Gusabira amahoro n’imigisha Intumwa y’Imana Muhammad (sallallahu alayhi wa sallam) ni Mustahab (sunnat) yakajijwe (mu yandi magambo ni igikorwa kiza twagiriweho inama). Hadith zivuga ibihembo n’akamaro ko kubikora ni nyinshi cyane.

Gusabira intumwa ni ukuvuga aya magambo: “ALLAHUMMA SWALLI ALAA MUHAMMAD WAA AAL MUHAMMAD WA AJJIL FARAJAHUM”

Gusabira amahoro n’imigisha Intumwa y’Imana Muhammad (sallallahu alayhi wa sallam) ni idua(ubusabe) ihambaye cyane imbere ya Allah (swt) niyo mpamvu ihora yakiriwe.

Qur’an ubwo yari igeze kuri iki kintu cyo gusabira Intumwa, yabwiye abameramana iti:
️«إِنَّ اللَّهَ وَ مَلائِكَتَهُ يُصَلُّونَ عَلَى النَّبِيِّ يا أَيُّهَا الَّذِينَ آمَنُوا صَلُّوا عَلَيْهِ وَ سَلِّمُوا تَسْلِيماً»
“Mu by’ukuri Allah n’abamalayika be basabira Intumwa (amahoro n’imigisha) cyo ngaho namwe abemeye nimuyisabire amahoro n’imigisha.”[1]

Uku gusabirwa amahoro n’imigisha bikorwa na Allah ni ukuyibiha kuko Allah arasabwa ntasaba kandi aratanga ntahabwa.

Gusabira amahoro n’imigisha Intumwa y’Imana Muhammad (sallallahu alayhi wa sallam) bituma ubusabe umuntu asabye bwakirwa.

Umwe mu buzukuru b’Intumwa y’Imana Imam Swadiq (alayhi salaam) yaravuze ati:

إِذَا دَعَا أَحَدُكُمْ فَلْيَبْدَأْ بِالصَّلاَةِ عَلَى اَلنَّبِيِّ (صَ)، فَإِنَّ اَلصَّلاَةَ عَلَى اَلنَّبِيِّ (صَ) مَقْبُولَةٌ، وَ لَمْ يَكُنِ اَللَّهُ لِيَقْبَلَ بَعْضَ اَلدُّعَاءِ وَ يَرُدَّ بَعْضاً»
“Uzajya kugira icyo asaba Allah ajye abanza gusabira amahoro n’imigisha Intumwa Muhammad (sallallahu alayhi wa sallam) kuko mu gukora ibyo bituma ubusabe bwakirwa kuberako Allah atajya yakira igice kimwe cy’ubusabe ngo ikindi ikihorere.”[2]

📗[1] Qur’an, surat Al-Ahzab 56

📗[2] Amaali sheikh Tusi umz.1 urp. 157

Allahuma swali alaa Muhammad wa aali Muhammad wa ajjil farajahum

1 COMMENT

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here