Ukwezi kwa Rajab

Rajab ni ukwezi kwa karindwi ku njyenga bihe y’icyarabu kandi ni kumwe mu mezi ane yubahitse cyane muri Islamu. Gukora umutambagiro mutagatifu na Umra hamwe no gusiba no kugandukira Imana birushijeho ni bimwe mu byo twagiriweho inama. Ijuma ya mbere y’uku kwezi yitwa AL-RAGHA’IB ikaba ifite ibikorwa ngandukiramana by’umwihariko wayo nk’uko tubibona muri Riwayat nyinshi. Muri uku kwezi ni Sunat ko hakorwa ITIKAFU mu minsi ya BEYDHA(yera) iba guhera ku munsi wa 13 gugeza 15. Muri uku kwezi nibwo Intumwa yacu Muhammad (saww) yaherewemo ubutumwa byeruye no muri ko nibwo abuzukuru bayo Imam Baqir na Jawad(as) bavutse no muriko nibwo havutse umuyobozi w’abemeramana nyuma y’Intumwa Muhammad (saww) Ali mwene Abi Twalib (as). Muri ko nibwo umwe mu buzukuru b’Intumwa y’Imana Muhammad (asww) Imam Kadhim (as) yatabarutsemo ahowe Imana. Mu ntangiro no hagati  z’uku kwezi ni byiza cyane gusoma Ziyyarat ya Imam Hussein(as) na Ziyyarat ya Imam Ridha (as) muri ko ni njyenzi cyane.

Intumwa y’Imana Muhammad (saww) yaravuze ati:

«فَمَنْ صَامَ مِنْ رَجَبٍ يَوْماً اسْتَوْجَبَ رِضْوَانَ اللَّهِ الْأَكْبَرَ».

“Uzasiba umunsi umwe mu kwezi kwa Rajab, impuhwe z’Imana zihambaye zizaba itegeko kuri we.”

[📚 Mustadirak al wasa’il  umz7  urp534.]

=================================

 BIMWE MU BIKORWA NGANDUKIRAMANA BIKORWA MU KWEZI KWA RADJAB.

① Bivuye ku mwuzukuru w’Intumwa y’Imana Imam Sadiq  (as) yaravuze ati: “Intumwa y’Imana Muhammad (saww)yavuze ko Radjab ari ukwezi kw’imbabazi kuri ummat ye, Bityo rero ni musabe imbabazi z’ibyaha byanyu kuko we (Allah) ni ubabarira kandi we ni nyir’impuhwe bihebuje. Munamenye ko uku kwezi kwiswe  Radjab kuko muri ko aribwo impuhwe z’Imana ziba zisutse kuri ummat. Kenshi gashoboka ni muvuge  ASTAGHAFIRULLAHA WA AS’ALUHU TAWBAT.”

②Nk’uko byakiriwe na Mualliy mwene khaniis abikuye kuri Imam Swadiq (as) yaravuze ati: “Buri munsi w’uku kwezi ntako bisa umuntu agiye asaba ubu busabe:

ALLAHUMA INNI AS’ALUKA SABRA SHAKIRIINA LAKA,

Mana Nyagasani! ndagusaba ko wampa kwihangana nk’ibyabagushimira

WA AMALAL KHAIFIINA MINKA,

no gukora ibikorwa nk’ibyabagutinya

WAL YAQIINA ABIDIINA LAKA,

hamwe n’icyizere nk’icyabagusenga

ALLAHUMA ANTAL ALIYYUL ADHIIM,

Mana Nyagasani! uri  uhebuje uhambaye

WA ANAA ABDUKAL BAISI AL FAQIIL,

Njye nkaba umugaragu wawe wo hasi w’umucyene

WA ANTAL GHANIYUL HAMIID,

kandi wowe uri umukungu usingizwa

WA ANAAL ABDU DHALIL,

Njye nkaba umugaragu usuzuguritse

ALLAHUMA SWALI ALAA MUHAMMAD WA AALIHI

Amahoro n’imigisha nibisakare kuri Muhammad we n’abe

WA AMNUN BIGHINAAKA ALA FAQIRI,

Kandi ndagusaba ko mu mwanya w’ubucyene bwanjye ushyiremo ubukire bwawe

WABIHILIMIKA ALAA DJAHALI

Nkanagusaba ko wanjyirira ubuntu k’ubwubujiji bwanjye

WABIQUWATIKA ALAA DHA’AFII

Ndanagusabo ko mu mwanya w’ingufu zanjye nke washyiramo imbaraga zawe

YAA QAWIYYU YAA AZIIZ.

