IVUKA RYA IMAM BAQIR (as)

We ni Muhammad mwene Ali(as) mwene Hussein(as) mwene Ali(as) mwene Abi Twalib(as) wamenyekanye ku izina rya Imam Baqir no ku kabyiniriro ka Baqiru al- uluum. Nyina ni Fatimah (as) umukobwa wa Imam Hassan(as) ,ari nayo mpamvu Imam Baqir (as) yahawe amazina y’icyubahiro nka Hashmi min Hashmayin, Alawi min Alawayin na Fatwmi min Fatwmayin kubera ko haba ku ruhande rwa se no ku ruhande rwa nyina ababyeyi be bose bakomoka kuri Imam Ally (as) na Fatwimah Zahra(as). Yavutse ku yambere Rajab mu mwaka wa 114 atabaruka ahowe Imana mu wa 157 Q. Imam Baqir (as) ni uwagatanu muri 12 bejejwe twategetswe gukurikira nyuma y’Intumwa Muhammad (saww). Imam Baqir (as) yicaye ku ntebe y’ubuImam imyaka 19 muri iki gihe ni bwo impumuro nziza y’umubenyi bw’Intumwa yumvishwe na benshi mu bariho ariko biza gufata indi ntera mu gihe cy’umuhungu we Imam Swadiq (as).

Bivuye kuri we hakiriwe Riwayyat nyinshi cyane muri Fiqih, Tawhiid, Sunnat Nabawiyat, Quran, Akhilaq,… no mu gihe  cye hatewe intambwe nini cyane yo gukusanya no kwandikwa kwa bimwe mu bitabo bya  madhehebu ya Shia ibi binatangirwa ubuhamya n’abamenyi bakomeye bo muri madhehebu ya Sunnit. Amateka ashimangira ko uyu Baqir(as) yari muri zampinja zimwe amazi i Karbala. Imam Baqir (as) ashyinguwe mu irimbi rya Baqi’u iruhande rwa sekuru Imam Hassan al-Mujitabah (as).

[📚 Muntaha al amaal  umz 2، urp 86 na Irshaad Sheikh Mufiid urp 507.]

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here