Igikorwa cya Ghadiir khum ni kimwe mu bintu bikomeye cyane mu kugira agaciro mu mateka ya islam.
Mu mwaka wa 10H ubwo Intumwa y’Imana Muhammad (sallallahu alayhi wa sallam) yari ageze mu kibaya cya GHADIIR KHUM irimo ava gukora umugatambagiro mutagatifu we wanyuma yatangarije abantu ko Ali mwene Abi Talib (alayhi salaam) ari we muyobozi w’abemeramana nyuma ye, ibyo abivuga abaswahaba be bose bazwi cyane mu isi ya kiyislamu bari bahari kandi bumva. [1]
Icyo gikorwa Intumwa yakoze cyo gutangariza abantu ko Ali mwene Abi Talib (alayhi salamm) ari we muyobozi w’abemeramana nyuma ye nta wundi uciyemo, ryari itegeko rya Allah (swt) ryamuziye mbereho gato y’uko uyu munsi wa 18 Dhul Hijja ugera ubwo malayika Djiblil yamuziraga akamubwira ati:
يَا أَيُّهَا الرَّسُولُ بَلِّغْ مَا أُنْزِلَ إِلَيْكَ مِنْ رَبِّكَ ۖ وَإِنْ لَمْ تَفْعَلْ فَمَا بَلَّغْتَ رِسَالَتَهُ ۚ وَاللَّهُ يَعْصِمُكَ مِنَ النَّاسِ ۗ إِنَّ اللَّهَ لَا يَهْدِي الْقَوْمَ الْكَافِرِينَ
“Yewe Ntumwa y’Imana! Geza ku bantu cyakindi cyakuziye kivuye ku mujyenga wawe, kandi nutabikora uzafatwa nk’utaragejeje ubutumwa ku bantu; Imana izakurinda abantu. Mu by’ukuri Allah ntabwo ayobora abahakanyi”. (Kuko bo badashaka kuyoboka) [2]
Aha niho Intumwa yahise ivuga iti:
… UWO NARIMBEREYE UMUYOBOZI UYU ALI NI WE MUYOBOZI WE…
Nyuma y’icyo gikorwa nibwo hahise hamanuka umurongo wa Qur’an uvuga uti:
الْیوْمَ أَکمَلْتُ لَکمْ دینَکمْ وَ أَتْمَمْتُ عَلَیکمْ نِعْمَتی وَ رَضیتُ لَکمُ الْإِسْلامَ دیناً
“Uyu munsi mbujurije idini yanyu kandi nujuje imigisha yanjye kuri mwe kandi mbashimiye idini ya Islam”. [3]
Hadith zavuye ku buzukuru b’Intumwa y’Imana Muhammad (sallallahu alayhi wa sallam) zihamya ibyo ni uruhuri ariko no kurundi ruhande rwa sunni Hadith zemeza ibyo ntabwo ari nke ni nyinshi ku buryo bugaragara.
Umwe mu buzukuru b’Intumwa y’Imana Imam Ridhwa (alayhi salaam) yaravuze ati:
“Umunsi wa ghadiir ni umunsi uzwi cyane nabo mu ijuru kugeza ku bo mu isi… iyo abantu baza kumenya agaciro k’uyu munsi ntagushidikanya ko bari kujya basuhuzanya n’abamalayika inshuro cumi ku munsi”.[4]
[1] 📚Mufiid Al- Irshad umz1 urp 181
[2] 📗Qur’an surat al- Maidat ayat 67
[3] 📗Qur’an surat al- Maidat ayat 3
[4] 📚Al- Maktabat al islamiyat Umz 2 urp 737