Yewe munyengufu! Yewe utagatifutse!

ALLAHUMA SWALI ALAA MUHAMMAD WA AALIHI

Hundagaza amahoro n’imigisha kuri Muhammad we n’abe

AL AWUSIYA’U AL MARDHIYYINA,

Bo basigire bishimiwe

WAKFINI MAA AHAMMANI MIN AMRI DUNYA WAL AKHIRAT,

Kandi ndagusaba ko wampa  ibindaje inshinga mu by’isi no mubyo mw’ijuru

YAA ARHAMA RAHIMIIN

Yewe Munyempuhwe  kurusha bose!

 

③ Bivuye kuri we na none yaravuze ati: “Uzavuga LAA ILAHA ILLALLAHU inshuro igihumbi mu kwezi kwa Radjab, Imana izamwandikira ibyiza ibihumbi ijana inamwubakire imijyi ijana muri al-djanat.

④ Uzasaba imbabazi mu kwezi kwa Radjabu inshuro 70 mu gitondo na nimugoroba, avuga ati: “ASTAGHAFIRULLAHA WA ATUUBU ILAYHI.”  nyuma akavuga ati: “ALLAHUMA IGHIFIRLI WATUB ALAYYA.” iyo yitabye Imana muri uku kwezi apfa yishimiwe n’Imana kandi umuriro ntumwegera.

⑤ Intumwa y’Imana Muhammad (saww) yaravuze ati: “Uzakora isengesho rya Rakat icumi (10) mu kwezi kwa Radjab muri buri Rakat nyuma ya alhamdu asoma Surat Kafiruuna na Tawhiid inshuro eshatu(3) azababarirwa ibyaha bye byose.”

⑥ Bivuye ku ntumwa (saww) yaravuze ati: “Uzasari isengesho rigizwe na Rakat enye (4) ku munsi w’ijuma hagati y’isengesho rya Dhuhur na Asri  muri buri Rakat nyuma ya alhamdu asoma Ayat Kurusiyu inshuro zirindwi(7) na Surat Tawhiid inshuro eshanu(5) yarangiza akavuga ati: “ASTAGHAFIRULLAHA ALADHI LAA ILAHA ILLA HUWA WA AS’ALUHU TAWBAT.”,

Guhera umunsi yakoreyeho iryo sengesho kugeza ku munsi azapfiraho, buri munsi Imana izajya imwandikira ibyiza igihumbi kandi kuri buri Ayat yasomye Imana izamuha umujyi mu ijuru wubakishije Yaquut zitukura no kuri buri nyuguti ahabwe ingoro yubakishije Duru z’umweru ushashagirana kandi Imana  izamwishimira nta narimwe izigera imurakarira kandi izina rye rizandikwa mu bagaragira Imana n’impera ye izaba nziza kuko izaba yuje imbabazi za Allah.”

⑦ Intumwa y’Imana Muhammad(saww) yaravuze iti: “Uzavuga ASTAGHAFIRULLAHA LAA ILAHA ILLA HUWA WAHDAHU LAA SHARIIKA LAHU WA ATUUBU ILAYIHI mu kwezi kwa Radjabu inshuro ijana(100) nyuma yibyo agatanga iswadaq, Imana izamuha gupfa afite imigisha yayo hamwe n’imbabazi zayo. Naho uzavuga ibyo inshuro magana ane (400), we Imana izamuha ingororano zihwanye n’izabahowe Imana(abashahiid) magana ane .”

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here