Ubwo twabagezagaho amateka y’intumwa y’Imana Muhammad s mu bice bitatu bibanza, hari ibintu twagiye dukomozaho ariko ntitubitindeho kuko atari byo byabaga bituraje ishinga, akaba ari nayo mpamvu hari abadukurikira tunashimira batugejejeho ibibazo bikurikira; umwe ati”ndashaka ko muduha amateka ya alkaabah ku buryo burambuye, undi na we ati hajarul as’wad/ibuye ryirabura ni iki? Ryashyizwemo na nde? Akamaro karyo ni akahe? Ese ritarimo alkaabah yaba ituzuye? Arongera ati ese muri alkaabah habagamo abantu n’ibintu? Byagenze gute ngo ALLIYUN bn Abii Taalib avukire muri iyo nzu? Ababyeyi be bayibagamo cg ibise byamufashe yagiyeyo?

Muri aka kanya reka twibande kuri iyo nyubako iherereye mu mugi wa Makka izengurutswe n’indi nyubako izwi ku izina rya masjdul’haraam, uyu ukaba ari umusigiti urusha indi ubutagatatifu mu idini ya islamu, gusa si wo twibandaho ahubwo turibanda kuri alkaabah ubwayo ikaba inyubako ifite ishusho y’ikinyamubyimba tumenyereye nka cube.

Alkaabah ni kimwe mu birango bikomeye by’ubuislaamu, kuko ari qibla cg se icyerekezo cya buri muislamu wese usenga aho yaba aherereye hose ku isi, kandi kuyikoraho tawaafu ni kimwe mu bikorwa by’itegeko biteganywa muri HIJJA.

Quran igaragaza ko intumwa y’Imana Ibraahim as n’umuhungu we Ismaa’iil ari bo bubatse iyi nyubako ku itegeko ry’Imana; soma suuratul baqarah ayat y’127.

Gusa hari abanyamateka bemeza ko yubatswe na Aadam cg se ahubwo ngo ikaba yari isanzweho na mbere y’iremwa rya Aadam.

Andi mazina bakoresha kuri iyi nyubako ni Baytullah, Albayt, baytul’a’tiiq na baytul muharaam naho mu myaka ya kera bayitaga amazina nka naadhir, alqaryatul qadiimat na qaadis.

Nyuma ya Ibrahiim na Ismaa’iil, urubyaro rwa Ismaa’iil rwakomeje kugenzura alkaaabah uko ibisekuruza byagiye bikurikirana uhereye ku bwoko bw’abajur’ham, kugeza ku baquraish bari batuye muri Makkah, nyuma yaho alkaaabah yari urusengero rw’abasenga Imana imwe yaje guhinduka urubuga rw’ababangikanyamana n’ibibumbano byabo by’ibigirwamana, kugeza igihe Makkah yigaruriwe n’abaislamu hatabayeho imirwano maze al’kaabah ikongera kuba ingoro y’abasenga Imana imwe rukumbi nk’uko byahoze.

Alkaabah igizwe n’inkingi enye; iya mbere: Ni inkingi yegeranye n’umuryango kandi iteganye n’isoko ya Zamzam, iherereye mu gice cy’iburasirazuba ari nayo mpamvu bayita rukun sharqiy aha kandi ni ho haherereye hajarul aswad iri rikaba ari rya buye ryirabura ryamanuriwe Ibraahim ubwo yubakaga umusingi w’iyi nzu rivuye mu ijuru, abakora igikorwa cya tawaafu bakaba bagomba gutangirira kuri ryo kandi bakaba ari ho basoreza.

Inkingi ya kabiri muri enye zigize alkaabah bayita rukun Iraaqi ikaba ari inkungi iri mu majyaruguru ndetse iteganye n’amerekezo y’igihugu cya Iraq ari naho hava izina ryayo, ikaba iya kabiri ubuye ku nkingi ya mbere mu cyerekezo cy’abakora umutambagiro mutagatifu.

Inkingi ya gatatu ni iyitwa rukun shaamiy ikaba iherereye iburengerazuba kandi iteganye n’igihugu cya Syria cyahoze kitwa Sham ari ho ikomora izina ryayo.

Inkingi ya kane ni iyitwa Rukun Yamaaniy iherereye mu majyepfo aherekera mu gihugu cya Yemen akaba ariyo mpamvu bayita rukun yamaaniy, hafi y’iyi nkingi ni naho hisatuye ubwo Fatwimatu bint Asad yari hafi aho ari ku bise, maze ku bw’igitangaza akabona inzu iriyashije akinjiramo akahabyarira umwana w’umuhungu Aliyun bn Abi Talib umukunzi w’intumwa y’Imana Muhammad s, byumvikane neza rero kuwari wabajije ntabwo muri al’kaabah hari hatuyemo abantu.

Winjiyemo imbere kandi usanga alkaabah ifite inkingi eshatu ziteze igisenge cyayo.

Alkaabah kandi ifite igitambaro kiyitwikiriye gifite ibara ryirabura cyanditseho imirongo ya qur’an. Uwitwa Qurtubiy ni umusobanuzi wa qur’an, mu gitabo ajaami’u li ahkaamil qur’ani yanditse ko umuntu wa mbere wambitse alkaabah iri rido cyangwa se igitambaro ari uwitwaga As’ad Him’yariy bitaga Tab’u gusa hari n’izindi nkuru zivuga ko byakozwe na Ismaa’il mwene Ibraahim. Mbere y’ubuislamu iki gitambaro cyahindurwaga ku munsi wa Ashuuraa ukaba ari umunsi wa cumi w’ukwezi kwa Muharamu naho nyuma y’ubuislamu kugeza ubu ihindurwa gatatu cyangwa kabiri mu mwaka; ku munsi wa Ashura, nyuma y’ukwezi kwa ramazani ndetse no ku munsi mukuru w’ibitambo.

Reka dusoze tukubwira ko mu mwaka wa 64 hijria, uwitwa Yazid mwene Mu’aawiyat yagabye igitero mu mugi wa Makkah maze iyi nzu ntagatifu y’abaislamu bakayitwika.

Naho mu mwaka wa317 abazwi nk’abaqaraamitwah nabo bateye Makkah bija abakoraga Hijja ndetse  ndetse alkaabah barayisenya maze hajarul as’wad rya buye ryirabura bararijyana barimarana imyaka  22 kuko barisubije mu mwaka wa339 nyuma yo guhabwa ingurane y’amafaranga runaka.

Qaramitwah rikaba ari itsinda ry’abaislamu b’abaismailia bagiye bashinga ubutegetsi butandukanye mu bihugu nka Bahrayn,Syria n’ahandi…

 

 

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here