshi cyane n’amasura yabo akijimye bikabije.

Aho nibwo nzahita nzirwa n’irindi tsinda rifite ibendera ry’abantu bafite amasura y’urwererane mpite mbabaza nti: ‘’Mwe muri bande?’’ Bahite basubiza bati: ‘’Ni twe bantu ba Tawhiid bibombaritse ku mana, twe turi abantu ba Ummat ya Muhammad (swalallahu alayhi wa aalihi wa salam) ni twe twasigaye mu kuri nyuma ye kuko twafashe igitabo cya Allah nk’uko yadutegetse twaziririzaga ibyo cyaziririje tukanazirura ibyo cyaziruye turangije dushikamana n’abe ba hafi kandi twabarwaniriye uko twarwaririye imitima yacu ubwacu, kandi buri gihe twahagaze imbere y’abanzi babo’’.

Nzahita mbabwira nti: Ni mwishime kuko uyu ubahagaze imbere ariwe intumwa Muhammad (swalallahu alayhi wa aalihi wa salam), mu by’ukuri mwabaye ku isi nk’uko mubivuze’’. Nzahita mbaha amazi avuye muri Hodhi ya Kaw’thar na bo bazahita bagenda nta cyitwa inyota bafite, bishimye cyane ubundi binjire ijuru bazabamo iteka n’iteka.

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here