LA’AANU N’AMATEGEKO YAYO

Ijambo La’aanu rituruka mu muryango umwe n’ijambo La’anat rishatse kuvuga “gusabira(umuntu)abantu imivumo iturutse kuri Allah” bitewe n’impamvu runaka(nko kuba umuntu ari umwanzi wa Allah,w’intumwa y’Imana Muhammad s.aww,w’abayimamu baziranenge,…).

Iri jambo La’aanu rero mu bijyanye n’amategeko y’idini ya Islamu ,rishatse kuvuga”Kurahizanya hagati y’abashakanye,maze buri wese akisabira imivumo ya Allah mu rwego rwo kwerekana ko ibyo avuga atabeshya. Ibyo rero bikorwa igihe umugabo yemeza ko umugore we yakoze zina (ubusambanyi) cyangwa se igihe umugabo arimo guhakana ko umwana umugore we afite atari uwe. Ibyo akabivuga igihe adafite abatangabuhamya bo kubyemeza”. La’aanu ni bumwe mu buryo Imana yashyizeho bugaragara muri Surat Nuur ayah ya 6-10, ku girango umugabo ufite ibyo ashinja umugore we ariko akaba nt’abatangabuhamya afite abukoreshe ashimangira ko ibyo avuga ari ukuri.

La’aanu (kurahizanya) ikorwa igihe:

  1. Umugabo yemezako umugore we yakoze zina (ubusambanyi) ariko umugore we akaba atabyemera.
  2. Igihe umugabo adafite abatangabuhamya bo kubyemeza.
  3. Igihe umugabo ahakana umwana umugore afite, avuga ko atari uwe ariko umugore we akaba ari kubyemeza ko ari uw’uwo mugabo.
  4. Umugore n’umugabo bagomba kujya k’umunyamategeko ubifitiye ububasha(Marjiu Taqlid) bakarahizanya bari imbere ye.

UKO LA’AANU IKORWA:

  1. Umugore n’umugabo bajya imbere y’umunyamatageko (Marjiu Taqlid cyangwa se umuhagarariye ubifitiye uburenganzira) maze bagahagarara imbere ye.
  2. Umugabo asubiramo ibyo ashinja umugore we yarangiza ahasubiramo inshuro enye(4) agira ati:

اُشْهِدُ بِاللَّهِ اَنّی‌ لَمِنَ الصَّادِقینَ فیما قُلتُ

=> Ush-hidu bi llahi inni lamina swadiqiina fiima qul-tu.

=> Imana ndayitangaho umugabo(umuhamya) ko ibyo ndimo kuvuga (gushinja uyu mugore)(byaba gusambana cyangwa kuba umwana atari uwange) ari ukuri(ndi umunyakuri kuri byo).

  1. Umugabo yarangiza akavuga inshuro imwe ati:

لَعْنَةُ اللَّهِ عَلَیَّ انْ کُنْتُ مِنَ الْکاذِبینَ

=> La’anatu-llahi alayya in-kun’tu minal-kadhibiina.

=> Niba ibyo ndimo kuvuga(ndi gushinja uyu mugore) ndimo kubeshya (ndi umubeshyi),imivumo y’Imana imbeho.

  1. Umugore nawe kugirango ahamye ko ibyo umugabo arimo kumushinja atari byo,avuga inshuro enye(4) aya magambo agira ati:

اُشْهِدُ بِاللَّهِ انّهُ لَمِنَ الکاذِبینَ فی‌ مَقالَتِهِ

=> Ush-hidu bi llahi-nnahu laminal- kadhibiina fii maqalatihi.

=> Imana ndayitangaho umugabo ko we(umugabo wange) ibyo avuze arimo kumbeshyera (mubyo ari kuvuga ni umubeshyi)

  1. Umugore ahita avuga ati:

اِنَّ غَضَبَ اللَّهِ عَلَیَّ انْ کانَ مِنَ الصَّادِقینَ

=> Inna ghadwaba llahi alayya in-kaana mina swadiqiina.

=> Niba ibyo umugabo wange ari kuvuga ari ukuri (niba ari umunyakuri mubyo avuga),uburakari bw’Imana bugere kuri nge.

AMATEGEKO AKURIKIRA LA’AANU(kurahizanya):

1) Umugore n’umugabo bahita batandukana kuko amasezerano bagiranye ahita aba impfabusa. Kandi singombwa ko hatangwa italaqa.

2) Umugore n’umugabo bahita baba abaziririjwe(haramu) hagati yabo kandi ntibemerewe kuzongera gushakana.

3) Iyo umugabo yahakanye ko umwana atari uwe, uwo mwana ntacyo azaba apfana n’uwo mugabo.Ariko uwo mwana kuri nyina ho amasano arakomeza.

4) Umugore watandukanye n’umugabo muri ubwo buryo kugira ngo ashakane n’undi mugabo,azabanza age muri eda imeze nk’iy’umugore wahawe italaqa.

5) Mu kurahizanya umwe muri bo niyemera ibyo ashinjwa cyangwa akemerako arimo kubeshyera mugenzi we,uwemeye icyaha azagihanirwa.Uregwa gusambana nabyemera azabihanirwa,urega nawe niyemera ko abeshya azabihanirwa.

 

Tanga igitekerezo

Please enter your comment!
Please enter your name here